Gusa na Yesu ni umunsi ku wundi

Ariko twebwe twese ubwo tureba ubwiza bw’umwami, tubureba nko mu ndorerwamo mu maso hacu, hadakwiriye, duhindurwa gusa nawe tugahabwa ubwiza buruta ubundi kuba bwiza, nk’ibw’umwami w’umwuka” 2Abakorinto 3.18

Gusa na Yesu ni urugendo, tugenda duhinduka kugeza ubwo tugera ku bwiza buruta ubundi aribwo bwa Kristo. Bibiliya ivuga ko tuzakora urwo rugendo ” Kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo” Abefeso 4.13

Birumvikana ko guhinduka nyabyo bifata igihe.

Guhinduka ugasa na Yesu nirwo rugero rwawe rwa nyuma, ariko urugendo rukorwa ubuzima bwose.

Imana ishaka ko dusa nayo buri munsi tugahora turi ibyaremwe bishya twitoza gusa n’Imana. ” Mukambara umushya uhindurirwa mushya kugirango ugire ubwenge, kandi ngo ase n’ishusho y’iyamuremye. Abakorosayi 3.10

Kuri ubu abantu bifuza kugenda bihuta, ariko ntabwo Imana ikunda imbaraga cyangwa umuvuduko mu bintu utazi neza nko kuba ushikamye mubyo urimo.

Dushaka ibisubizo byihuse, tugakunda guca utuyira twa bugufi, ariko ntabwo aribyo, byose bikorwa muri gahunda nta kiciro na kimwe umuntu agomba gutaruka.
Ntitukifuze guhinduka uko dushaka ahubwo tugomba gukorana urugendo n’Imana mu guhinduka, yo ikabikora uko ibishaka kugera ubwo tugeza kurugero rushyitse Imana ubwayo yifuza.

Ubundi ushatse wavuga ko gukiranuka nyako ari uguhinduka umuntu agasa na Yesu. Iki ni ikifuzo umukristo wese ugana mu ijuru akwiye guhorana, ahubwo umwanya ku mwanya akajya yibanza ngo ngeze he ngerageza gusa na Yesu? Mbese urugendo rwanjye ndugejeje he?
Ndabifuriza mwese gusa na Yesu no kwigana Imana nk’abana bakundwa. Imana ibahe umugisha!