Guterimbere... Ese biri muri Bibiliya?

"Inyigisho zo guterimbere" cyangwa "Ubutumwa bwo guterimbere" ni bintu abantu badasobanukirwa ndetse , bakanabikoresha nabi mu mvugo y’iki giheNdizera ko ubutunzi cyangwa guterimbere kwa Bibiliya gushingiye mu byanditswe, kandi byigishwa binyuze muri bibiliya. Gutanga uha Imana ni iby’ingenzi kuko Imana yasezeranyije ko abatanga ku bw’umurimo w’ubutumwa bwiza bazahabwa umugisha bakanarindwa

Ndifuza ko twigira hamwe kucyo ibyanditswe muri bibiliya bivuga ku guterimbere.Mfite ibyiringiro by’uko tugiye kwinjira mu gihe tugira ubutunzi bwinshi ku bw’Ijambo ry’Imana. Ubutumwa bwiza burabwirizwa kusi yose, kandi umugisha mwishi uzaza kuri abo bashyigikiye imenyekanisha rya Kirsto kw’isi yose.

Guterimbere biturutse mu gukiranuka, no kuba umwizerwa. 

 Ijambo ry’Imana rirabyamamaza riti: " Ukundwa, ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk’uko umutima wawe uguwe neza" (3Yohana : 2). Guterimbere si impanuka ahubwo ni ingaruka nziza z’ijambo ry’Imana mu buzima bwacu.

Gukiranuka bidushyira mu cyerekezo cyo gusingira imigisha myishi cyangwa se umugisha mugari uturuka ku mwami wacu. " Mu nzu y’umukiranutsi harimo ubutunzi bwinshi" kandi " Uwicisha bugufi, akubaha Uwiteka, Ingororano ye ni ubukire icyubahiro n’ubugingo" ( Imigani 22:4) 

 Kuba umwizerwa ku Mana ni urufunguzo rwo gutera imbere, kandi kuba umwizerwa bituma tugera aho Imana itangirira kuduha imigisha mu mafaranga."Umunyamurava agwiza imigisha myinshi" ( Imigani 28:20)

 Hari ubushobozi n’impano Imana yahaye umuntu kandi ishaka ko aba umwizerwa muri byo. Imana ishaka ko turera tukanakuza ubwo bushobozi n’impano biri muri twe kugira ngo twere imbuto kubw’icyubahiro n’ubwami by’Imana.

 Ijambo ry’Imana ribitubwira neza riti keretse dushoboye kurinda no gukuza impano ziturimo, nibwo tuzazigiramo umusaruro. "Uhinga umutini ni we uzarya imbuto zawo, Kandi unamba kuri shebuja ni we uzashimwa" (Imigani 27:18). Ni tuba abizerwa mu mpano Imana yaduhaye,tuzasarura imbuto nyishi.

Guterimbere biturutse mu kumvira.

Kugira ngo tubone umugisha w’Imana ari mwishi cyangwa mugari tugomba kumvira. Ijambo ry’Imana ritubwira neza mu (Gutegeka Kwa Kabiri 29:8) riti: "Nuko mwitondere amagambo y’iri sezerano muyumvire, mubone uko mugira ukuboko kwiza mu byo mukora byose" Ijambo ry’Imana ribivuga neza ko atari ubushake bw’Imana ko hagira urimbuka cyangwa se ubaho mu buzima bw’indwara cyangwa mu mu bukene. Ubukene buzanwa no kutumvira Ijambo ry’Imana mu migani habivuga neza "Uwanga guhanwa bimutera ubukene kandi bikamukoza isoni, Ariko uwemera gucyahwa azakuzwa"(Imigani 13:18).

 Ni ukuvuga rero ko, ni twumvira Ijambo ry’Imana gutera imbere bizaba ibyacu iminsi yacu yose yo kubaho, "Nibayumvira bakayikorera, Bazamara iminsi yabo baguwe neza,Bazamara n’imyaka yabo mu byishimo" (Yobu 36:11). Ijambo ry’Imana ribivuga neza mu (Imigani 15:6) " Mu nzu y’umukiranutsi harimo ubutunzi bwinshi" nti yavuze ubukene bwinshi, ubukene si umugabane w’abakiranutsi. Ubukene ni ubw’abantu batubaha Imana. Umugisha kandi mwinshi (mugarin’uwabana b’Imana. Umwenda (amadeni) si ubushake bw’Imana mu byukuri ni ububata: " umukire ategeke umukene, Kandi uguza aba ari nk’umugaragu w’umugurije" ( Imigani 22:7) Imana irashaka kubohora abantu bayo bose kuva mu bubata ndetse n’imyenda yose (amadeni yose), Abantu b’Imana nibayishaka bakanayumvira,bazava mu bubata bagire umudendezo. “Nkunda abankunda, kandi abanshakana umwete bazambona. Ubukire n’icyubahiro biri iwanjye, kandi n’ubutunzi buhoraho, no gukiranuka na byo. Kugira ngo ntungishe abankunda, nuzuze ububiko bwabo" ( Imigani 8: 17-18, 21). Ijambo ry’Imana ritubwira ko Imana inezezwa no guterimbere kwacu . " Abakunda ko ntsinda nk’uko bikwiriye nibavuze impundu bishime, Iteka bavuge bati Uwiteka ahimbazwe, Wishimire amahoro y’umugaragu we" ( Zaburi 35:27)

Guterimbere biturutse mu gukora cyane.

Reba ibintu Imana yaguhayehaba mu bushobozi, mu bifatika, no mu by’Umwuka. Ibyo byose byiteho, kandi utume byaguka Imana izaguha umugisha. "Gira umwete wo kumenya uko imikumbi yawe imeze kandi ufate neza amashyo yawe, Kuko ubukungu budahoraho iteka, Ingoma na yo idahoranwa ibihe byose. Ubwatsi bukuze buracibwa bukarundwa hakamera ubushya, Kandi ibyatsi byo mu misozi bigakoranirizwa mu rugo abana b’intama bakubera imyambaro, Kandi ihene zivamo zigurwa umurima, na yo amahenehene azaba ayo kunyobwa nawe,aguhaze n’abo mu rugo rwawe ndetse atunge n’abaja bawe." ( Imigani 27:23-27)

Nitugira umwete imbere y’Imana wo kurera ibyo yaduhaye, ni bwo tuzagira ibyuzuye. Kuko Ijambo ry’Imana rivuga riti: " Hari umuntu w’umunyamwete mu byo akora ubonye? Bene uwo azaba imbere ku mwami, Ntazakorera abagufi" ( Imigani 22:29) Urugero, Yosefu yagurishijwe nk’umucakara nyuma ashyirwa mu nzu yimbohe, Ariko kubera umwete we imbere y’Imana , Imana yaramuzamuye ntiyamuhagarika imbere y’umwami gusa ahubwo imugira uwungirije umwami. Dufite urundi rugero rwiza mu bahanuzi ni Daniyeli, yabaye imbohe mu gihugu cya banyamahanga ariko kubera umwete wo gukorere abami b’abanyamahanga yagizwe umujyanama wabo bami.

Nehemiya twamufataho urundi rugero rw’abantu bagize umwete. Yarazamuwe ava ku kazi k’ubuhereza. Ukoboko kw’Imana kuzamura ,kuba ku banyamwete. Yesu yatubwiye ko ni tuba abizerwa muri duke azatwegurira byinshi (Matayo 25:21-23) Nanone Ijambo ry’Imama ritubwira ko " Ukuboko k’umunyamwete gutera ubukire " ( Imigani 10:4b) "Ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire" (Imigani 21:5)

Ijambo ry’Imana ritwihanangiriza ritubwira ko tuzaba abanyamugisha tukanatera imbere ni tuba abizerwa n’abanyamwete.

 

 Abahereza bagomba kuba abantu b’abizerwa, Ni wongera gutanga ku bw’umurimo w’Imana uku kwezi, ujye wibuka ko uzasarura ibingana n’uburyo uri umwizerwa. Ijambo ry’Imana ribivuga neza "Kandi rero Imana ishobora kubasanzaho ubuntu bwose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose mufite ibibahagije muri byose , nk’uko byanditswe ngo " Yaranyanyagije aha abakene, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose" ( 2Abakorinto 9:8-9) N’Imana izaguha imbuto yo kubiba kandi niyo izatuma iyo mbuto igwira, ikera imbuto zo gukiranuka. Kandi uko uzarushaho gutanga uzaba wamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga yose yo kw’isi, uzaba utanze ubutumwa bwiza bwagakiza ku bantu nyamwishi bo kw’isi !

Impamvu yo guterimbere bishingiye muri Bibiliya!

Impamvu yo guterimbere bishingiye muri Bibiliya kurasobanutse, ni kugira ngo ubutumwa bubwirizwe. Niyo mpamvu abantu badafite impano yo kubwiriza ari ko bagatanga ubutunzi bwabo kugira ngo ubutumwa bwiza bubwirizwe. Kuva mw’itangiriro ukageza mu byahishuwe aya mahame arigishwa.

Imana ibwira Aburamu, " Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe,uzaba umugisha" (Itangiriro 12:2) Imana irifuza kuduha umugisha kugira ngo tubere abandi umugisha. Imana irashaka abantu iha umugisha kugirango bazatere inkunga umusaruro uri imbere, kuko umusaruro wu butsinzi bwibyo twari twaranyazwe n’isi. Mu byukuri ibi biri mu nzira biraje, kandi Uwiteka Imana iriho iradutegura twese ku bwuwo munsi w’icyubahiro

Nzi neza ko umusaruro munini w’icyubahiro cy’Imana uri bugufi cyane, kandi Imana iriho irategura wowe na njye ku bw’icyubahiro cyayo.

Kandi Imana iriho iradutegurira kugendererwa ku Mwuka Wera muburyo butigeze kubaho.

Wibuke ko ibyo ukora mu bwami bw’Imana uyu munsi aribyo bizakora ku Mana mugihe izaba itanga ubutunzi .” Niba mutakiranutse mubikijwe ubutunzi bubi, ni nde uzababitsa ubutunzi bw’ukuri? ” (Luka 16:11) Nizera ko Imana ireba akagenzura ibyo dukora byose kugira ngo izatwizere iduha ubutunzi bw’ukuri.

Ese ni gute Imana yakwizera abantu ikabaha imbaraga na mavuta yayo (aribyo bitabonwa na maso ) batarabaye abizerwa mu biboneka?

Imana irebera ibyo dukora byose , kandi irashakisha abantu ba bizerwa kuko ubutunzi igiye kuzana buzaba ubwa ba Kisto kandi babizerwa. Ubutunzi Imana igiye kuzana si ubw’imbaraga zitagaragara gusa ahubwo ni bifatika kuko ni ubutunzi bwi bihe byanyuma.

Niyo mpamvu umwani wacu Yesu yavuze ati “ mutange namwe muzahabwa . Urugero rwizarutsindagiye, rucugushije,rusesekaye ni rwo muzagererwa, kuko urugero mugereramo ari rwo muzagererwamo namwe” (Luka 6:38) 

Ibyo ukora uyu munsi bigira icyo byongera kuri ejo hawe hazaza.

Intumwa Pawulo iti Ariko ndavuga ibi ngo “Ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi” Atari ubu gusa ahubwo no mu bihe bizaza. Imana izatanga I hereye ku rugero twabibiyemo none, niyo mpamvu Yesu yavuze atikuko urugero mugereramo ari rwo muzagererwamo namwe” ( Luka 6:38)

Ibyo dukora none bigena ejo hacu ndetse no mugihe kigiye kuza cy’ubutunzi bw’Imana. Nuko rero ba umwizerwa mu by’utanga uyu munsi, umvira, tanga n’umutima wawe wose, kandi tanga n’umutima unezerewe. Kandi nyuma yaho Imana ntabwo idusezeranya ku twitaho uyu munsi nejo hazaza gusa , ahubwo itubwira ko izaduha ubutunzi bwa banyabyaha.

Wibuke isezerano ry’Imana ko uko ubiba imbito yawe ngo “ Nari umusore none ndashaje, Ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe, cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya” ( Zaburi 37:25)

Nta bwo uzakena oya, Atari umunota umwe ahubwo ibihe byose ntuzakena kuko watanze mumurimo w’ubutumwa bwiza.Icyubahiro cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo birabwirizwa kwisi yose kubera abantu babaye abizerwa mu byabo.

Gutera imbere bishingiye kuri Bibiliya Nawe ubwa we!

Guterimbere by’ubuMana nibwo bushake bw’Imana kuri buri wese wizera. Iki nicyo gihe nkatwe abizera ko twa kumvira Imana tukanayisaba guterimbere. Tugasenga nka DawidiUwiteka, turakwinkinze udukize, Uwiteka , turakwinginze uduhe kugubwa neza “Wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe, N’umuganura w’ibyo wunguka byose. Ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa , kandi imivure yawe izasendera imitobe ” ( Imigani 3:9-10) Imana arashaka ko twaterimbere, ni nayo mpamvu iriho udukingurira imiryango yo guterimbereTugomba natwe rero kwinjira bidatinze. Kuko Imana iriho iratunganya intambwe zacu cyangwa imigendere yacu muburyo bwu bu Mana ku bw’umurimo wayo ndetse ko Igiye gusuka ubutunzi , natwe tugomba guhaguruka nk’ingabo kurugamba, twumvire Umwami wacu ariwe Mugaba mukuru kuko atubwira ati “Mujye mu bihugu byose , mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza” ( Mariko 16:15)

Reka tubwirize ubutumwa bwiza kurenza ikindi gihe twigeze ku bubwiriza, kuko Yesu aravuga ati “ Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu si yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize” ( Matayo 24:14) Igihe niki rero !

Imana ibahe umugisha kandi ihe umugisha imbuto mubiba mwumvira ijambo. Niyo yasezeranyije itiMutange namwe muzahabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye ni rwo muzagererwa, kuko urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe” (Luka 6:38)

Guterimbere biri muri Bibiliya, Guterimbere ni ubushake bw’Imana, kandi ikirushijeho nuko Guterimbere biduhabwa kugira ngo dutange ubuzima, binyuze mu bitangaza bikoreka mukwigisha ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirsto kwisi hose !!

 

Pastor Benny Hin