Ha Imana ibibazo byawe na yo iraguha ibyiza

Waruzi ko Imana yifuza kugurana nawe? Imana igufitiye ibyiza buri munota buri munsi ariko igitangaje nuko bake muri twe nibo babisingira. Imana yifuza ko tuyikoreza imitwaro yacu yose, ibibazo no kunanirwa kwacu. Na yo izakuvunjiramo amahoro yayo n’umunezero. Ikigeretseho, Imana igusezeranya kukurinda no kukwitaho.

Imana yifuza mu by’ukuri ku twitaho, ariko kugirango biyikundire nuko twe twarekeraho kugerageza kwiyitaho no guhangayikishwa ni bintu bito tudafiteho ububasha. Abantu bifuza ko Imana ibitaho,ariko bagakomeza guhangayika no kugerageza kwishakira ibisubizo kubwabo,aho gutegereza icyerekezo cy’Imana. Bigatuma bahera mu minyururu yo guhangayika bishiramo ubwabo , bibaza impamvu Imana itabaha amahoro. Imana izaduha amahoro, ariko tugomba kubanza kuyikoreza ibitugoye byose.

Twikoreza Imana ibibazo byacu ari uko twizeye ko ishoboye kandi itwitayeho. Iyo twizeye Imana, bituma turuhukira muri yo, tuzi neza ko imibereho yose iri munsi y’ubushobozi bwayo. Guharika umutima ni kinyuranyo cyo kwizera. Guhagarika umutima bitwiba amahoro, bikadutera gucogora muburyo bufatika,byanatuma turwara. Iyo duhagaritse umutima,ntabwo tuba twizeye Imana, kandi kubw’ibyo, ntabwo tuzagira amahoro Imana itanga.

Mbega kugurana kwiza! Duha Imana ibitugoye, Yo ikaduha amahoro. Tuyiha imitwaro yacu ni bibazo byacu byose, Imana ikaduha kurindwa kwayo, umutekano, hamwe n’umunezero. Ayo niyo mahirwe yo kwitabwaho ni Imana.

Kuko itwitaho, itwifuriza kubaho mu mahoro, tutaruhizwe, no guhagarika umutima. Imana ifite uburyo bwo kutuyobora ituganisha ku mahoro, iyo dushoboye kumenya icyerekezo cyayo.

Ibaze utwaye imodoka , kumuhanda ukabona ibyapa bikuyobora ,nibiguha amabwiriza. Iyo ukurikije amabwiriza yùibyo byapa ugera aho ujya amahoro.

Ni muri ubwo buryo, murugendo rw’Umwuka dusangamo ibyapa bituyobora mu rugendo rwacu .Kugirango rero ugume mukurindwa no kuyoborwa ni Imana, ugomba kumvira amabwiriza y’ ibyo byapa, byakubwira kwizera Imana no kudahagarika umutima ukabikora.Witinya komera, niwumvira amabwiriza yose, uzabona kutabarwa kw’ Imana, amahoro ,n’umunezero bitangwa ni Imana.

Ariko rero iyo utubahirije ibyo byapa, umuhanda urakugora, ukumva ntushize amanga mu rugendo, utangira guharika umutima wibaza ibyo ugiye guhura nabyo munzira bikaba byagutera impanuka yo kurenga umuhanda.

Umutu uhagaritse umutima aba ameze nk’ umuntu wambaye ikote mugihe c’ubushuhe bwishi. Iri kote rituma uruha, bikakugora kugenda neza, rika na gushuhira cyane. Nkuko bisobanurwa muri Webster’s Dictionary ijambo anxiety irisobanura ‘kuba uruhijwe, cyangwa se kuba utameze neza mu mubiri wawe,guhagarika umutima, cyangwa se kuba umeze ukuntu utasobanura’.

Wowe na njye ntidukwiriye kwiganyira ejo hazaza kandi dufite ibiduhagije by’uyu munsi. Kuko naho twabasha gukemura cyangwa kurangiza ibibazo byacu uyu munsi , ejo tuba dufite ibindi nejo bundi ni ndi minsi ikurikira……

Kubera iki twakomeza guharika imitima bitari bugire icyo bikemura? Kubera iki twahangayikira ibyashize, kandi byamaze gutambuka, cyangwa ejo kandi hataragera? Gurana ibyo byose bikuruhije ubone amahoro y’Imana. Wibuke ko nubigenza utyo ibyawe byose bizaba byiza cyangwa bizagenda neza!

Joyce Meyer