Gusaba uko Imana ishaka/EV.Donath

1yohana 5:14-15; kandi icyo nicyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye.”

Bene data nejejwe no gusangira namwe amagambo meza agira ati” Gusaba uko Imana ishaka.”

Abantu benshi barasaba, cyangwa batakishwa n’ibibazo bitandukanye, ariko se byose niko Imana ibyumva, mbese byose bisabwa mu buryo Imana ibyumva cyangwa mu buryo Imana ishaka? Ibi ni bimwe mu bibazo nibaza kandi kenshi iyo mbonye abantu barimo basaba cyangwa basenga Imana.

Matayo 7:7, musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange muzakingurirwa. Uyu murongo uha umuntu wese uburenganzira bwo gusaba, ariko se koko uko gusaba kose Imana irakumva? Ubu ni uburenganzira buhoraho twahawe bwo kujya imbere y’Imana tukayisaba. Ariko se tubukoresha uko Imana ishaka.

Ni gute abantu twasaba Imana mu buryo ishaka kandi yifuza:
Gusaba ufite umutima umenetse: Bibiliya iravuga ngo bene uko gusenga uko gusaba kugera ku Mana. Ibi bishaka kuvuga kubanza ukavanaho ikintu cyose cyagutandukanya n’Imana kuko gusenga ku munyabyaha ni ikizira ku Mana, kuko icyaha ari ubugome kandi ukora icyaha wese ni umugome (1yohana 3:4).

Niba twifuza ko gusaba kwacu kuzamukira kuba urwibutso imbere y’Imana, tubanze twiyunge n’Imana, twitunganye mu mitima yacu, maze tubone gusaba Imana. Yesaya 59:1-2. “Dore ukuboko kw’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva. Ahubwo gukiranirwa kwanyu niko kwabatandukanije n’Imana yanyu, n’ibyaha nibyo biyitera kubima amaso ikanga no kumva”. Tugomba gusenga Uwiteka twambaye ibyera nibwo amasengesho yacu azumva kandi akanasubizwa.

Gusabana kwizera: hari gihe abantu basaba Imana ariko ntibayisabane kwizera, bene uko gusaba ntacyo gutanga.

Imana idufashe gusuzuma neza amasengesho dusenga, kugira ngo tumenye neza umwifato nyawo twakagombye kujyana imbere y’Imana. Amen

Ev. NDAGIJIMANA Donath