Hari ibintu bifatika byagombye gutuma umuntu w’Imana adatinya.

Hanyuma y’ibyo ijambo ry’Uwiteka riza kuri Aburamu mu iyerekwa riti: “ Aburamu witinya, nijye ngabo igukingira, uzagororerwa ingororano ikomeye cyane” Itangiriro 15:1

Iki gihe Aburamu yari atinyishijwe nuko ngo ashaje atabyaye, kandi ngo Eliezar w’Umunyadamasiko akaba ariwe uzaragwa ibye. Imana imwitegereje, ibona ari kure mu bitekerezo, arahangayitse, arihebye, aribaza byinshi adafitiye igisubizo, ariko Imana yo yari ifite igisubizo “ Aburamu witinya, nijye ngabo igukingira” Amen

Ubusanzwe muri kamere muntu habamo ikintu cyo gutinya cyangwa se kugira ubwoba nubwo abantu bose batagira ubwoba ku rugero rumwe. Ikindi, hari igihe umuntu agira ubwoba bw’ubusa, hakaba n’igihe umuntu abugira, cyangwa se atinya, mu byukuri hari ibintu urebesheje amaso , wabonako koko bitinyitse, ariko uko byamera kose ijambo ry’Imana ritubwira ko nta mpamvu nimwe yagombye gutuma dutinya .

Dore bimwe mu bintu bifatika byagombye gutuma umuntu w’Imana adatinya:

Kuba Imana ari indahemuka, ikaba iyo kwizerwa byagombye gutuma uyigirira icyizere, ukamenya nezako nubwo wowe nanjye tutizera , Imana twizeye yo ihora ari iyo kwizerwa. 2 Tim 2: 13 “ Kandi nubwo tutizera we ahora ari uwo kwizerwa kuko atabasha kwivuguruza”

Gusobanukirwa neza ko uri Umwana w’Imana , 1 Yohana 3:2 : “ Bakundwa ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzasa ntikurerekanwa” byagombye kuguha icyizere cy’ubutabazi bwo mu rwego rwo hejuru. Bibiliya itandukanya abantu b’Imana n’Abana b’Imana. Abantu b’Imana ni abo yaremye, ariko Umwana w’Imana byo birihariye. Muri Yohana 1: 12 habivuga neza ngo “ Icyakora abamwemeye bose( Yesu Kristo) bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Imana ishimwe. Ibaze nawe ukuntu wumva umwana wawe atagombye kugira ikimubababaza, ikimuhangayikisha, noneho wibaze uko bimeze ku Mana. Yesu we yarivugiye ngo “ Niba tuzi guha abana bacu ibyiza kandi turi babi, Data wo mu ijuru niwe uzananirwa …….” So wo mu ijuru azi ibyo mukeneye.

Kwibuka ibyo Imana yagiye igukorera byagombye gutuma udahindira imishyitsi imbere y’ikindi kintu icyo aricyo cyose. 1 samuel 17: 37: “ Dawidi arongera aravuga ati “ Uwiteka wandokoye mu nzara z’intare n’idubu, azankiza no mu maboko y’uwo Mufilisitiya”. Imana ishimwe. Dawidi Imana yamugiriye neza yibuka gukomera kw’Imana kuri we , maze bimutera imbaraga zo kudatinya Goliati nubwo mu bifatika yari atinyitse.

Kwibuka ko Imana ari ubuhungiro bwawe ku munsi w’amakuba, ko ari umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba, kandi nawe urabizi uburyo yagiye ibana nawe mu byago n’amakuba wagiye unyuramo, byagombye gutuma wongera kugirira Imana icyizere ko n’ahandi hakomeye izabana nawe. Zaburi 46:1: “ Imana niyo buhungiro bwacu bwacu n’imbaraga zacu. Ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Nicyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka, naho imisozi yakurwa ahayo ikajya imuhengeri, naho amazi yahoo yahorera, akibirindura, naho imisozi yatigiswa no kwihinduriza kwayo”

Kumenya ko ntawo mubategereza Imana uzakorwa n”isoni nabyo bigutere kudatinya. Zaburi 25: 2 “Siko bizaba. Mu bagutegereza ntawuzakorwa n’isoni. Abava mu masezerano ari nta mpamvu, nibo bazakorwa n’isoni”

Mbese ni iki cyari kiguteye ubwoba, mbese ni ibyo wumva, nibyo ureba, ni amadeni menshi, ni ukwibaza iby’ejo hazaza, mbese ni uburwayi…… aya magambo Umwuka Wera ayagusobanurire .

Nta mpamvu n’imwe yo gutinya dufite kuko Imana iri mu ruhande rwacu, kandi ubwayo yarivugiye ngo ntizadusiga kandi ntizaduhana.

Ibihe byiza