Gusenga Imana ishaka

Yohana 4:24

Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri." Ku iriba rya Yakobo, Yesu n’Umusamariyakazi baganiriye hejuru y’uburyo nyabwo bwo gusenga Imana.

Muri kiriya gihe, hari itandukaniro rikomeye hagati y’imisengere y’Abayuda n’iy’Abasamariya. Bagiraga imisozi bemera: Gerizimu ku Basamariya na Yerusalemu ku Bayuda. Yesu aganira n’uriya mugore yabanje gukosora imyumvire ku bijyanye n’aho basengera. Niko kumubwira ariya magambo yavuzwe. Amwe mu masomo nize muri iki cyanditswe ni aya:

1. Gusenga Imana nyako ntigukomoka ku hantu dusengera. Ab’iki gihe bagomba nabo kwigishwa iki kintu. Kimironko, Kimisagara, Gatenga, Kanyarira, Kampala Prayer mountain, Gitavi, Nzovu, Kadeshi, Kibeho, Isiraheri,...n’ahandi. Siho hatera amasengesho kwemerwa! Nta reseau (rezo) ihaba! Resau iba mu mutima.

2. Gusenga Imana nyako ntaho guhuriye n’uwo twasenganye cyangwa n’umubare w’abo twasenganye. Benshi bumva ko Imana ibumva kubera uwo basenganye. Ntabwo aribyo. Ikumva wowe ubwawe nkawe. Kuba turi magana atanu tugiye gusengera Uganda...cyangwa Kadeshi ntacyo bihindura ku misengere ya buri wese no ku buryo Imana imwumva.

Maze iminsi numva abantu bikubita ku gatuza ngo mperutse gusengana na runaka ahantu aha n’aha....Si cyo gikomeye.

3. Gusenga nyako ntabwo ari imyiyerekano. Ni igikorwa cyo mu mutima. Kuri benshi ni ingendo-shuri! Abantu bajya Isirayeri bakagaruka bari empty (amaramasa)..bajya Kadeshi cyangwa Kampala Prayer mountain bakagaruka uko bagiye.

Ariko nta muntu urashyira Yesu umutima ngo agaruke uko yagiye. Abasenzi Imana ishaka ni: - Ababikura mu mutima; - Abasengera mu ijambo aho gusengera mu gikundi; - Abasengera aho bari bose aho kwizerera mu misozi. Ongera witoze! Imana ibahe umugisha!!

Fidèle Masengo, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr