Gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo (Igice cya 2) Safari Vincent

Impamvu eshanu (5) Umwami Yesu atanga zerekana ko kwiganyira kudafite ishingiro (Matayo 6: 25-34.)

Impamvu 1: Kwiganyira gutesha agaciro ubuzima Imana yaduhaye

Kumurongo wa 25, Yesu arabaza ati : « Mbese ubugingo ntiburuta ibyo kurya, umubiri nturuta imyambaro? ». Kugirango ukenere ibyo kurya nuko uba ufite ubuzima, uriho, uhumeka. Kugira ngo ukenere ibyo kwambara nuko uba ufite umubiri. Ubuzima cyangwa se ubugingo n’umubiri byose n’impano y’Imana. Nibyo by’agaciro kuruta ibyo kurya nibyo kwambara kuko biza bibyunganira.

Imana yo yabiduhaye ninayo itanga ibijyanye nabyo byose ngo ubugingo n’umubiri bigubwe neza. Tujye dushima Umuremyi waduhaye umubiri tunamwizere ko azajya aduha ibidukwiriye ngo ibuzima n’imibiri yacu bimererwe neza.

Impamvu 2: Kwiganyira kutwibagiza aho ubushobozi bwacu bugarukira.

Yesu arabaza ati : « Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe? ». Iki ni ikibazo kigoye gusubiza. Ububasha bwacu bufite aho bugarukira. Kwiganyira kwacu ntikwatuma hari isaha, umunsi cyangwa imyaka yiyongera ku buzima bwacu. Ibyo bivuze ko kwiganyira kwacu ntigufite umumaro ahubwo kuradusenya, bukatwangiriza. Iyo Imana ifunze ntawufungura kandi iyo ifunguye ntawufunga.

Nubwo twarira cyane, nubwo twakwiterera hejuru, tugomba kumenya ko kw’isi hari ibitari mu bushobozi bwacu bikaba bidusaba guhanga amaso Imana ngo idufashe.

Impamvu 3 : Kwiganyira biduhisha agaciro dufite imbere y’Imana n’uburyo ari iyo kwizerwa.
Yesu ni umwigisha mwiza cyane. Kugira ngo abagishwa be basobanukirwe neza agaciro Imana ibaha, yakoresheje imfashanyigisho ebyiri : inyoni n’uburabyo.

Inyoni ni ibinyabuzima bibayeho mu kwizera gusa. Impamvu ni uko zitabiba. Kuko zitabiba ntizinasarura. Mu buzima bwazo zitungwa niby’uwo munsi gusa zikizerako iby’iminsi ikuriyiyeho Imana yaziremye izabiziha.

Ibi ntibisobanura ko tutagomba gukora cyangwa kugira igenamigambi. Gusa Yesu yerekanye ko ubw’Imana yo kwizerwa yita cyane ku nyoni akaba ari nta n’imwe muri zo ipfa yishwe n’inzara kandi tuzirusha cyane agaciro, ese ni gute yakwibagirwa abantu yaremye mw’ishusho yayo, ikanabacungura, ayo mahirwe itarayahaye inyoni ?

Uburabyo nabwo ntibukora, bubeshwaho n’imvura, Imana ibuha bugatoha bugasa neza. Ntibugira abatayeri « tailleurs » badudodera imyenda ngo burimbe. Nyamara Yesu nyir’ibihe byose yahamije ko Salomo, umwami wabayeho neza kurusha abandi bose, utarimye amaso ye icyiza akiriho, wambaraga imyenda y’ibitare myiza bigahuruza amahanga baza kumureba no kumwigiraho, yahamije ko uwo Salomo mu bwiza bwe bwose atigeze yambara neza ku buryo aberwa nk’uburabyo.

Yesu arabaza ati : « Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe? ». Guhagarika umutima kutwereka ko tutizera Imana, ko tutazi agaciro Imana iduha karuta inyoni n’uburabyo.

Bitwereka kandi ko hari ibice by’ubuzima bwacu tutari twaha Imana ngo ibitegeke twe twibereho mu mahoro masa.Impamvu 2 zisigaye tuzazirebera hamwe ubutaha ntuzacikwe..............

Safari Vincent