Gusenga guhindura ibintu Yakobo 5:16-17 (Igice cya 2)

Elia iminsi yamaze kw’ isi yahinduye ibintu byinshi kandi Isirayeri igira umugisha. Nawe umenye ko icyakuzanye mw’ isi ari ukugira ngo uhindure ibintu nkuko inyigisho twabanje haruguru ivuga.

Paulo yandikiye Tito ati : « Icyatumye ngusiga i Kirete kwari ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye »( Tite 1 :5). Ibyo ugomba gutunganya ni 2 : kureba ko ubugingo bwejejewe n’ amaraso ya Kristo Yesu, kandi ukirinda buri munsi kuko impanda izavuga itunguranye. Ukwiye kumenya kandi ko ubugingo bukwiye guhora buhinduka, uva mubwiza ujya mubundi kugeza ubwo uzagira umutima nkuwari muri Kristo Yesu. Umuririmbyi yagize ati : « N’utumbira Yesu uzasa nawe, n’ abandi bamenye ko ubana nawe bareke ubugome bitabe Yesu. »

- Elia yari umuntu yambaye umubiri, agira intege nke ariko nubwo byari bimeze birtyo

Yahoraga yifuza ko ibintu bihinduka. Rimwe yahunze yezebari kubw’ iterabwoba rye ariko Imana iramureba isanga yakoze ikintu gikomeye mu Isirayeri. Yagaruye icyubahiro cy’ Imana ihita imuha umutsima n’ amazi. Iyo nda ayigendera iminsi 40. Erega Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza. Abaheburayo 6 :10. Ukwiye gusenga bigishoboka ugakorera Imana ugifite uburyo, ugafasha abantu bigishoboka, ugakorera Imana ugikomeye, ugifite uburyo kuko iminsi izaza ntube ukibishobora. Ariko Imana ikazakwibukira imirimo myiza wakoze kuko ntawaretse ibye utazabishumbushwa inshyuro 100 murubu buzima no mu buzaza.

- Elia yageze ku musozi abwira Imana ko ananiwe ariko Imana imwongera imbaraga. Imutegeka ko ajya kurobanuza amavuta abami. Harubwo usenga wari ufite ingorane zawe noneho ukumva Imana irakuyobora gufasha abandi. Uzajye wumvira kuko icyo umuntu abiba nicyo azasarura Abaroma 2 :6 ikindi uvomerera abandi nawe azavomererwa kandi ukiri mugukorera Imana ibyawe bizasubizwa.

- Nyuma arahava ajya kumusozi gusenga ingabo ziza kumufata arazibwira ngo niba ndi umuntu w’ Imana koko umuriro uve mw’ ijuru ubatwike. Ubuzima bwo kuba ku musozi nibwo Yesu yabagamo akenshi yararaga ku musozi asenga kugira ngo abone imbaraga azakoresha bukeye bwaho. Ingabo zaje kumufata biragereranywa n’ abadaimoni baduhiga buri munsi. Iyaba wabaga mu bwiza bw’ Imana wari kuzahinduka umuriro utwika abadaimoni kuko Abaheburayo 1 :7 havuga ngo abamalaika yabagize umuyaga ariko abantu b’ Imana ibahindura umuriro waka.

Elia bitewe nuko yabaye inkoramutima y’ Imana agahindura ibintu ( agaca agasuzuguro muri Israel) Imana yamutahanye mu cyubahiro gikwiye abahinduye ibintu bakerekana Imana muri Israel.

- Iyo urebye abantu Elia yasize ateguye bari bafite ishyaka nk’irye; kandi nabo bahinduye ibintu bikomeye muri Israel : urugero nka Elisa yakijije amazi asharira, akura umupfakazi mu mwenda, aha umwana umushunemukazi anapfuye aramuzura, akiza imboga zirura,akiza Namani umugaba w’ ingabo z’i Siriya ibibembe, atabara abisamariya bishwe n’ inzara, yahinduye ibintu akora ibitangaza 14 kuko yari yarateguwe guhindura ibintu. Natwe gusenga kwacu kugire icyo guhindura mw’izina rya Yesu Kristo amen.

- Yesu yahinduye ibintu byinshi mu buryo bw’ umwuka no mu buryo bufatika mu rwego rw’ amategeko. Amategeko yavugaga ngo ijisho rihorerwe irindi, ariko Yesu akavuga ngo umuntu nagukubita umusaya umwe uhindukize nundi, nibagusaba umwitero ubahe numukenyero. Amategeko akongera ati ntugasambane, Yesu we ati nuzareba umugore w’undi akamwifuriza mumutima azaba asambanye nawe.

Mu buryo bw’imbonezamubano, Yesu yagaburiye abantu asura abarwayi, azura abapfuye, ababarana n’ ababaye mugihe abafarisayo batari bakibikora kugeza ubwo yigishije guca bugufi akoza ibirenge abigishwa.

Intumwa nazo zahinduye ibintu bakora ibitangaza kugeza nubwo imyenda yabo ikiza abarwayi. Ese twe twasigaye, ubu tumaze guhindura ibintu bingahe ?

Eliya yari umuntu umeze nkatwe kandi uruta Eliya arahari ari muri twe ni Yesu umwana w’ Imana azadufasha guhindura ibintu kuko iteka yifuza ko ibintu bihinduka. Muribuka asanze urusengero barucururizamo uko byamubabaje akabasohora akababwira ko ishyaka ry’ inzu ya se rimurya. Nugira ishyaka ry’ibyiza ntawuzakubuza guhindura ibintu.

Tugiye kureba muri make abantu basenze ibintu bigahinduka :

- Abayuda igihe bari ibaburoni bamaze kugambanirwa ngo bapfe barasenze ibintu birahinduka ntibaba bagipfuye Esiteri 9 :1 Imana izahindura ibintu byinshi mu buzima bwawe niwakomeza kuyiba hafi.

- Daniyeri yarasenze abana n’ intare ntizamurya avuyeyo habaho itegeko rivuga ko utazasenga Imana ye azaba akwiye gupfa.Ibyo bituma ibintu bihinduka mu bihugu 127. Imana igambiriye guhindura ibintu ikunyuzemo. Daniel 6

- Ezekia bamubwiye ko agiye gupfa arasenga Imana imwongera imyaka 15. Yesaya 38

- Abigishwa mugihe c’ intumwa barasenze Petro araye ari bupfe birahinduka Imana imukiza inkota ya Herode abera baratangara kuko ibintu bihindutse. Burya iyo twasenze n’ ibidashoboka birashoboka amen.
Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza umugisha w’ Imana.