Gusabana n’Imana binyuze mu gusenga

Matayo 6:9-13 Nuko musenge mutya muti" Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe
Ubwami bwawe buze, Ibyo ushaka bibeho mu isi Nk’uko biba mu ijuru.
Uduhe none ibyokurya byacu by’uyu munsi,
Uduharire imyenda yacu, Nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu,
Ntuduhane mu bitwoshya, Ahubwo udukize Umubi, Kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe, None n’iteka ryose. Amen

GUSENGA Ni uburyo bukoreshwa umuntu avugana n’Imana data wa twese,
Umuntu asabana n’Imana iyo ayihaye akabasha no kuyiha n’ibye byose akaba ariyo iba iy’ibanze mu buzima bwe.

Hari uburyo bwiza 4 umuntu akwiriye kugirana ubusabane nayo mu isengesho:

1. Kuyiramya :(Adoration ) kuvuga uko iri n’ubuhangange bwayo, kuyihimbariza gukomera kwayo n’imirimo itangaza yakoze, Zaburi103:1-3
2. Kwihana ( Confession )
Gufungurira Imana umutima wawe ukihana ibyaha byose wakoze watekereje ukiha Imana n’umutima wawe wose ushaka kwezwa nayo, Zaburi32:5
3. Kuyishima ( Thanks giving )
Tugomba kuba abantu bashimira Imana ibyo yabakoreye kuko Imana inezezwa no kubona abayishima, Abafilipi 4:6
4. Gusaba ( Supplications )

Aha umuntu aba akwiye kubwiza Imana ukuri kw’ikibazo afite nk’uko umwana yisanzura imbere ya Se kuko Imana ni Data. Iki gice usanga abantu benshi mu isengesho ari cyo batangiza ariko nkatwe abakristo dukwiriye kurushaho kubaka ubusabane n’Imana yacu bizayorohera kudusubiza ibyo tuyisaba kubera ituzi kandi aha tukirinda gusaba nabi ikindi tukavuga ikibazo uko kiri imbere y’Imana yacu 1Yohana 5:14

Hari uburyo 3 wasengamo

1. Gusenga umuntu wenyine akihererana nayo: Aha niho ubasha kubwira Imana mwiherereye, hari ibintu utavugira mu itsinda urimo gusenga ariko waba wiherereye ahantu ha wenyine ukameneka, ukabwira Imana ukuri ko mu mutima wawe kose
2. Gusenga k’umuryango: Ni byiza ko umuryango uterana ukagirana ibihe byiza n’abawugize basenga Imana
3. Gusenga mu matereraniro rusange y’abera

Gusenga nabyo rero bishobora kugira inzitizi tutari buze kwinjiramo cyane ari zo:
A. Kutizera (unbelief): Bibiliya ivuga ko utizera atanezeza Imana, Abaheburayo 11:6
B. Umwuka wo kutababarira (unforgiving spirits): Ni gute? Wajya gusenga ufite umuntu ugendana mu mutima wanze kubabarira, wakura he ubusabane n’Imana? Ntibikunda
C. Kubaho ubuzima bw’ibyaha (iniquities): Igitambo cyose ugiye gutamba gikwiye kubanzirizwa no kwezwa
D. Kutamenya icyo usengera (Missing what you praying for)

Ese ni ryari dukwiriye gusenga ?

• Amanywa n’ijoro ps88:11
• Gatatu ku munsi: mugitondo, sasita, nimugoroba, Daniyeli 6:10
• Igihe cyose Luka 18:1
• Tudatuza 1Abatesalonke 5:17

Ubuzima budasenga bugira imbaraga nke, bugakamura umukristo.

Ev. Francois @Agakiza.org