Gusenga si ahantu, gusenga ni ubuzima Issa Noël KALINIJABO

Gusenga ni ukuganira n’Imana mukagirana ubusabane ukavugisha Imana ukayishimira ukayitaka ukayigenera umwanya mu buzima bwawe bwa buri munsi uko urushaho gutindana n’Imana no kuyiha umwanya wawe nayo igenda irushaho kukwitaho no kukuba hafi bityo ugahabwa ibyo abandi badasenga batapfa.

Kimwe mu bintu Imana itanga biturutse kukuyiha umwanya mu masengesho yawe bwite aguturutseho ni ‘’Amahoro yo mu mutima ‘’, (Yohana 14:27) aya mahoro nta muntu numwe wayaguha ushobora kuba utunze ibya mirenge ariko ukabura ibitotsi Satani akaguhagarika umutima ukumva ubutunzi bwawe wabuburiyemo amahoro ariko iyo ufata umwanya munini wawe ukigora ukayiha umwanya Bizana amahoro yo mu mutima.

Iyo usenga rero ni ngombwa ko usenga Data wa twese warangiza ukabinyuza mu izina ry’umwana wayo Yesu Kristo, mu masengesho rero niho Imana ibasha kumenyera abana bayo ndetse ikabona n’urukundo bayikunze. Uko ugira umwanya uhoraho rero usenga Imana itangira kugenda ikwambika imbaraga zo kunesha ibyaha biba byarakwizingiyeho Yesu Kristo akabasha kukubohora iyo ngoyi ya Satani uba ashaka kukurimbuza ibyaha.

Usanga rero abantu benshi bajya gusenga ahantu hatandukanye ngo bagiye gushaka Imana, kenshi bakirirwa ku misozi bavuga ngo Mana nutansubiza rwose ndaba ntazi ibyawe bagatuka Imana bakayivovotera, ikibabaje usanga benshi baba bajyanye ibyifuzo byo gusaba ubutunzi bw’iyi si ; imodoka, amazu, akazi, kujya hanze, kubona abagore, kubona abagabo, n’ibindi byinshi.Icyakatujyanye gusenga cyambere ni ubusabane n’Imana yacu.

Kujyayo nta kibazo ni byiza kuko wagize umwanya wo kwiherera ariko noneho ugomba kuzirikana ko aho uri naho Imana yakumva upfa kuba wihereranye nayo mu mutima wawe wayihaye ibitekerezo byawe ,Icya mbere Imana irashaka umutima wawe ngo iwuhindure iguhe ubugingo iguhindure uko yo Ishaka ikwambike imbaraga Yesu Kristo yaravuze ngo mubanze mushake Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo ibindi byose muzabyongererwa (Matayo 6:33). Ushobora gutunga ibyo byose ariko ukabura ubugingo ntacyo byakumarira.

Tugomba kwitoza kubaho mu buzima busenga ubuzima kandi bukagaragaza impinduka niba usenga ugomba kurangwa n’imbuto z’amasengesho n’urukundo ,ukuri muri wowe kuko Imana yo ubwayo ntiwayisenga uyibeshya uba ugomba kuyibwiza ukuri kose mk’uko kuri mu mutima kandi ukanagira kubabarira kuko iba ireba mu mutima Dawidi yaravuze ngo kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye uba umaze kurimenya rwose Uwiteka (139 :4 )

Ugomba kuzirikana kandi ko aho uri hose wasenga ugenda uri mu kazi kawe ibitekerezo byawe ukabyimurira mu isi y’Umwuka ukabikura mu isi y’ibigaragara aribyo gusenga ubudasiba ugaha Imana umwanya wawe ukava mu nzangano n’amatiku yo mu kazi, mu dutsiko tw’abantu runaka Umwuka wera akaganza muri wowe. Umubiri wawe ni urusengero rw’umwuka wera ugomba kwirinda icyawanduza, mu gihe usenga ugomba kwizera ko wumviswe na data wa twese kandi ubuzima bwawe bukagaragaza ko usenga, muzabamenyera ku mbuto zabo ( Matayo 7:16).

Issa Noël KALINIJABO