Gushima kwacu bikwiye guhumuriza abari mu makuba. Ev. Cyprien

Zaburi 116:12 Ibyiza Uwiteka yangiriye byose ndabimwitura iki? Nzakira igikombe cyawe cy’agakiza nambaze izina ry’Uwiteka.

2 Abakorinto 1:3-4 Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ariyo na Se, ari nayo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana.

Twibukiranye zimwe mu mpamvu zituma dushima Imana:

- Nuko Imana yaturemye kandi ikatugira abantu.

- Ikindi kidutera gushima Imana nuko yaduhaye agakiza. Kuko abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho.

Hari igihe abantu babara imigisha y’Imana bagashaka kuyibarira mu bwinshi bw’ibyo atunze ariko umuririmbyi yararirimbye aravuga ngo imigisha yo mu gakiza k’Imana kubw’ubuntu narayihawe.

- Ikindi kidutera gushima Imana nuko hari ibyo iba yaradukoreye tutari dushoboye kwikorera.

Dawidi we aravuga ngo ibyiza Uwiteka yankoreye byose yamwitura iki? Aravuga ngo nzakira igikombe cy’agakiza kandi mpigurire Uwiteka umuhigo.

Hari igihe umuntu aca mu bikomeye agahigira Imana umuhigo, yazamara gusubizwa akibagirwa guhigura ariko mu buryo bwo gushima Imana dukwiye kuzirikana n’imihigo tuba twahize tukayihigura.

Mu Bakorinto Paulo we yaranditse aravuga ngo Ndashimira Yesu Kristo.

Iyo turebye Dawidi aho yanditse ngo ibyo Uwiteka yangiriye byose ahari ukibwira ko ahora ari mu byiza gusa nyamara siko byari bimeze kuko yahoraga no mu ntambara ahubwo nuko yagiraga umutima ushima Imana.

Niyo mpamvu Paulo we yavuze ngo Hashimwe Imana iduhumuriza no mu makuba yacu.

Zaburi 138 Dawidi yaravuze ngo ndagushimira ko ku munsi nagutakiyeho waransubije , kandi kumusubiza hano avuga ntiyahise imutsindira abanzi ahubwo yahumurije umutima we kandi ikawuhumurisha kumuha imbaraga, Dawidi rero abishimira Imana kuko yahumurije ikanamuha imbaraga.

Hari igihe duca mu bikomeye Imana ikaduhumuriza ikaduha imbaraga, ibyo nabyo ikwiye kubishimirwa.

Paulo aravuga ati iduhumuriza mu makuba yacu yose kugirangonnatwe tubone uko duhumuriza n’abandi.

Paulo we yavuze ko igitera Imana kubikora ni ukugirango n’abandi tubahumurize.

Dawidi rero yari yaramenye impamvu Imana imuhumuriza ko ari ukugirango nawe azahumurize abandi. Uko niko natwe dukwiye gushimira Imana ko no mu bikomeye iduhumuriza kandi ikabikorera kugirango duhumurize n’abandi bari guca mu makuba.

Ibintu byose tubona muri ubu buzima, uko tubayeho, uko twakoresheje ibyo Imana yaduhaye byose tuzabitangaho raporo imbere y’Imana, hari igihe tubona ikintu cy’isumbwe mu buzima rimwe na rimwe ntitubihe agaciro ariko byose tuzabibazwa.

Muri cya gihe twatakiraga Imana ikadutabara, igahumuririsha imitima yacu kudukiza indwara, kuduha akazi, kudukorera ubukwe, kudukorera ibindi byinshi intego yayo kwari ukugirango natwe tuzahumurize abandi.

Dawidi we yari yarabimenye ko ibyo byose bivuye ku Mana yamukoreye kwari ukugirango ibyo byose bizabere abandi ubundi bibahumurize nabo mu kaga barimo.

Dawidi yari azi kuzirikana ibyo Imana yamukoreye ariko akanazirikana cyane abo yakoresheje. Muri byo harimo Yonatani Dawidi yazirikanaga ineza yamugiriye, yima ingoma Yonatani atakiriho. Amaze kuba Umwami yibutse ibyiza Uwiteka yamugiriye byose yibuka n’abo yagiye ikoresha. Dawidi yibutse uburyo Yonatani yajyaga amuburira i se Sauli yateguye uko aza kumwica bigatuma Dawidi arokoka.
Amaze kwibuka iyo neza yose Yonatani yamugiriye, aribaza ati ubuse koko ibyo byiza Uwiteka yankoreye akoresheje Yonatani ndabimwitura iki? Nuko aribaza ati ese nta muntu wasigaye wo kwa Yonatani ngo mugirire imbabazi ? Umugaragu asubiza Dawidi ati arahari ariko afite ubumuga bw’amaguru kandi aba kwa Makiri i Rodebari, Dawidi asaba ko bamumuzanira. Mu bisirayeli iyo wabaga ufite ubumuga ntiwari wemerewe kuba mu mugi ariko Dawidi yirengagiza ibyo byemewe aravuga ati mumuzane.

Amaze kumuzana uwo mwana Mefibosheti apfukama imbere y’Umwami ati ndi imbwa, ndi imbaragasa sinkwiye kuba aha, ariko Dawidi aravuga ati humura ntacyo ukibaye, rya humure Imana yamuhumuririshije kera nawe arihumuririsha Mefibosheti.

Twe gushimisha Imana umunwa gusa ahubwo ihumure Imana yaguhaye riheho n’abandi.

Hari igihe abenshi dushima ngo Imana itanga ibiryo nyamara ibyo ntibihagije ahubwo nawe abatarabona ibiryo bagaburire bamenye by’ukuri ko Imana itanga ibiryo ubahe ku ihumure ry’Imana.

Uko niko Mefibosheti yahawe na Dawidi ihumure nkuko nawe yari yarahumurijwe n’Imana.

Imana ntabwo iduha ihumure gusa kugirango dutere haleluya gusa ahubwo ni ukugirango natwe duhumurize abandi bakiri mu byago.

Impamvu Imana idukorera ibyiza byose ni ukugirango natwe duhumurize abandi bakiri mu mibabaro. Niba Imana yaraguhaye iryo sumbwe ukwiye kwibuka abandi bakiri muri ibyo bibazo.

Urugero: Niba Imana iguhaye ibiryo cyangwa imyambaro, wibuje ko impamvu iguhaye iryo humure ni ukugirango nabo ubahumuririshe ibyo kurya no kwambara ufite badafite nibwo uzaba usohoje ishimwe ry’ukuri.

Nubwo dushima Imana ko yatugiriye neza ariko hari abantu Imana yagiye ikoresha, bamwe baraturihirira amashuri, abandi bakadufasha mu buryo butandukanye.

Akenshi iyo tubonye ibitangaza Imana idukoreye siyo iba yamanutse ngo ibyizanire ahubwo hari abo ikoresha tukabona ibyiza by’Imana niyo mpamvu natwe iyo dushima Imana dukwiye kwibuka gushima nabo yakoresheje.

Hari abantu bameze nka Nabali batajya bamenya ihumure bahawe uko bakwiye kurikoresha. Nabali Imana yari yaramuhaye ihumure imuha ibyo kurya ndetse n’ubutunzi bwinshi, igihe Dawidi yamutumagaho ngo amuhe ibyo kurya aho kugirango amugaburire ahubwo arabaza ati Dawidi ni nde kandi ni mwene nde? ati hariho abahungu b’inzererezi bagenda basabiriza nimugende!

Dawidi akibyumva arahirira kwica Nabali nabo mu muryango we bose ariko umugore we Abigayili abimenye ahita afata ku ihumure Imana yabahaye ashyira Dawidi arokora urugo rwe.

Hari umusaza uvugwa muri Bibiliya yari yaramenye guhumuriza abandi ubwo Dawidi yari mu butayu uwo musaza yajyaga amugirira neza akamugaburira. Dawidi amaze kwima ingoma nawe aramuzirikana.

Dukwiye kwibuka abandi tukabahumuririsha ihumure natwe Imana yaduhumuririshe.

Dawidi we yari yarabimenye akibuka abandi.

Niba Imana yaraguhaye abana ukwiye gusengera abatarabyaye ukabahumuriza ubabwira ko nabo Imana izabatabara kandi itanabaha abana ikazabaha ijuru.
Niba Imana yaraguhaye akazi ni ukugirango nawe uhe abatagira akazi kuri iryo humure nibwo gushima kwacu kuzaba kugeze ku ntego.

Imana iduhe guhumuriza abandi ku ihumure natwe yaduhaye.

Ev. Cyprien