Haranira kubaho ufite umutima utagucira urubanza. Kampayana Jean Dieu

Mwana wanjye Timoteyo, ndakwihanangiriza nkurikije ubuhanuzi bwa kera bwahanuye ibyawe, kugira ngo buduheshe kurwana intambara nziza,
ukomeje kwizera kandi ufite umutima uticira urubanza. Uwo mutima bamwe barawuretse bahinduka bahinduka nk’inkuge imenetse ku byo kwizera. Muri abo ni Humenayo na Alekizanderi, abo nahaye Satani kugira ngo babyigireho kudatuka Imana. (1Timoteo 1 : 18-20)

Timoteyo we yakijijwe akiri umusore ahabwa impuguro na Paulo.

Paulo yaganirije Timoteo aramwubaka, akajya amuha ingero zifatika kugirango bimufashe. Abwira Timoteyo ati nkurikije ubuhanuzi bwa kera bwakuvuzweho kugirango buduheshe kurwana intambara nziza, ukomeje kwizera kandi ufite umutima uticira urubanza.

Turashima Imana ko ikomeje kutugirira neza kuba tukiri mu nzu yayo kuko hari abandi twatangiranye batakiri muri iyo nzira abagenze nabi Imana ikabaha Satani, twebwe tukiri muri iyi nzira tubishimire Imana.

Ntabwo turiho kubwa hasard ahubwo hari icyo Imana yatuvuzeho niyo mpamvu twahawe agakiza twinjizwa mu nzu y’Imana. Igitsikamutima kidufasha nuko hari abandi bagenze ukundi ariko twebwe Imana ikadufasha kubw’ubuhanuzi bwatuvuzweho tukaba tukiri muri iyi nzira.

Imana yabanye natwe mureke tuyikomezeho kandi iturinde kugenda ukundi nkuko hari abagiye bagenda ukundi. Ese uyu mwaka tumaze tuza muri nibature tugeze he?

Imyaka wamara mu Itorero ntabwo ariyo waha agaciro kuko utari mu nzira neza yagupfira ubusa ahubwo dukwiye kwita cyane kuby’iyi nzira. Tunyuzwe n’ubushuti bwo mu ijuru, kuko Imana itugirira neza bidaturutse ku bwinshi dutunze. Ikimenyetso cya mbere cy’ubuntu bw’Imana nuko tukiri mu nzu y’Imana.

Hariho abandi bagenze ukundi ndetse nabo Bibiliya ivuga ariko kuba tukiri mu nzu y’Imana ihimbazwe kandi bidutere gukomeza kwinginga Imana idukomeze twe gusubira inyuma ahubwo dukomere ku ijambo ryatuvuzweho.

KAMPAYANA JEAN DE DIEU