Gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo (Igice cya 1) Safari Vincent

Dusome Matayo 6: 25-34.
25. “Ni cyo gitumye mbabwira nti: ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘Tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ‘Tuzambara iki?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro?
26. Nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane?
27. Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe?
28. “None se ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi uko bumera: ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda,
29. kandi ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose, atarimbaga nk’akarabyo kamwe ko muri ubu.
30. Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe?
31. “Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzambara iki?’
32. Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose.
33. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.
34. Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo.

Aya magambo ni amagambo amenyerewe n’abantu benshi kuburyo benshi muri twe bashobora no kuba bayazi mu mutwe ariko abashobora kuba bayashyira mu bikorwa ni bake cyane.

Isi dutuyemo yuzuyemo ibibi byinshi, guhagarika umutima, kwiganyira bituma abantu bamara igihe kinini bibaza ejo habo hazaza uko hazaba hameze. Abantu benshi bapfa kw’isi bishwe n’indwara zikomoka ku guhagarika umutima. Murizo twavuga indwara z’umutima, umuvuduko w’amaraso ukabije, guhungabana, indwara z’umutwe udashira, indwara z’igifu,indwara zo mu mutwe n’izindi nyinshi.

Guhagarika umutima kuratwangiriza muburyo bubiri : kwangiza umubiri kukanagabanya ubusabane bwacu n’Imana.

Nyamara Umwami wacu Yesu Kristu siko abishaka. Ni Umwami w’amahoro kandi ashaka ko amahoro ye yuzura imitima yacu, tukaba mu buruhukiro bwe.

Ubushakashatsi bwerekana ko mirongo icyenda kw’ijana (90%) y’ibyo dutinya biri imbere bidasohora. Icumi kw’ijana (10%) nibyo bishobora kubaho kandi nabyo si ihame. Kenshi tubayeho mu buzima busa naho tubambwe hagati y’ibisambo bibiri : igisambo cyambere ni uguhora tubabajwe n’ibyashize by’ejo bitagenze neza nk’uko tubyihuza. Igisambo cya kabiri ni guhora duhangayikishijwe n’ejo hazaza.

Amagambo twasomye haruguru atwereka impamvu eshanu (5) Umwami Yesu atanga zerekana ko kwiganyira kudafite ishingiro :

Tuzabagezaho igice cya 2 ntuzacikwe...................