Gushima Imana birakwiye kandi harimo imbaraga zidasanzwe

Gushima Imana ni igikorwa cyo kuzirikana ibyo yagukoreye, bivuye ku mutima ukabyatuza akanwa cyangwa ukabyerekanisha ibikorwa.
Imana yaradukunze,yatugiriye ubuntu kandi nanubu iracyabutugirira.Itegereje ko natwe tugaragaza ko tunyuzwe n’ubwo buntu tukabyerekana dushima, kandi itwigisha ko uko gushima kwera imbuto z’igikundiro.

Yesu urugero rwo gushima

Mu ijoro rya Pasika, Yesu hamwe n’abigishwa be babiri, bazamuka bagana Emaus.Bamutumira gusangira na we arabemerera. « Yicaye ngo asangire na bo,yenda umutsima arawushimira,arawumanyagura arawubaha, amaso yabo arahumuka baramumenya, maze aburira imbere yabo ntibongera kumubona » (Luka 24 : 30)

Ni kubwo gushima kwa Yesu kudasanzwe, imbaraga z’Imana zagaragaye nuko amaso y’aba bigishwa arahumuka

Imbere y’igituro cya Lazaro wari umaze iminsi 4 apfuye, Marita na Mariya bashiki be bihebye, bababaye, ntibyabujije Yesu gushima.
Aha yashakaga gutanga isomo ry’uko no mu mubabaro tugomba gushima.Nyuma yo gushima ni bwo yahamagaye Lazaro ati « Lazaro sohoka », nuko igitangaza gikomeye kirakoreka uwari umaze iminsi ine mu gituro yongera kuba muzima.

Itorero rya mbere ryamaraga umwanya munini bashima Imana

Ibi byatumye rirushaho kugenda ryaguka uko bukeye n’uko bwije.

“Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye, n’iwabo bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishama bahimbaza Imana, bashimwa n’abantu bose, kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa” Ibyakozwe n’Intumwa 2 :46, 47

Imana ntiyahindutse! Guhimbaza Imana no kuyishimira ni ngombwa mu Itorero ndetse n’umuntu ku giti cye.

Gushima Imana ni itegeko ry’Imana

Paulo aragira inama zifatika abakirisitu ariko arashimangira igikorwa cyo gushima agira ati « mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu » 1 Abatesalonike 5 :18

Intumwa Pawulo Atinda ku ihame ryo gushima Imana muri byose, mbese no mu bitugerageza, amakuba, imibabaro, n’igihe imigambi yacu tutayigezeho.
Ashaka ko buri wese abyitaho, kuko azi neza ko bitoroheye umwana w’umuntu.Nyamara gushima Imana bitesha agaciro imbaraga z’umwanzi.

Imirimo dukorera Imana ikwiye guherekezwa n’amashimwe

Paulo arashishikariza abana b’Imana kubaho ubuzima bwejejwe kandi bakabana mu rukundo, akanzura muri aya magambo ngo “kandi icyo muzakora cyose n’ibyo muzavuga mujye mubikora byose mu izina ry’Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw’uwo” (Abakolosayi 3:17)

Imirimo yacu yose, ubuhamya n’amasengesho bigomba guherekezwa no gushima Imana.

Ni ngombwa gusenga dushima kugira ngo amasengesho yacu agire imbaraga

Gushima ntibisimbura amasengesho ahubwo byombi biruzuzanya buri munsi.
Bituma mu kwizera dushobora kubona ibisubizo by’ibyo dushaka biturutse ku Mana.

Bana b’Imana ntitugaheranwe no kwiganyira ku bw’ibyo dukeneye, ahubwo dukurikize iyi nama ya Pawulo : « Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mukennye bimenywe n’Imana mubisabiye mubyingingiye mushima » (Abafilipi 4 :6)

Ukudashima bizanira Imana uburakari

Ubwo Yesu yamaraga gukiza ababembe 10, umwe wenyine ni we wibutse kugaruka gushima.
Nuko amubazanya uburakari ati « ntimwakize muri icumi ? abandi icyenda bari he ? » (Luka 17 :17)

Imana ishaka ko tuyishimira kuri buri mugisha wose iduhaye.Ntiyishimira abantu twagereranya n’ingayi.

«Umujinya w’Imana uhishurirwa vuba ubyukirijwe ubugome…kuko ubwo bamenye Imana batayubahirije nk’Imana habe no kuyishima, ahubwo bahinduka abibwira ibitagira umumaro » (Abaroma 1 :18-21)

Imana niturememo umutima wo kuyihimbaza no kuzirikana ibyo ihora idukorera.

Ntitwemerere umubi(satani) utwibagiza ibyiza by’Umwami wacu.Mu bibaho byose, ndetse n’amakuba twimenyereze gushimira Imana nayo izagaragaza icyubahiro cyayo ku buzima bwacu.

Imana ibahe umugisha.

Emmanuel Kanamugire