Gukorwa ku mutima n’ubuhamya bw’abakristo kwateye benshi guhinduka abakristo hamwe n’abana babo

Hashize igihe intambara ivuza ubuhuha mu gihugu cya Siriya itumye umubare munini w’abaturage barimo n’abayoboke b’idini ya Isilamu bafata iy’ubuhungiro. Kuri ubu ngo abenshi muri bo bagiye bakorwa ku mutima n’impuhwe ndetse n’ibindi bikorwa by’urukundo bagiriwe n’abakristo aho bagiye batatanira hirya no hino, bikaba byarabateye guhinduka abakristo. Aid Mission umwe mu miryango ya gikristo yakoze ibikorwa byo kwita kuri izi mpunzi, uvuga ko hahindutse benshi kandi abahindutse bifuje ko guha abana babo uwo murage wo kumenya ubutumwa bwiza.

Infochretienne yanditse iyi nkuru ivuga ko muri uyu mwaka w’2016 abantu 126 000 bahungiye mu Bugiriki, mu gihe umwaka ushize w’2015 abarenga 500 000 batujwe ku kirwa cya Lesbos. Iki kibazo cyabaye ingutu muri iyi myaka kugeza ubwo ibihugu byinshi by’Uburayi byafashe icyemezo cyo gufunga imiryango murwego rwo gukumira urujya n’uruza rw’impuzi zikomoka mu bihugu bitandukanye cyane mu gihugu cya Siriya.

Icyegeranyo cya Christian Aid Mission kivuga ko amatsinda y’abakristo yakoreye ubutabazi izi mpunzi muri turiya duce ziherereyemo. Mu byo aya matsinda yatangaga harimo ibiribwa, imyambaro ndetse no gushakira impunzi nshya aho zishyikira.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko bamwe mu bakiriye Yesu bavuga ko bari barabujijwe ubutunzi bukomeye. Umwe witwa Saddam wegereye umukristo yaramubwiye ati ‘’ nshaka umuntu wambwira ibya Yesu.’’

Akomeza agira ati ‘’ibihugu byose by’Abayisilamu byaraduhemukiye, byatubangamiye kumenya ubu butunzi, batwigishije kutagirira icyizere abakristo kuko ngo babeshya. Kuri ubu ndi mu Bugiriki, ahantu heza, tubayeho neza n’umuryango wanjye. Kuri ubu nabonye urukundo ntari narigeze mbona.’’

Mu magambo ye asoza asaba abayoboye bene iyi miryango gukomeza gusakaza ubutumwa bwiza kugera no ku bana babo.

Kuva izi ntambara zakaza umurego, hagiye hasohoka ibyegeranyo mu bihe bitandukanye bigaragaza ko umubare munini w’impunzi zakiriye Kristo mu buzima bwazo, ahanini biturutse ku mutima w’urukundo zasanganye abakristo bo mu bihugu zahungiyemo.

Innocent Kubwimana@agakiza.org