Haracyari ibyiringiro byo kubabarirwa kuri wowe wasubiye inyuma

Nimuze tujye inama niko Uwiteka avuga naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera. (Yesaya 1:18).

Imana ni umutunzi w’imbabazi, izi intege nke zacu uko zingana kandi yiteguye kutugirira ibambe n’imbabazi kuko iba izi neza ko tuzikeneye.

Biragorana cyane kugira ngo umuntu abone agakiza, ave mu byaha, nyamara nyuma yo kukabona iyo arangaye gato nta kabuza asubira inyuma ndetse akaba yanagwa akava mu byizerwa, Bene uwo Satani amutwaza igitugu akamukoza isoni, akamwihebesha ndetse akamuteza imbaraga z’abadayimoni zo gukora bimwe mubyaha yatinyaga gukora kera.

N’ubwo bene uyu muntu bimukomerera kongera kuva muri ibyo byaha, ku Mana nta kidashoboka kuko ihora yinginga umutima we inyujije mu ijwi ry’umutima-nama cyangwa se mu zindi nzira, icyo yifuza ni uko uwo muntu yayemerera akayikingurira ikinjira muri we ikahagira icyicaro bityo ikaba ari yo imuhindura ikamwifatira kuko we atacyibashije kwifata.

Birashoboka ko nawe muri iyi minsi wumva warasubiye inyuma, ntukigira umunezero mu nzu y’Imana kubera icyaha satani yakugushijemo, ntukiri uwo kwizerwa, nawe wumva nta byiringiro by’ejo hazaza, Satani yamaze kukwihebesha akumvisha ko byarangiye utababarirwa.

Ariko uyu munsi niwumva ijwi rikuburira ntiwinangire umutima wawe, kuko nawe uri mu bo Yesu yapfiriye, aragushaka. Mwemerere uve muri ibyo byaha kuko nta mahoro ushobora kuzabonera muri ibyo urimo.

Hari benshi uzi ubwawe bari babi hanyuma yawe, abandi mwafatanyaga gukora ibyaha nyuma yo gusubira inyuma kwawe, ariko ubona ko bahindutse bakakira Yesu, bakongera bakaba abo Umwami Mana yishimira.

Uyu munsi nawe mwemerere arakugirira ibambe, shaka Uwiteka bigishoboka kuko abonwa mwambaze akiri bugufi, sezera ku ngeso zawe mbi kandi wizerere mu ijambo ry’Imana kuko ribayeho ku bw’impamvu kandi ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza icyo Imana ishaka kuri wowe, kuko ryagutumweho. (Yesaya 55:6-11)

Ijambo ry’Imana muritegurirwa n’Umuryango wa Gikiristu witwa Rejoice Ministries