HARACYARIHO IBYIRINGIRO

Yobu 14:7 “Erega hariho ibyiringiro y’uko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, Kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome.

Uyu mwanya nishimiye kubagezaho inkuru nziza y’ihumure mbabwira nti HARACYARI HO IBYIRINGIRO, hari impamvu nyinshi zo kukubwira ntyo , ni uko hari andi majwi wamaze kwakira akubwira ko nta byiringiro ukwiriye kugira, hari ibyo amaso yarebeye aguhamiriza ko nyuma yabyo nta kindi gishoboka ndetse n’umutima urabyanzura, ariko hejuru y’ibyo twibwira hari Imana nayo ifite ibyo yibwira kuri twe.

Iyo dusomye izi nkuru zivuga kuri Yobu, zerekana kubabazwa gukomeye yagize, imitungo ye, Umuryango we ndetse n’umubiri bimushiraho abireba, iyo utangiye igice cya 7 usanga nyuma yo kuvuga ko uri mu isi aba afashe ibihe mu ntambara, yarakomeje ku murongo wa 4 agaragaza umubabaro ukomeye yakuye muri izo ntambara, niho yagize ati “Iyo ndyamye ndavuga nti ’Buracya ryari ngo mbyuke?’ Mpora ndara ngaragurika bugacya..nicyo gitumye ntiyumanganya mvuze mbitewe nagahinda ndaganya mbitewe n’ishavu riri mu mutima wanjye..

Mbega inkuru iteye agahinda, Mbega ngo irasa n’ubuzima benshi banyuramo, Hari benshi bwira bakibaza niba buri bucye ? Abandi buracya tukibaza niba buri bwire ? Abo twatekerezaga ko badufasha imibabaro nibo batwongerera intimba, muri make bias nk’aho nta buhungiro, Ariko Muhumure muri Yesu haracyariho ibyiringiro. Yesu yemeye gusogongera ku mibabaro, Kugirango arengere abababara bose, wikwibaza ngo Ese Imana ko nyikorera irampora iki ? Erega Satani amaze Gusaba na Yobu Imana yamubajije mu ijambo riyiteye agahinda (2:3) ngo Wabonye ko yakomeje kunkiranukira n’ubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhora agatsi (Ubusa/Nkamurenganya).

Gukunda Imana no Gukiranuka kwawe, satani ntabwo ajya abyishimira, ndetse ajya anagusaba Imana ngo akugosore nk’amasaka, agupime, bityo kuko Uri Uwo Imana yiratana ( Uri Uwo Imana itsindisha satana) Ikemera kugutanga ukababazwa uzira Agatsi, uzira ubusa, Uzira ko Wayizeye, kandi kuva ukiri muri iyi nzira azakomeza kukurwanya, ariko hari ibyiringiro Uwiteka azajya akurinda muri byose, Hagarara kigabo, N’ubwo umeze nk’igiti cyatemwe hari ibyiringiro byo gushibuka, Egera Imana ushorere imizi muri yo, ibuka ko na Yobu yababajwe ariko Imana yaramurengeye Imuhoza amarira, imumara umubabaro.

Imana iragukunda, kandi kukabazwa ubabazwa uyu munsi ntabwo kuzatuma ubura ubugingo, n’ubwo umubiri ubabazwa uyu munsi haracyari ibyiringiro ko Imana yagutabara, ibyari amarira bikaba ibitwenge, shikama kigabo ukomere, Hanga amaso ku Uwiteka niwe gutabarwa kuzaturukaho wenyine , Yesu abahe umugisha. Ernest RUTAGUNGIRA