Ha Uwiteka Umwanya Wa Mbere Mu Buzima Bwawe!

Abwira bose ati, Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose, ankurikire (Luka 9:23).

Imana yerekanye urukundo idukunda itanga Umwana wayo, Yesu, ngo adupfire ku
bw’ibyaha byacu. Yesu yaje mu isi maze atanga ubuzima bwe ku bwacu,
yumvira ugushaka kwa Data. Yarabitangaje muri Yohana 15:13 “Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira inshuti ze.” Yaradukunze maze atanga ubuzima bwe ku bwacu. Ni iki twamwitura?

Arashaka ko umukurikira n’umutima wawe wose; ni icyo gusa agusaba. Yaravuze muri Matayo 16:24 ati, "…Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire.” Kwikorera umusaraba wawe bivuze kwiyanga; ibyo bisobanye ko ureka kubaho ku bwawe maze ugatangira kubaho ku bwe. Ukwiye kureka akaba Umwami w’ubuzima bwawe muri byose. Agomba kugira ijambo rya nyuma mu birebana na we
byose. Uko niko umuha umwanya wa mbere mu buzima bwawe; icyo ni cyo
asaba, kandi ntazemera ikiri munsi y’icyo, kuko ni Umwami.

Kuba Umwami bisobanuye ko ari Umugenga kandi akaba n’Umutware; ni we ufite
kuganza, kandi tugomba kumukorera no kumwumvira. Menya Yesu kandi ugendane na We buri munsi nk’Umwami mu muryango wawe, mu bucuruzi bwawe,
mu masomo yawe, mu kazi kawe, mu butunzi bwawe, mu mwuga wawe, mu
rushako rwawe, mu nzozi zawe no mu byo wifuza kugeraho, n’ibindi byose
birebana n’ubuzima bwawe. Ni We Mana y’inyabwenge gusa, ku bw’ibyo
gendera mu gushaka kwe, inama n’ubwenge bwe, kandi azagufasha kubaho mu
buzima unyuzwe.

Kwatura MwamiYesu ushimwa, ndemera n’umutima wanjye wose kandi ndatuye n’akanwa kanjye ko uri Umwami w’ubuzima bwanjye. Ngendera mu kumenya no
guhishurirwa Ubutware bwawe ku buzima bwanjye uyu munsi, n’iminsi yose
y’uyu mwaka. Hallelujah!

Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose, kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi, kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe. (Abafilipi 2:9-11)

Pastor Anita