Gukora ibyananiye abandi/Ev.Donath

Benedata, bashiki bacu, bantu mwese mudukurikiye, ndabashuhuje mu izina ry’Umwami wacu Yesu. Ndagira ngo dusangire iri jambo rigira riti” Gukora ibyananiye abandi.’’

Itangiriro 5:22-24 “Amaze kubyara Metusela, Henoki agendana n’Imana imyaka Magana atatu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa. Iminsi yose Henoki yaramye ni imyaka magana atatu na mirongo itandatu n’itanu. Kandi Henoki yagendanaga n’Imana, ntiyaboneka, kuko Imana yamwimuye.‘’

Iyo ushaka kumva neza iki kigisho wasoma itangiriro igice cya gatanu cyose, aha hantu havuga urubyaro rwa Adamu, ikintu gitangaje n’uko bavugako runaka abyara runaka, nawe abyara abahungu n’abakobwa, arama igihe runaka maze arapfa. Aba bantu umurimo bakoze nuwo kubyara gusa, nyuma yaho bagapfa. Tekereza neza igihe umaze ubona warayikozemo iki cyakora Imana ku mutima bigatuma ibikwitura.

Iyo usomye neza Henoki yavutse ku gisekuruza cya gatandatu, kandi icyo abamubanjirije bakoze ni ukubyara, bakarama igihe kinini nyamara nta yandi mateka Imana ibavugaho. Ibaze nawe!

Henoki yakoze ibyo abandi batakoze, ntabwo kuba abantu runaka bakora ibintu runaka kandi byinshi, ntabwo aribyo bibaha agaciro. Uyu munsi bamwe barimo bigana abandi bati na runaka tumuziko ari umukristo kandi arimo akora biriya buriya ntacyaha kibirmo, reka da si uko biri, ubugingo ni ubw’umuntu ku giti cye. Niba ibintu runaka byamunaniye wikwemeza ko nta kibazo kirimo imbere y’Imana.

Henoki, mu minsi ye mike ugereranije n’igihe abandi baramye yakoze iby’amateka « yagendanye n’Imana, Imana nayo iramwishimira ibonye akoze ibitandukanye n’iby’abandi. Imana nayo yamuhembye kumwimura adapfuye! Halelua, mu gukora ibyo tugomba gukora (ibyo gukiranuka) Imana nayo izatwitura ibyiza.

Gerageza gukora ibyananiye abandi kuko birashoboka, uyu minsi usanga bamwe bavugako gukizwa bitagishoboka. Birashoboka! 1Samuel 2 :18-24, ndetse n’igice cya gatatu usangamo Umwana Samuel, wakuriye mu nzu y’Imana ariko abo yarikwigiraho ibyiza, iby’ubutambi bari Bene Eli, nyamara bari bariyononnye, bakora ibyaha gusa, bonona umurimo w’ubutambyi, ndetse binazinura n’abisirayeli kuzana ibitambo, birumvikana ko ntacyo kubigiraho cyari kiriho.

Samuel, yagarageje kwerekana ubutwari bwe akiranuka nubwo ntawo kwigiraho yari afite. Imana ishimwe kuko yaduhaye Umwigisha mwiza ariwe Mwuka Wera.
Ndagirango wibaze neza iminsi y’uburame bwawe Imana yungutsemo iki? Mu butunzi Imana yaguhaye ukaba utagisenga usaba ibyo kurya n’ibyo kwambara niyihe nyungu Imana ibifitemo?

Tekereza nawe icyo wakorera Imana nayo ikakwishimira mu gihe nk’iki! Pawulo mu Abaroma 12 :1 yabwirije abantu ati « nuko bene data ndabinginga kubw’Imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ariko kuyikorera kwanyu gukwiriye » Imana ibahe umugisha kubwo gukora ibyananiye abandi kuko birashoboka, Matayo7 :7, musabe muzahabwa! Imana ibahe umugisha.

Ev. Ndagijimana Donath