HARANIRA KUZAGIRA IHEREZO RYIZA Rev Sebugorore

HARANIRA KUZAGIRA IHEREZO RYIZA

(Gutegeka 32:29)
" Iyo baba abanyabwenge baba bamenye ibi, baba bitaye kw’iherezo ryabo"

Igitabo cyo gutegeka kwa kabiri gikomeza inkuru ivugwa mu gitabo cyo kubara, igihe Abisiraeli bari mu gihugu cy’i Mowabu bitegura kwinjira mu gihugu cy’i Kanani. Mose yarabakoranije abibutsa ibyo Uwiteka yabakoreye byose mu myaka mirongo ine bamaze mu butayu, abigisha kuyoboka Uwiteka wenyine, abasobanurira amategeko cumi y’Imana, yongeraho n’andi mabwiriza bazakurikiza bageze mu gihugu cyi Kanani. Ababwira imigisha bazaheshwa no kumvira Imana n’imivumo bazaheshwa no kutumvira Imana. Mose ahugurira Abisiraeli kumvira Uwiteka, kuko aribyo bizabahesha umugisha n’ubugingo.
Ageze mu gice cya 32:29 ababwira avuga amagambo arimo isengesho agira ati:
" Iyo baba abanyabwenge baba bamenye ibi, baba bitaye iherezo ryabo".

I. ICYATUMA UMUNTU YIZERA KUZAGIRA IHEREZO RYIZA

1) Kwizera Imana no guhora uyitunganiye

Kwizera Imana Imana niryo shingiro ry’ubuzima nyabuzima mu Mana, Abah 11:1; Zab 53:1. Niyo soko y’imigisha tubonera muri Krisito. Nkuko umuririmbyi w’ Indirimbo ya 388 mu gushimisha Imana, abivuga.

2) Kudatwarwa n’ irari ry’ibyisi no kunyurwa n’ubuzima ubayemo.

Yohana abivuga neza agira ati: " Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we, kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona kuby’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mw’isi. Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose " 3Yoh 2:15-17.

Muri 1Tim 6:7, intumwa Paulo agira ati: " Kuko ari nta cyo twazanye mw’isi, kandi ntacyo tuzabasha kuyivanamo". Akomeza agira ati: " ubwo dufite ibyokurya n’imyambaro biduhagije tunyurwe nabyo.

3) Gukorera Imana ukiranuka:

Hari uwavuze ngo gukiranuka ni ibintu bibera mu rwihisho, aho abantu batareba, ariko imbuto zako zikagaragarira mu ruhame, imig 12:28; Ibyah 2:10b.

4) Kwirinda ibyaha

1Yoh 3:7-8 " Bana bato, ntihakagire ubayobya. Ukiranuka niwe mukiranutsi nkuko uwo ari umukiranutsi. Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani".

5) Kugira inshuti nziza ubana nazo

Zab 1:1. Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu minsi yanyuma umuntu akenera undi umuntu kuruta ibindi byose. Paulo abwira Timoteyo ati: nuza uzazane Mariko kuko amfitiye umumaro.

II. IBYATUMA UMUNTU AGIRA IHEREZO RIBI

1) Kutizera Imana no kwirengagiza nkana ibyinzira y’Agakiza.

Kutizera Imana nicyo cyaha kibi kivugwa muri Bibliya. "Utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka"
Abah 2:3;11:6; Yoh 16:8; Zab 53:1.

2) Kwimika ibyaha,

Abarom 6:12-14.
Hari uwavuze ngo urupfu rusumba izindi, ni ugupfira mu ibyaha.
Bibliya itubwira abantu benshi mu ntangiriro y’ubuzima bwabo bakomeye, kandi bubaka amateka ariko iherezo ryabo riba ribi cyane.

* Samson: umunaziri w’Imana. Yari umuntu werejwe Imana.Ubuzima bwe bwaranzwe ni ibihe 4 by’ingenzi:
- Samsoni atanyaguza intare i Timuna, Abac 14:5
- Samsoni yica abantu benshi akoresheje urwasaya rw’indogobe , i Lehi, Abac 15:16
- Samsoni ashikuza ibikingi by’amarembo i Gaza, Abac 16:3
- Samsoni afata inkingi zombi zo hagati zifashe inzu,apfana n’Abafilisitiya benshi cyane, Abac 16:28-30

Ariko uyu mugabo waranzwe n’ingeso mbi yo gukunda abagore, ni umwe mu bagabo bavugwa muri Bibliya basoje nabi, nubwo ashirwa ku rutonde rwintwari mu buryo bwo kunyuraho ( survole). Iherezo rye rye ryabaye ribi cyane, nkuko bivugwa mu Abacam gice cya 16 umurongo wa 20.

*Umwami Dawidi: umwami Dawidi azwiho amateka akomeye kubera imirimo yakoze irimo kwica igihanda Goliyati, w’i Gati ariko inyuma ye yasize umurage mubi, 2 Samwel 12:10
* Umwami Salomo: Salomo yabaye Umwami waranzwe n’ ubwenge bw’inshi yasabye Imana bituma nta mwami mubamubanjirije wagize icyubahiro nkawe. Bibliya ivuga ko Salomo yarazi gusobanura ibiti byo mu ishyamba kugeza kuri ezobu imera Ku mazu. Yagaragaje ubwenge ubwo yaciraga abagore babiri urubanza, 1Abami 3:16. Salomo yarakomeye ku ngoma agira ubutunzi bwinshi kandi agira icyubahiro , anezeza umutima we. Ariko kw’iherezo yaje kwandika amagambo akomeye mu gitabo cy’umubwiriza 2:3 aho yagize ati: Ubusa gusa byose nta kamaro. Ingoma ye yaje gusenywa ni ingeso mbi yo kwiyandarika mu gushaka abagore benshi bamumaramo imbaraga, umutima we urasenyuka, atangira gusenga Imana z’abanyamahanga. Iminsi ye yanyuma Salomo yayisoje asize inyuma ubwoko bw’isiraeli mu ibibazo bikomeye birimo gutanga umusoro n’umusanzu wo kubakira ibigirwamana Ashiteroti, Kemoshi na Milikomu, insengero, nkuko tubisanga mu 1Abam 11:9- 33
* Bene √Čli b’abatambyi: Eli ni umutambyi wo mu nzu ya Lewi, yatoranijwe ubwo Abisirael bavaga mu Egiputa, bageze mu butayu. Ibyaha byabo bahungu byatumye Uwiteka abanga urunuka, abahana ibihano bikomeye, bivugwa muri 1Samweli 2:27- 36.

Iherezo ryabo ryabaye ribi bakurwa ku gicaniro, bahabwa igihano cyo gupfa bakenyutse, bakazaba n’iibishungero byabahisi n’abagenzi.

* Yuda Isikariyota: Ni umwe mu ntumwa za Yesu wagendanye nawe, kandi yahamagawe nkuko abandi bahamagawe. Yabanye na umwami Yesu imyaka itatu (3), avoma ku isoko y’imigisha. Yabonye imirimo umwami Yesu yakoze, yumvise amagambo ya Yesu y’ubugingo. Yarashinzwe umufuka w’impiya, w’intumwa za Yesu, akiba ibyo babikagamo.
Ntacyo Umwami Yesu atamukoreye. Ariko irari ryo gukunda amafaranga rystumwe atanga Umwami we, amugurisha ibice by’ifeza 30. Iherezo ry’ubuzima bwe ryabaye ribi cyane, nkuko tubisoma mu ijambo ry’Imana muri Yohana 12:4-6 na Matayo 26:3-10

3) Kudategura kuzarangiza neza.

Abahanga bavuga ko abantu benshi barangiza nabi kubera ko batabiteguye.

Isengesho:

Mana ndagusaba ngo umpe kuzagira iherezo ryiza.
Paulo ati:" Kuko njyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye, narwanye intambara nziza , narangije urugendo, narinze ibyo kwizera, ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo umucamanza utabera azampa kurya munsi, nyamara si njye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose,
2Tim 4:6-8. Amen.

Rev SEBUGORORE Henry