Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza

“Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo , iryo Imana yasezeranije abayikundaYakobo 1:12

Bene Data , mwemere ko ari ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko , kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana , ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose, mushyitse mutabuzeho na gato” Yakobo 1:2

Munyihanganire niba mbakanze, kuko nziko aya magambo akanganye, ahubwo wagirango si ayo muri Bibiliya, ariko arimo! Ngo mwemere ko ari ibyishimo rwose, nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe, aha Bibiliya yabyise ngo ni ukugerageza KWIZERA kwacu, kandi ngo kugeragezwa kwacu gutuma dutungana tukaba tunashyitse tutabuzeho na gato!

Naratangaye iyo numva muri iki gihe abantu birirwa babwiriza imigisha gusa, ariko bakibagirwa ko naho umuntu yaba akijijwe, ariko aba atuye mu isi, akwiriye no kwigishwa kwihanganira ibigeragezo kugirango umunsi byamugezeho atazatuka Imana cyangwa agakeka ko yamuretse, cyangwa se agakeka ko aruko yakoze ibyaha! ( Hari ibigeragezo biterwa n’ibyaha hari n’ibiza bije gupima Kwizera kwacu)

Nabonye abantu batinya ibigeragezo, iyo akantu gakomye atangira kwibaza kwimanika mu kagozi,abandi bakavuza ngo induru nkaho Umucunguzi wabo yapfuye.

Igihe kimwe nigeze kugeragezwa, kubwanjye numvaga ijuru ryanguye hejuru, maze mvuza induru imbere y’Imana ndataka, igiye kunsubiza irambwira ngoIyaba wari uziko Atari wowe ubabaye kurusha abandi” maze nsubiza amaso inyuma ntangira kureba abantu bababaye kundusha, nibura abo njye nzi, yebaba weee nsanga ni umurongo muremure cyane undi imbere.

Icyiza cy’Imana nubwo yanshubije kuriya , icyo kigeragezo yagikuyeho mu buryo bw’igitangaza ndumirwa, ariko yagirango ibanze inanyigishe kwihangana. Yesu ashimwe

Ndimo nsoma muri Bibiliya nasanze kugeragezwa ari ukwa kera, nitegereza abakozi b’Imana batubanjirije , yebabaweeee nsanga , hari aho Bibiliya ivuga ngo nisi ntibyari bikwiriye ko bayibamoAbaheburayo 11:38.

Bamwe ntibagiraga abana, abandi bari barapfakaye bakiri bato baba abapfakazi kugeza bashaje, abandi bapfuye baciwe ibihanga, abandi babaga mu mazu y’imbohe kubwo kwizera, reba ibigeragezo Yobu yanyuzemo kandi ari umukiranutsi ,kandi Imana yabyemeye n’abandi n’abandi bo muri Bibiliya, na Yesu ubwe yatubera icyitegererezo kandi akavuga ngo umugaragu ntaruta Shebuja. Urugero: “ Bombi bari abakiranutsi imbere y’Imana, bagendera mu mategeko n’imihango by’Umwami Imana byose ari inyangamugayo. Ariko ntibagiraga umwana , kuko Elisabeth yari ingumba kandi ageze mu zabukuru” Luka 1:6-7

“Hariho umuhanuzikazi witwaga Ana, mwene Fanuweli wo mu muryango wa Asheri, yari umukecuru wa kera. Amaze gushyingirwa, yamaranye n’umugabo we imyaka irindwi, noneho amara imyaka mirongo inani n’ine ari umupfakazi. Yahoraga mu rusengero aramya Imana, yiyiriza ubusa, asenga ku manywa na nijoro” Luka 2: 36-37

Njye baranyigishije ngo” Ikibazo s’uko umuntu yageragezwa, ahubwo ikibazo nuko yitwara mu kigeragezo”!!! Ngo hari igihe umuntu ageragezwa, ikigeragezo cyazanarangira agatinya guhagarara mu rusengero ngo ashime Imana bitewe nuko yacyitwayemo nabi! ( wariyandaritse, waribye, warasebeje itorero, wararwanye, waratukanye….) .Yesu adusure

Ngo umuntu uri mu kigeragezo ni nk’ibumba riri mu ntoki z’umubumbyi mu nganzo aho babumbira, umubumbyi ngo aba ashaka kuvanamo igikoresho kizakoreshwa iby’igiciro muri rya bumba. Iyo ngo amaze kugiha ishusho kiratwikwa. Ikibazo ngo ibintu byose babumbiye mu nganzo siko birokoka , ngo bimwe biza byarahongotse, ibindi bishwanyukiramo burundu, ibindi biba urujyo, ariko hakagira n’ibivamo ari ibibumbano byiza.

Icyiza nuko ntahantu Yesu aducisha atabanje kuhaca” Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose” Abaheburayo 2:18

IBIGERAGEZO NTIBIZABURA ARIKO DUFITE UMURENGEZI. AMEN

Alice Rugerindinda