Hari ibintu 8 Imana izakorera uzanesha isi umubiri na Satani

1.Ibyahishuwe 21:7 (Unesha azaragwa byose, nanjye nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye).

2. Ibyahishuwe 3:21 (Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, nk’uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye).

3. Ibyahishuwe 3:12 (Unesha nzamugira inkingi yo mu rusengero rw’Imana yanjye kandi ntazasohoka ukundi, nanjye nzamwandikaho izina ry’Imana yanjye n’iry’ururembo rw’Imana yanjye ari rwo Yerusalemu nshya, izamanuka iva mu ijuru iturutse ku Mana yanjye, kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya).

4. Ibyahishuwe 3:5 (Unesha ni we uzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo cy’ubugingo, ahubwo nzatūrira izina rye imbere ya Data n’imbere y’abamarayika be).

5. Ibyahishuwe 2:26 (Unesha akitondera imirimo yanjye akageza ku mperuka, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga yose).

6. Ibyahishuwe 2:11 (Unesha nta cyo azatwarwa n’urupfu rwa kabiri.)

7. Ibyahishuwe 2:17 (Unesha nzamuha kuri manu yahishwe, muhe n’ibuye ryera ryanditsweho izina rishya ritazwi n’umuntu wese keretse urihabwa).

8. Ibyahishuwe 2:7 (Unesha nzamuha kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kiri muri Paradiso y’Imana.)

source: social media