Gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo (Igice cya 4- Gisoza) Safari Vincent

Igisubizo Yesu atanga kukwiganyira

Yesu yarangije inyigisho ye atwereka igisubizo kubwo kwiganyira agira ati : Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.

Igisubizo cya Yesu ni kimwe : ni ugucurukura ibyo twacukitse dushaka mbere ya byose ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo noneho ibyo byose abapagani bashaka Imana izi ko natwe dukwiriye ikabiduha nk’inyongera.

Yesu yakoresheje urugero rwiza kandi twese tuzi. Ntawujya kw’isoko ngo asabe inyongezo ataragura. Ariko iyo aguze ndetse byinshi inyongezo iza imukurikiye nkaho ari uburenganzira bwe. Ndetse uwagurishije abifata nk’ihame iyo yaguriwe byinshi.
Yesu rero atwemeza ko tubanje kwita kugushaka ubwami bw’Imana bukaba muri twe ntakabuza ibindi byose bizaza nkinyongera.

Priority cyangwa se ikibanza mbere y’ibindi byose ni ugushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo.

Ubwami bw’Imana busobanura ubutware bw’Imana bunyuze muri Yesu Kristo, kwimika amategeko y’Imana mu mitima y’abantu agaragarira mu mibereho ya buri munsi, kwimika Imana ikaba ku ntebe y’ubutegetsi mu mibereho yacu.

Ubwami burangwa n’ibintu bitatu:

1. Igihugu : Imitima yacu nirwo rusengero rw’Imana ninacyo gihugu Imana ituramo.
2. Umwami :n’Imana n’umwana wayo Yesu Kristu
3. Intebe cyangwa Ingoma: ni ubutware bw’Imana, gutegeka kwayo, ibyo ishaka bigakorwa.

Muri make, Imana yifuza ko tuyakira mu buzima bwacu, igatura mu mitima yacu, ni ukuyemera ikaba Umwami wacu, igatura muri twe natwe tukaba ubwoko bwacu. Nibwo bwami bwayo muri twe.

“Gushaka gukiranuka kwayo” ni ukubaho mu buzima bwo gukiranuka Imana yifuza, ikatuyobora mu buzima bwacu bwa buri munsi, tukava ku ntebe yo kwiyobora no kuyoborwa n’iby’isi cyangwa ab’isi.

Nk’Umwami, Imana irashaka ko tubana nayo, tukayegera mu masengesho, tugashaka mu maso hayo, tukayikorera, tukaba abahereza bayo.

Yesu ntashaka ko tubaho mu maganya kandi ari Umwami wacu udukunda kandi utwitaho. Ubwe yaravuze ati: “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu,kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”

Nimuze tumusange aturuhure, tumukorere kuko umutwaro atwikoreza utaremereye na gato. Amen.

Isengesho ry’uyu munsi riragira riti: Mana data wa twese, nemeye ko uri Umwami wanjye kandi ko uzi ibyo nkennye byose kandi unyitaho kurusha inyoni n’uburabyo. Nemeye gushaka ubwami bwawe nkakwimika mu mutima wanjye nk’umwami wanjye kandi ndakwemereye uyobore ubuzima bwanjye. Nemeye kugukiranukira muri byose. Umbature mu byari bimbase byose mw’Izina rya Yesu. AMEN.

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe. Pastor [email protected]