Haranira kurwana intambara nziza

“Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera.’’ 2 Timoteyo 4:7

Intambara yose iba ifite impande ihanganishije, kandi buri ruhande ruba rushaka kubona intsinzi. Mu isi iyo umuntu arwana yitwa intwari ari uko atahukanye intsinzi, uko wakwitwara kose umusaruro w’ibyo wakoze ugaragara nyuma y’urugamba.

Pawulo yandika yivuzeho. Ahagaragara haruguru yabwiraga Timoteyo ko we yarwanye intambara kandi nziza, ageze aho arangiza urugendo kandi yarinze ibyo kwizera.

Mu rugendo rugana mu ijuru ni intambara ikomeye umukristo aba agomba kurwana kandi ashyizeho umwete. Bibiliya yo idusaba ndetse kwitwaza intwaro zose z’Imana. Abefeso 6:11

Mu nzandiko za Pawulo hari aho asaba abantu gufata icyitegererezo kuri Kristo, ariko hari naho agera akifataho urugero akabwira abantu kugera ikirenge mu cye.

Mu gihe yabwiraga Timoteyo, uyu amufata nk’umwana we mu byo kwizera, yamuhaye impuguro nyinshi zitandukanye mbere yo kumusiga mu murimo.

Pawulo yari umutoza mwiza kuko amaze kubona ashobora kuva mu rugamba arangije urugendo, yasize atanze impanuro zitandukanye. Mu rugendo rugana mu ijuru turarwana n’isi, satani ndetse n’umubiri wacu tugendana. Aba bose ni abaturanyi ba bugufi twibanira umunsi ku munsi.

Hari igihe ushobora kuba urwana intambara isanzwe yo mu isi wenda kuko abanzi bawe baturuka kure, ukihesha amahoro, siko bimeze mu nzira igana mu ijuru kuko byanze bikunze aba bose bari hafi yawe. Hari uwaririmbye aravuga ngo “duhurure ngo twitabe tujye mu ntambara ngo mbe kwicara kumaze iki satani akiriho?” Wowe niyo ucogoye, ugomba kumenya ko abo banzi bawe bo badacogora kuko barakorana umwete, igihe cyabo ni kigufi.

Iyo uhagaritse gusenga, ntabwo satani we ahagarika kukurwanya. Urasabwa kuba maso, ugahora ukenyeye kuko ikigenza uwo mwanzi ni ukukwiba no kurimbura, ariko Imana ishimwe kuko icyazanye Yesu ari gushaka no gukiza icyazimiye, yaraje ngo tubone ubugingo ndetse bwinshi.