HUYE : Chorale IRIBA mu gitaramo gikomeye cyo kumurika Album DVD yitwa Nzabana nawe !!

Nyuma yo gushyira ahagaragara Album ya mbere y’amashusho igakundwa na benshi cyane mu gihugu no hanze,Chorale IRIBA ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paruwasi ya Taba mu karere ka Huye muri Butare iri mu myiteguro y’igitaramo gikomeye cyo kumurikamo Album ya kabiri y’amashusho ikaba n’iya gatatu muz’amajwi ikaba yitwa NZABANA NAWE.

Mu kiganiro twagiranye na Neema Marie Jeanne umuyobozi muri Chorale IRIBA ushinzwe gutoza amajwi, yadutangarije ko icyo gitaramo giteganijwe taliki ya 16 Werurwe uyu mwaka wa 2014 kikazabera I Huye kuri ADEPR Taba mu masaha y’igicamunsi aho bazaba bataramana n’amakorali anyuranye ataratangazwa. Chorale Iriba ni imwe muzikunzwe cyane haba I Huye ndetse no muri Kigali ikaba igizwe n’abantu bakiri bato(urubyiruko).

Iyi Korali umwaka ushize inaherutse gutwara igihembo cya SIFA Awards cyo kuba yaraje imbere muzikorana cyane n’itangazamakuru. Chorale IRIBA izwi cyane mu ndirimbo Witinya(Benshi bita Yakobo),Irakubaha(Itorero rya Kristo ryubatse ku rutare)na Ntakibasha ikunzwe cyane mur’iyi minsi.Chorale Iriba yashinzwe muw’1995 ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi 120,kuyijyamo bisaba kwandika,hagasuzumwa ubuhamya bwawe nyuma ugakora ikizamini cy’abaririmbyi.

By Mupende N Gideon