Hari cyo waba uzi ku ndwara yitwa Menengitis?

Iyi nkuru iragufasha gusobanukirwa menengitis icyo aricyo, ikiyitera, ibimenyetso biranga uyirwaye, abantu baba bafite ibyago byinshi byo kuyirwara, ndetse n’uko waca ukubiri nayo.

Menengitis ni ukubyimbirwa n’ububabare bukabije biba kugice kibumbatiye ubwonko kitwa meninges mururimi rw’icyongereza, iki gice nacyo kiba kizengurutswe n’amatembabuzi yitwa(fluid) birinda ubwonko ndetse n’urukiryi (spinal Coard) kwangirika iyo aya matembabuzi yagize ubwandu (infection) bwa virusi, bagiteri ,parasite, imiyege n’ubundi bwandu ,nibwo bavugako umuntu yarwaye meningitis.

Ese kumenya igitera iyi ndwara ni ngombwa?

Kumenya igitera iyi ndwara ni ingenzi cyane bitewe nuko imiti ivura meningitis itandukana bitewe n’icyayiteye, reka turebere hamwe bimwe mu bitera iyi ndwara ndetse tunagaragaze ibishobora kongera ibyago byo kurwara iyi ndwara.
Meningitis iterwa n’ubwandu bwa bagiteri,virusi ,Parasite ndetse n’imiyege bufata ibice byegereye ubwonko ibindi bishobora kuyitera harimo gukomereka mu mutwe, uburwayi bumwe na bumwe nk’ igituntu, imitezi na kanseri.

Kugirango umenye icyaguteye meningitis bisaba kujya kwa muganga bakakurebera icyayiguteye bikabafasha kukugenera imiti baguha bitewe n’icyaguteye iyi ndwara, ikindi ni uko meningitis iterwa na virusi cyangwa bagiteri yandura cyane ugereranije n’iterwa na biriya bindi twavuze haruguru, ushobora kuyandura mu gihe uhora wikubanaho n’uyirwaye, muhuje ibimyira, amacandwe n’ibindi.

Dore ibimenyetso rusange bishobora kugutera kugira amakenga ko waba urwaye meningitis:

Kugira umuriro mwinshi(fever), iseseme, kubura ubushake bwo kurya,gucika intege, udatuza no kubabara umutwe cyane.
Ibimenyetso by’iyi ndwara bigenda bihinduka bitewe n’ikigero uyirwaye arimo ndetse n’icyayimuteye niyo mpamvu twagaragaje ibimenyetso rusange , ikindi nuko meningitis itewe na bagiteri ndetse n’itewe na virusi mu ntangiro ibimenyetso biba bisa ariko kuri bagiteri biba bifite ubukana bwinshi.

Ni bande bafte ibyago byo kwibasirwa n’iki cyago?

Iyi ndwara ikunze kwibasira abantu bafite ubwirinzi bw’umubiri budahagije bitewe nuko baba bafite ubuzima buri mu kaga kandi ni na bo baba bafite ibyago byinshi byo guhura n’ubu bwandu buterwa na bagiteri ndetse na virusi muri bo twavugamo abagore batwite, abana bakiri bato ndetse n’abageze mu za bukuru , abantu bari mu bitaro, abantu bahawe ingingo(transplantation), abanywi b’ibiyobyabwenge, aborozi ndetse n’abandi bahorana n’amatungo.

Ni gute waca ukubiri na meningitis?

Kwirinda iyi ndwara birashoboka cyane cyane kuri bariya bantu twavuze haruguru baba bafite ibyago byinshi byo kurwara iyi ndwara .
dore bimwe mubyo wakora ugaca ukubiri na meningitis.

• Kuboneza imirire : mu kuboneza imirire hazamo kurya indyo yuzuye kandi mu ndyo yuzuye tubonamo ibirinda indwara ndetse n’ibyongerera umubiri ubudahangarwa ibi bikaboneka cyane cyane mu mbuto no mu mboga
• Kuruhuka bihagije
• Kuzibukira ibiyobyabwenge
• Kwirinda kwikubanaho n’uyirwaye ndetse byanashoboka mu gihe ubana n’uyirwaye ugafata imiti yo kukongerera ubwirinzi kuri yo.
• Gufata urukingo rw’iyi ndwara ni ingenzi cyane.

Aho byavuye:
www.mayoclinic.org
[email protected]