Haranira kuneshesha ikibi icyiza

Umuntu wese muri twe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi (Abafilipi 2:4)

Bibaho ko ubishaka cyangwa utabishaka ushobora kwisanga wababaje mugenzi wawe, ukuri kuzuye ni uko twe nk’abantu ntabwo dutungana kurwego twabaho duhuje iteka ryose na Paulo yaravuze ngo nifuza gukora ibyiza ibibi bikantanga imbere kandi hariho igihe amakosa dukora asiga ibikomere muri bagenzi bacu cyane ko tutakira ibintu kimwe. Noneho reka nkubaze iyo wisanze wakoreye umuntu ikosa ni iki gihita kikuzamo, gusaba imbabazi, kwihagararaho kuko ibi byiciro by’abantu byose bibaho, wowe bigenda bite kuko hari ugukosereza akaba yanaremererwa kukurusha hakaba undi ubibona agatangira gushaka uko akwemeza kugira ngo adahinduka umunyamakosa.

Imbabazi ni nziza ariko iyo igikorwa kibi wakoze ugisimbuje icyiza biba byiza kurushaho uretse ko akenshi iki abantu benshi batagitindaho ariko nacyo gishimangira ukuntu imbabazi umuntu yasabye yazikuye ku mutima ikindi bigaragaraza koko ko wafashe umwanzuro.

Iyo witegereje usanga kugira ngo usimbuze ikintu kibi icyiza bisaba kwishyira mu mwanya w’uwo wakoreye ikosa ukumva uburemere bw’ikibazo ikindi ibi bisaba guca bugufi cyane ndetse utabizi yagirango urisebeje ariko hariho igihe bigusaba kumera nk’ubuze ubwenge mu maso y’abantu kugira ngo ukore ibyo Imana ishaka, noneho wakwibaza kuki tudakunda gukoresha ubu buryo bwo guca bugufi tugasabana imbabazi kandi byaba na ngombwa ugasimbuza ikibi icyiza hagati yacu abo dusengana, tuvukana, inshuti n’abandi, ibi bishimangira urukundo kandi bikuraho amakimbirana hagati y’abantu Paulo yaranditse ngo ntimukagire umwenda wose keretse gukundana kuko ukunda undi aba ashohoje amategeko (Abaroma 13:8), ikindi ni uko na Yesu yahiniye amategeko yose mu ryo gukunda Imana n’abantu cyangwa se mu rukundo.

Hariho igihe umuntu amera nk’uri kurangiza umugenzo agasaba izo kwihesha amahoro ariko adafite mumutima, ndabinginga imitima yacu icire bugufi Imana n’abantu kandi ihugukire ibyijuru nibwo tuzakora ibyo Data wo mu ijuru ashaka, ibi kandi bizatuma duhorana amahoro yo mumutima tugirane umubano mwiza kandi wera w’abana b’Imana.

Ahubwo dukwiye gusaba Imana igahindura imitima yacu ikayuzuza urukundo kandi ahari ibibi tukabisimbuza ibyiza, ikindi tugaharanira kubana n’abantu bose amahoro duca bugufi nibwo Imana izatura mu mitima yacu mu zina rya Yesu, Amen.