Gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo (Igice cya 3) Safari Vincent

Impamvu 4: Kwiganyira kutwibagiza urukundo rw’Imana

Kumurongo wa 30-32, Yesu yavuze ko ibyo duharanira, twirirwa dushaka bikatubuza ibitotsi, bigatuma tubura amahoro ngo nibyo abapagani batazi Imana birirwa bashakisha.

Nyamara ngo Imana iziko natwe tubikwiriye. Imana iziko natwe dukeneye kurya, kwambara, kunywa, gusa neza, kuberwa, kubona akazi keza, gukundwa by’ukuri, kugira ubuzima buzira indwara, kugira umufasha (umugore, cyangwa umugabo) mwiza wubaha Imana, kubyara, gushyira abana mu mashuri meza bagakura neza n’ibindi n’ibindi. Ooooh mbega ibintu byiza cyane. Burya se Imana izi ko ibyo byose natwe tubikeneye ? Yego irabizi ndetse cyane.

Ibintu biraza bigashira, ntibikatwibagize urukundo rw’Imana cyangwa ngo biduteranye nayo. Imana yo ihoraho ibihe byose kandi ni Isoko ya byose, mu gihe cyayo irakora, igakora ibintu byiza kandi biramba.

Impamvu 5: Kwiganyira biduhuma amaso ngo tutareba ibyiza Imana iduha uyu munsi. Umukozi w’Imana witwa Joyce Meyer atanga ikiganiro cyitwa : « Enjoying everyday life » bisobanura « Kunezerwa ubuzima bwa buri munsi ».

Akangurira abantu kwishima buri munsi nk’uko Ijambo ry’Imana ribitubwira.

Gahunda y’umwanzi Satani ni ukutubuza kureba imigisha Imana iduha uyu munsi, tugahora tubabajwe n’ibyashize cyangwa ibizaza tutanazi n’ibyabyo.

Umurongo wa 34 muri kiriya gice utubwira ko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Yesu yashatse kutubwira ko turi ab’uyu munsi, ko ejo ari ah’Imana ari nayo ihagena. Niba Imana ishimye ko ejo tuhagera, tuyihe uburenganzira bwo kutumenyera uburyo tuzabaho.

Mu gihe tugitegere ejo tudafitiye ububasha, reka twishimire byibuze imigisha Imana iduhaye uyu munsi tuyinezererwe. Kubabazwa n’ibyejo tutazi ko tuzahagera n’ugusa n’umwana muto w’imyaka itanu Papa we asanga muri salon yitangiriye itama, Papa we yamubaza ikimubabaje akamubwira ko ahangayikishijwe no kwibaza niba bazakubona ibyo kurya bya nijoro cyangwa niba azabona amafaranga y’ishuri.

Ibyo bintu Papa biramutangaza cyane bikanamubabaza kuko izo ari inshingano ze atari iz’umwana. Umwana aba yihaye akazi katamureba na gato. Ni nako bigenda kuri Papa wacu wo mw’ijuru iyo dutangiye guhangayikishwa n’ibitaraba.

Ev. Safari Vincent