Hari ibiberaho guhesha Data wo mu ijuru icyubahiro gusa

Akigenda abona uwavutse ari impumyi……Yohana 9.1

Hari ibintu tutajya dusobanukirwa rimwe na rimwe ntitubihereze agaciro kabyo. Kimwe n’uyu muntu wari waravukanye ubuhumyi, natwe twashoboraga kuvukana ubundi burwayi bukomeye cyangwa se tukavukira mu bindi bibazo bikomeye kandi tutiteye ariko hari abatibaza ibyo ngo bashimire Imana uko bameze kose.

Intumwa zari kumwe na Yesu zatangiye gushakisha impamvu ishobora kuba yarateye uyu muntu kuvuka ari impumyi. Babajije Yesu ibibazo bitandukanye:” Mwigisha ni icyaha cye cyabimuteye cyangwa ni icy’ababyeyi be kugirango abe yaravutse ari impumyi?” Yohana 9:2

Yesu yarabasubije ati “Uyu nta cyaha yakoze yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugirango imirimo y’Imana yerekanirwe muri we.” Yohana 9.3

Akenshi umuntu arabanza akamenya icyateye indwara kugirango binamufashe kuyivura ariko biratangaje ko iyi ndwara y’uyu muntu ntampamvu yafatikaga yayiteye uretse iyo Yesu yisobanuriye we ubwe! Yesu azi aho imibabaro tunyuramo ituruka azi n’impamvu yayo azi nuko azayirangiza kuko arahari ari mu buzima bwacu ngo adukize.

Kimwe nuko nawe iki kibazo ushobora kukibaza bitewe n’ibikubaho, ukaba wavuga uti ese n’ibyaha nakoze cyangwa n’iby’ababyeyi banjye? Reka nguhereze igisubizo nyacyo:Kandi tuziyuko kubakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza aribo bahamagawe nk’uko yabigambiriye. Abaroma 8:28

Umuntu umwe yigeze kumbwira ikibazo yahuye nacyo akarwaza umudamu, ariko yabuze kwihangana agatekereza ko uwo mudamu ashobora kuba yarakoze ibintu bibi bikaba aribyo bimuteye izo ngaruka, ntiyigeze amurwaza yishimye ariko nyuma amaze gukira neza yarigaye cyane kuko umudamu we ntacyaha yari yarakoze ahubwo ryari ishuri ry’Imana, yagirango yiyerekane no mu batayizera ko ishobora gukiza n’indwara zananiranye.

Hari ibyo utabasha gusobanukirwa cyangwa kubonera impamvu n’umurongo wabyo, ariko bishobora kuba bigamije kugaragaza gukomera kw’Inana.

Ntabwo ari byiza gukora iperereza ku byahise rimwe na rimwe ugasubira mu mateka y’abasogokuruza kugirango ushakishe aho ikibazo cyaturutse nubwo nabyo bishoboka, ariko hari ibindi bitubaho bigamije kubahisha Data wo mu ijuru, nibyiza guhagarara ushikamye ukizera ko Imana ishobora byose nta na kimwe kiyinanira ahubwo ibikubaho byose irabizi iba igirango uzabisohokane mo icyubahiro cyayo, umukoro wawe ni umwe ni ugukomeza gukiranuka no kutayitariza ikizere.

Imana ikubashishe gutegereza Imana wihanganye, humura izaza ntizaceceka kuko itanezezwa no kubabaza umuntu iteka, Amen.