Gukora ikintu kidasanzwe mu gihe kidasanzwe!

“ Aherako abwira Dawidi ati: “ Undushije gukiranuka kuko unyituye ineza ariko njye nkakwitura inabi” 1 Samuel 24:18

Ubusanzwe gukora ikintu cyiza kidasanzwe mu gihe kidasanzwe nibyo nakwita gukiranuka nyako.

Izi nkuru ni iza Sawuli na Dawidi. Bibiliya itubwira ukuntu Sawuli yashatse kwica Dawidi inshuro nyinshi cyane, Uwiteka akajya amurokora. Muri iki gice cya 24, batubwira ukuntu noneho Dawidi yibonye ari hafi ya Sawuli, ashobora kuba yakwihorera akamwica, ariko Dawidi ntiyamwica.

“Dawidi arahaguruka agesa ku kinyita cy’umwambaro wa sawuli bucece. Hanyuma Dawidi agira umutima umuhana kuko yageshe ku mwambaro sawuli. Abwira abantu be ati:” Uwiteka andinde kugenza ntya umwami wanjye Uwiteka yimikishije amavuta, ngahangara kumuramburiraho ukuboko kwanjye kandi ariwe Uwiteka yimikishije amavuta.” 1 Samuel 24: 5-7

Icyo Dawidi yakoze iki cyari ikintu kidasanzwe mu gihe kidasanzwe. Tekereza nawe umuntu ahagurukijwe no kuguhiga ngo akwice , hanyuma wowe ukabona uburyo wamwica atarakwica ariko ntubikore! Ibaze ko no gukata ku mwambaro w’umwicanyi we nabyo byamubereye icyaha akababazwa nacyo ndetse akacyatura!

“Uwiteka azitura umuntu wese gukiranuka kwe n’umurava we, kuko uyu munsi Uwiteka yari yakunshyize mu maboko, nkanga kurambura ukuboko kwanjye ku muntu Uwiteka yari yimikishije amavuta” 1 samuel 26:23
Yozefu nawe njya mubara mu bantu bakoze ibintu byiza bidasanzwe mu gihe kidasanzwe

Hanyuma y’ibyo nyirabuja abenguka Yosefu, aramubwira ati ;” Turyamane.” Akajya abibwira Yosefu uko bukeye ntamwumvire, ngo aryamane na we cyangwa abane nawe. Maze ariyangira , abwira nyirabuja ati…. None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana? Itangiriro 39: 7---. Yosefu yaranze pe binamuviramo kujya mu buroko ( gereza) akabaho nk’izindi mfungwa zose aho kugirango acumure ku Mana

Imana idusure kandi idushoboze gukiranuka no mubihe bidasanzwe, bitoroshye, bishobora no kuba byadusaba ibintu bidasanzwe

Yobu nawe yakomeje ibidasanzwe mu gihe kidasanzwe. Ariko uzi kuba inyama zirimo zikuvaho zatonyotse, ugakomeza kuvuga ko Imana igira neza! Kandi umubiri uraryana cyane bene data! Abana bose bapfiriye rimwe!!, Ibyo utunze byagushizeho, abantu bakugira inama yo kwihakana Imana ukipfira, bakubwira ko ahari hari ibyaha wakoze aribyo biguteye akaga!

Umugore we aramubwira ati: “ Mbese n’ubu uracyakomeje gukiranuka kwawe? Ihakane Imana wipfire.” Yobu 2:9. Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura, ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho. Yobu 27:6
Tuvuze ibya ba Meshaki na Saduraka na Abedenego, igihe cyaturenga! Aho igihugu cyose cyubarara imbere y’igishushanyo ariko aba bene Data bagahitamo kuba batabwa mu muriro aho gukora ibizira!

Tuvuge ibya Moridekayi w;umuyuda! Aho bagenzi be bose bunamira Namani ariko we kuko yubaha Imana agahitamo ko no kumanikwa ku giti bamumanika ariko ntakore ibitemewe mu bwoko bw’Imana!

Aba nibo Bibiliya ijya yita intwari mubyo kwizera kuko hamwe n’Imana bakoze ibidasanzwe mu gihe kidasanzwe! Imana idushoboze

Imana ishimwe. Nubwo gukora ibidasanzwe mu gihe kidasanzwe bitoroshye ariko dufite Imana idushoboza iyo twagambiriye neza, tukamaramaza rwose mu mutima. Asubiza intege mu bugingo bwanjye, anyobora inzira yo gukiranuka kubw’izina rye. Zaburi 23:3

Ikiza kirimo nuko nasanze hari ingororano kubantu bamaramaje gukiranuka no mu bihe bidasanzwe. Urugero rwa Yobu,Yosefu, Dawidi n’abandi basogokuruza mu kwizera

Imana idushoboze gukora iby’ubutwari Amen
Alice