Gushima Imana bivuze iki? Pastor Gatanazi Justin

GUSHIMA IMANA BIVUZE IKI ?

Zab.116:12-13, Ibyiza Uwiteka yangiriye byose, Ndabimwitura iki ? Nzakira igikombe cy’agakiza, Nambaze izina ry’Uwiteka.

Icya mbere umuntu yakwitura Imana ni ukuyiha umutima we ikawutegeka, ikawuyobora. Benshi bahaye Satani imitima yabo arabagenga kandi nyamara banakomeye mu madini n’amatorero yabo. Nyamara kudashima bifite ingaruka kandi zikomeye, dore ko Imana yaturemye ngo dusabane nayo.

Ushima Imana akwiye kuvuga ibimuvuye ku mutima. Hari benshi bashima ukagira ngo ibyo bavuga sibo byabayeho. Imitima yacu ikwiye kubamo ukuri kw’ibyo duhamya kuko uwabeshya yabeshya abantu ariko nta wabeshya Imana. Imana ntikunda indyarya, uwishushanya izageraho ibitwikurura. Birababaje ko hari n’abashima Imana babeshya ibitarabaye. Imana ikeneye ishimwe rivuye mu mutima wawe.

Zab.107:1-2, Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Abacunguwe n’Uwiteka bavuge batyo, Abo yacunguye akabakura mu kuboko k’umwanzi

1Tes.5:18, Mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.

Rom.8:28, Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye

Igihe turimo, ijambo ryo gushima Imana risigaye ridafite agaciro. Kenshi abera baraterana ugasanga nta mashimwe abarimo, biterwa n’uko abantu batigishijwe impamvu yabyo, ntibabihe agaciro. Dawidi we agira ati nzavuga ishimwe ry’ibyo Uwiteka mu iteraniro ry’abera. Ntibihagije kubikorera iwawe gusa. Iyo tuvuga imirimo Imana yakoze, abarushye mu mitima bararuhuka.

Gushima Imana ni ubwoko bw’ivugabutumwa kuko bitera benedata ibyiringiro, bakamenya ko Imana igikora imirimo.

Ikindi gituma abantu badashima kandi kibasha guturuka ku mpamvu yo gutsindwa, ushima akaba yavugwa n’ababyumvise ko abiraseho. Abandi ntibashima Imana kubwo kwiyemera ko aribo bagabo byose byavuye mumbaraga zabo. Ubusanzwe gushima Imana bivuze ko ushima ntacyo ashoboye, ko ibyo yagezeho atariwe, ko ari Imana. Ni ikimenyetso cyo kwizera.

Kenshi tubona ibyiza tukabifata nk’ibisanzwe, ntitumenye ibikora. Iduhesha kugira ubutunzi tukagira za conti ziriho amafaranga n’amazu niyo ibasha no kubitubya. Birashoboka ko ubutunzi wagezeho mu myaka 10 bwashira mu minsi mike. Uwize imyaka n’imyaka yagerwaho na ka microbe gato cyangwa se akagira inkomyi yindi itunguranye ibyo yize bigasibangana mu mutwe agatangira kwigishwa kuvuga ijambo no gutambuka.

Gushima Imana bivuze ko twemera ko Imana ariyo dukesha ibyiza n’ibibabaje, byose mu rukundo rwayo.

Imana ishimwe iteka ! Pasitori Gatanazi Justin