Gukundisha Imana umutima, ubwenge n’imbaraga bisobanura iki? Gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda se byo? Past. Desire

Aramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Luka 10:27-37

Sinavuga cyane ku rukundo Imana idukunda duhishurirwa agace (indirimbo ya 149 ivuga ngo mbese urukundo rw’Imana yacu, ubonye akanya watekereza kui iuo ndirimbo.

Nyuma yo gukizwa Bibiliya idutegeka gukundisha Imana umutima wacu wose, ubwenge bwacu bwose ndetse n’imbaraga zacu zose.

Dufate akanya gato twibaze imitima yacu yose ikunda Imana? Mu gitabo cy’Abaheburayo 11 haravuga ngo icyatumye abakera bihanganira gukubitwa, kwamburwa ibyabo, gukerezwa inkerezo, kubambwa bacuritse, gutwikishwa umuriro ngo ni urukundo bakundaga Imana.

Gukundisha Uwiteka ubwenge bwose ni ugukoresha ubwenge bwawe, bwaba ubwa karemano, bwaba ubwo wize mu ishuri mu kubaka ubwami bw’Imana. Twibaze na none ubwenge wize hari umusanzu butanga mu kuzana ubwami bw’Imana mu isi? Ubufate nk’italanto kandi uzirikane ko uwayiguhaye azayikubaza n’inyungu zayo.

Gukundisha Uwiteka imbaraga zawe zose ni ugukuresha imbaraga zawe zose utarasaza, ugakora iyo bwabaga utareba inyuma yawe ngo wicuze, ahubwo uvuga nka Pawulo ngo meze nk’ibisukwa ku gicaniro, ndangije urugendo amahoro. Narwanye intambara nziza ngiye guhabwa ikamba.

Dutekereze ku bakozi bo mu ruzabibu, abaje sa tatu na sa kumi n’imwe bahembwe kimwe barebeye ku mbaraga buri wese yakoresheje batarebeye ku masaha.

None twe aba sa kumi n’imwe nit we turi kunebwa ari bwo tukiza, turashaka no guhembesha tutarakora. Ababanje bahereye mu bihugu byinshi nta nuburyo bashing amatorero, mbese abo ntibari bakwiye guhembesha? Twe dukora hari interineti, imodoka, facebook, Whats’App tudatotezwa ntitwari dukwiye kuzana benshi kurutaho? Akabazo twatekerezaho : Mu mwaka uzana abantu bangahe kuri Yesu?

Itegeko rya kabiri: Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.

Sinzi uko buri wese yumva iyi nteruro, gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Ubitekerejeho neza uko wikunda wasanga birenze niba hari uwo ukunda kuri icyo kigero.

Bisobanuye ko uko wifuza gufungura neza, kwambara, kugenda mu buryo bworoshye, gukundwa, gusurwa, kuba heza, hari undi muntu hano bise mugenzi wawe wakagombye kubikorera gutyo. Twibukiranye ko ari itegeko.

Umva uko Yesu yavuze muri Matayo 7:12 ‘’ Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ariko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe.

Uyu muntu abaye atari umwana wawe cyangwa umugore wawe byaba byiza, kuko abo bakundana urukundo rwa kivandimwe ariko ruriya ukunda mugenzi wawe ni urukundo rw’Imana.

Noneho Abafilipi 2:5-9 haravuga ngo tugire umutima nk’uwari muri Kristo Yesu, turebe uko yaciye bugufi kugera ku ndiba ashaka umunyabyaha. Yohana 3:16

Ubuhanuzi: iminsi y’imperuka urukundo rwa benshi ruzakonja, abantu bazaba bikunda, urukundo rwa mbere abantu bararuretse. Ese bwarasohoye cyangwa tubutegereze?

Dufatiye kuri iki kigero cyo gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda usanze ukunda abantu bangahe? Niba ntawe ukunda nk’uko wikunda basi ukore igerageza kuri umwe, umukunde nk’uko wikunda. Imana iguhe umugisha ko ugiye kubigerageza.

Dawidi yakunze Sawuli ari umwanzi we, anapfuye aramuririra, aravuga ngo Sawuli yari intwari, yari umugabo mwiza, Yosefu yababariye bene se arababwira ngo ntimwirenganye Imana yasohoje imigambi yayo kuri njye.
Akabazo gato, niba tutarabasha gukunda mugenzi wacu usanzwe, ko Imana idusaba gukunda umwanzi wawe ukamugaburira, yagira inyota ukamuha icyo anyway, ubwo ntitwaba tugifite urugendo rurerure rwo gusa na Yesu?

Umaze gusoma ubu butumwa, ugatekereza ku bibazo byose bikubiyemo, ni ahawe ho kureba intambwe umaze gutera ukunda Imana ndetse na mugenzi wawe. Imana iguhe imbaraga zo kubikora kandi neza nibwo uzaragwa ubwami bw’Imana.

Imana iguhe umugisha.