Gutekereza Ku Ijambo Bihindura Ubuzima Bwawe

“Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe,
ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko
ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe,
ukabashishwa byose” (Yosuwa 1:8).

Gutekereza (Meditation) biri mu murongo w’ibyanditswe hejuru ntabwo bishaka kuvuga
imyitozo abantu bajya bakora aho usanga bayobora ibitekerezo byabo ku
busa. Ahubwo, ni igikorwa cy’Umwuka aho uhitamo kwerekeza ibitekerezo
byawe ku Ijambo ry’Imana. Itegereza ibivugwa muri uyu murongo: “Ibiri
muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe; ahubwo
ujye ubitekereza amanywa na nijoro …” Ntabwo rero ari ugutekereza ku
kintu kibonetse cyose, ahubwo ni ku Ijambo.

Gutekereza cyangwa kuzirikana ku Ijambo ry’Imana nibyo bihindura ubuzima bwawe;
biraguhindura. Ibyo biterwa nuko Ijambo rifite umurimo mu buzima bwawe.
Kuzamurwa mu ntera kwawe, intsinzi, ubuzima bwiza, kwaguka no gukomera
byose biri mu Ijambo. Niyo mpamvu Pawulo, yandikira Timoteyo muri 1
Timoteyo 4:15 yamushishikarije kwitanga wese – byuzuye – ku bw’umurimo
w’Ijambo: “Ibyo ujye ubizirikana kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira
ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose.” Nawe ukwiye kubigenza utyo.
Uhugukire Ijambo. Ureke rigire imbaraga mu buzima bwawe.

Tekereza abantu babiri b’abahanga, bakoresha neza ubwenge bwabo. Bombi
bakagerageza mu gihe kimwe; umwe agasoma ibitabo byose byo mu isi
akagira n’abarimu b’indashyikirwa bo kumwigisha. Maze undi agasoma bike
bishoboka, ariko akazirikana ku Ijambo! Nyuma y’imyaka 20, naguhamiriza
ko uwakomeje kuzirikana ku Ijambo azatunganirwa mu buzima kurusha
mugenzi we. Mushobora kwibaza uburyo mpamya ibi, ariko ni ukuri gufite
gihamya. Kuzirikana ku Ijambo ry’Imana hari icyo bikora ku mwuka wawe.

Umuntu w’umuhanga mu by’isi ashobora gusoma ikintu cyose maze akagisobanura mu buryo bwa gihanga, ariko umuntu ubwenge bwe bwakozweho n’amavuta
y’Imana we azagisobanura bihuje n’imyumvire y’Imana. Utitaye ku mwuga
wawe; waba uri umuganga, umunyamategeko, umunyapolitiki, cyangwa se
umukinnyi wa siporo, niwita ku Ijambo ry’Imana ukarizirikana, uzahinduka
indashyikirwa mu byo ukora.

Isengesho Data mwiza, Ijambo ryawe ni itabaza ry’intambwe zanjye kandi ni umucyo mu nzira yanjye, unyobora mu nzira nkwiye gucamo. Uko nzirikana ku Ijambo
ryawe, mpindurwa ubwiza ndibonamo, mu Izina rya Yesu. Amen.

Pst Chris