Gusenga nk’ ikimenyetso cyo guca bugufi Alice

“Dore nk’uko amaso y’abagaragu bayahanga ukuboko kwa shebuja. Nk’uko amaso y’umuja ayahanga ukuboko kwa nyirabuja , niko amaso yacu tuyahanga Uwiteka Imana yacu, kugeza aho azatubabarira”. Zaburi 123:2

Maze iminsi nibaza igisobanuro cyo gusenga, ariko nasanze gusenga ari ikimenyetso cyo guca bugufi imbere y’Imana, uyereka ko ariyo ishoboye, ko uyikeneye mu buzima bwawe, ko kubaho utayifite biguteye ubwoba, ko ariyo yakurengera ku kibazo ufite……

“ Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro kuruta kwiringira abantu.” Zaburi 118:9
Bibiliya itubwira abantu bakoresheje ubu buryo kandi koko byatanze umusaruro:
Igihe kimwe Umwami Hezekiya yahuye n’ikibazo, Umwami wa Ashuri amwoherereza urwandiko rw’iterabwoba, rumubwira ko azamutera. Hezekiya akirubona, kuko yari yaramenye ibanga ryo gusenga, aho kwitabaza abantu no kuvuza induru, we yahisemo gufata urwo rwandiko arujyana mu nzu y’Imana arurambura imbere yayo. Imana ishimwe cyane.

Ibaze nawe, umwami uyoboye igihugu wabonye urwandiko rw’intambara, akumva ikintu cya mbere yakora arukijya mu rusengero kubisengera!
Bukeye intumwa zishyikiriza Hezekiya urwandiko , ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y’Uwiteka, aruramburira imbere y’Uwiteka. 2 Abami 19:14

Nuko none Uwiteka Mana yacu, ndakwinginze udukize amaboko ye,kugirango abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe wenyine Uwiteka Imana. Hanyuma Yesaya mwene Amosi atuma kuri Hezekeya ati: Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo: Kuko wayisabye kukurengera kuri Senakeribu Umwami wa Ashuri, irabikwemereye. 2 Abami 19: 19-20

Hari indirimbo ivuga ngo mu gihe cyo gusenga, amasengesho yacu agera kure cyane atambuka n’inyenyeri. Umutima w’umuntu ujya imbere y’Imana ugakomanga urugi ushaka kureba Imana

“Yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero adasuzuguye gusenga kwabo” Zaburi 102:18 Imana ishimwe

Uwitwa Esteri na Moridekayi nabo igihe kimwe bahuye n’akaga, igihe uwitwa Hamani yashakaga kwica Abayuda bose, inzandiko zari zamaze kwandikwa , zarashyizweho umukono, zaroherejwe ahantu hose. Esiteri bimugezeho , yibutse ibanga ryo guca bugufi imbere y’Imana, asaba abayuda bose kwambara ibigunira bakamara iminsi itatu batarya batanywa baririra Imana. Imana ishimwe, Imana byayikoze ku mutima ikora ikintu kidasanzwe irabarengera

Muri iki gihe cyacu ntitwambara ibigunira ku mubiri, tubyambara mu buryo bw’Umwuka . Buri wese muritwe azi uko yakwereka Imana ko yayiciriye bugufi.
Uwitwa Nehemiya nawe niko yabigenje. Ngo amaze kumva inkuru y’incamugongo ko iwabo aho avuka habaye amatongo, ko bene wabo bajyanyweho iminyago, yigiriye inama yo guca bugufi imbere y’Imana ayisaba kumurengera:

“Maze kumva izo nkuru ndicara ndarira, mara iminsi mbabaye, niyiriza ubusa nsengera imbere y”Imana nyiri’ijuru nti : Ndakwinginze Uwiteka Mana nyir’ijuru, Mana nkuru itera ubwoba, ikomereza isezerano n’imbabazi abayikunda bakitondera amategeko yayo, none tegera ugutwi kwawe kumve n’amaso yawe arebe, wumve gusenga umugaragu wawe nsengera imbere yawe muri iyi minsi ku manywa na nijoro nsabira abagaragu bawe b’abisirayeri natura ibyaha abisirayeri twagukoreye……”. Nehemiya 1: 4-6

Ikintu cyanshimishije kuri Nehemiya, ngo yabanje kwatura ibyaha by’ubwoko bwe kuko yumvaga nta kindi cyatuma Imana itamwumva. Imana ishimwe.
Basogokuruza mu kwizera, bari bazi iryo banga. Imana idusobanurire.
Ibihe byiza
Alice