Gusubirana ibihe byiza bya kera

Iyo tuvuze gusubira mu bihe bya kera byumvikana ko hari ibihe bishya umuntu arimo ariko atakagombye kuba arimo, birumvikana ko ari umuntu uhagaze mu bihe bibi wifuza kujya mu byiza, ni umuntu ushaka kuva mu bihe by’umubabaro, by’agahinda, by’amaganya, ibihe byo kwiheba mbese muri rusange ni umuntu wamaze gusobanukirwa ko aho ari atari ho yagombye kuba.

Turasoma Zaburi 51:12- cyangwa 10- muri Bibiliya zimwe niho Umwami Dawidi yanditse agira ati “Mana undememo umutima wera, unsubizemo umutima ukomeye. Ntunte kure yo mu maso yawe, ntunkureho Umwuka wawe wera. Unsubizemo kunezerwa n’agakiza kawe, unkomereshe umutima wemera.

Iyi Zaburi, Bibiliya isobanura ko Dawidi yayanditse nyuma yo gusambanya Batisheba akanicisha umugabo we Uriya (2 Samweli 12:1-15), Nyuma yaho ubwo yibwiraga ko bitazamenyekana maze Imana ikabihishurira umuhanuzi Natani, akabinyuza mu mugani kugira ngo abashe kumwumvisha uburemere bw’icyaha yakoze.

Nibwo rero Dawidi yahise aca bugufi ati “Nacumuye ku Mana” , maze asengana umubababaro, cyane ko yari amaze gusobanukirwa ko ibyaha yakoze byamushyize kure y’Imana, ndetse bikanirukana Umwuka wera mu mutima we, ahitamo gusenga ririya sengesho twavuze haruguru.

Ukurikiranye neza ubuzima bw’Umwami Dawidi usanga yari umwami Imana yagiriye neza guhera mu bwana, ndetse ugasanga nawe ubwe yari abizi neza ko Imana yamukunze bikomeye, ariko kubwo kwirara cyangwa kurangara byatumye acumura ku Mana, ubwo yaje kubenguka umugore w’abandi aramusambanya ndetse amutera inda. Ikibazo gikomeye kubwo gushaka kugumana icyubahiro cye bituma afata imyanzuro we yabonaga nko kwirwanaho maze yicisha Uriya umugabo we, maze bibabaza Imana.
Iyo usubiye inyuma gato muri 2 Samweli mu bice bibaza tubona ko Dawidi Imana yamwishimiraga ndetse yamusezeranije kuzamukomeza, Imukoresha byinshi cyane ndetse na rubanda baramuririmba, ndetse agirira neza abanzi be, ariko ntibyatuma Satani amujya kure, Imana itugirire neza.

Uyu mwanya ndavugana n’abantu bakuru, bakijijwe, bazi Imana ndetse banahinduye banshi Imana ibahe umugisha kuko mwayihisemo kanadi mukanga ku mugaragaro Satani, ariko ndagira ngo mbibutse ko Satani ari umujura kandi yiba aho ubutunzi buri, Satani kuko atajya anezezwa no gukiranuka kwacu niyo mpamvu akoresha amayeri yose yatuma Imana itatwishimira, maze yarangiza kuko azi neza ko isi yose iziko dukijijwe, akaduteza ubwibone agatuma tudaca bugufi ngo twihane.

Iyi virusi rero imunga ubugingo kandi ituma umubano wacu n’Imana ubamo agatotsi, ariko ndagira ngo mbabwire ngo birakwiye ko duhora twigenzuza Umwuka wera turebe ko turi ku gipimo Uwiteka yishimira nidusanga twaratewe cyangwa twaranyazwe twongere dusabe Uwiteka adusubize ibihe bya kera byiza ndetse atwongerere imbaraga nshya zibasha gutuma duhangana na satani.

Bitangira gahoro gahoro ukumva urukundo wakundaga Imana rugenda rushira ntumenye impamvu kumbe Satani yarakunyaze, ubundi ukumva icyaha wakoze cyoroshye kitatuma usaba imbabazi nyamara ( Mu gikombe cy’Amata nta mwanda muto), imyanda yose mu mata ituma atanyobwa.
Tugana ku musozo nagira ngo mbabwire ngo igihe kirageze ngo turusheho gukiranuka, turusheho kwera, twibuke guhamagarwa kwacu kwa kera, twibuke umunezero twagiraga imbere y’Imana!

Dawidi amaze guhumuka, abonye icyamumariye inkweto mu birenge asenga Imana Kandi Imana iramwumvira, natwe reka twitekerezeho maze dusenge. Dukwiye gusaba Imana ikadusubiza ibihe byiza bya kera ndetse ikatwongerera imbaraga, kandi uwacogoye wese ikamubabarira mu izina rya Yesu, Amen.