Gutinya icyaha

Yosuwa 7:18-21: "Yigiza hafi urubyaro rwe umuntu umwe umwe nuko akani mwene karumi mwene zabudi mwene zera wo mu muryango wa Yuda arafatwa.................. 20 akani asubiza yosuwa ati ni ukuri nacumuye ku Uwiteka Imana y’Abisirayeli, uko nabigenje ni uku : nabonye mu minyago umwambaro mwiza wa shinari, na shekeri z’ifeza magana abiri, n’umuhimba w’izahabu w’igipimo cya shekeri mirongo itatu,ndabyifuza mperako ndabyenda mbihisha mu gitaka, biri mu ihema ryange hagati, n’ifeza iri munsi yabyo. "

Aha ni igihe Abisirayeli bateraga kuri Ayi bahasuzuguye kuko wari umugudugu muto kandi udakomeye ugereranyije n’indi bari baratsinze, ariko baratsindwa kubera ko muri bo hari harimo ikizira.

Urugamba Abisirayeli bari baherutse kurwana, Imana yari yababujije kugira ikintu na kimwe barokora, ariko Akani abonye ibifite agaciro kenshi arabyiba abijyana iwe.

▶Ibyo rero byatumye Imana ibahana bose kubwa Akani, bivuze ko icyaha cy’umuntu umwe gishobora kuzanira umuvumo bene se babana, bityo rero tuba dusabwa kwirinda buri gihe.

Muvandimwe ndakwinginga ngo wirinde icyagutanya n’Imana cyose, kuko satani ashuka abakristo akabatura mu byaha nyamara akaba uwa 1 wo kubakoza isoni kuko ari byo bihembo agira.

Akani yanze kwihana, bakoresheje ubufindo buramufata, baramwica apfa arimbutse azize kwiba. Iyo usomye Ibyakozwe n’intumwa 5:1-11 tuhasanga ibya Ananiya na Safira, uko bapfuye nabo bazize icyaha cyo kubeshya.
Nubwo kuri ubu bitakivugwa kenshi, wanabigarukaho bikamera nko gutera ubwoba abantu kuko benshi bishakira inyigishoa zijyanye n’irari ryabo, ariko ibihembo by’ibyaha ni urupfu.

Kuri ubu hari inyigisho nyinshi, zimwe zikundisha abantu isi no kubabwira ibyiza byo kuyitindamo, izindi zikabwira abantu ko Yesu yabirangije ntacyo azabatwara nubwo bakora ibyaha, ariko aha ho sinarenganya abazigisha kuko umuntu atanga icyo afite, ntiwabuza abantu ibyo ukora.

Iyo umuntu ananiwe ikintu kubw’inkovu z’ibyaha agendana mu mutima, ahitamo kukigira rusange ahari yibwira ko nahuza amanyanga na benshi bimworohereza. Ibi bimeze nka kumwe iyo abanyeshuri babirukanaga mu ishuri ari benshi wabonaga ari byiza, ariko iyo mwamaraga gutandukana buri wese agiye kwisobanura imbere y’ababyeyi be wenyine, nibwo wamenyaga ko ibya mbere byari ikigare.

Ndabibutsa ko atari amahitamo ahubwo umuntu wese azahagarara imbere y’intebe y’imanza y’Imana, agacirwa urubanza ruhwanye n’ibyo yakoze, kandi Imana ica imanza zitabera izabikora.

Bantu b’Imana ndabifuriza gutinya icyaha utazakizira ku munsi w’urubanza ahubwo uhitemo guhora ukizwa, ushingwe mu gakiza ke ntuzakavemo. Hato tutazabura ibihembo bw’ibyo twakoze. Kandi niba hari nicyo wakoze wasanga mwene so ukatura ubundi ugakomeza urugendo wishimirwa na yesu.

Imana ibahe umugisha