Gukomerera mu mbaraga zubushobozi bw’Imana

Amahoro y’Imana abane namwe nshuti z’Imana.
Nejejwe no kuganira ijambo rivuga ngo ibisigaye mukomerere mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi. Abefeso 6:10"

Iyo havuzwe ngo ibisigaye ni ukuvuga ko haba hari ibimaze gutambuka kandi byagaragaraga nk’ibikomeye ariko kandi ibisigaye bikaba birushijeho gukomera.

Hari igihe rero abantu biringira imbaraga z’ibigaragara ariko zitabasha kubaha gutsinda, ndetse izo mbaraga zikaba zidafite ubushobozi bwo gukiza umuntu ku munsi mubi.

Niyo mpamvu Pawulo yandikiye Abefeso ko ibyahise badakwiye kubyitaho ahubwo bagomba gukomerera mu mbaraga z’Imana zifite ubushobozi bwinshi kandi bubasha gukiza umuntu mu gihe izindi mbaraga zose zitagishoboye.

Aho imbaraga z’amashuri, z’amafaranga, ubutunzi, imiryango, icyubahiro n’ibindi bidashobora gukiza umuntu cyangwa ngo bimurengere .

Imbaraga z’Imana zifite ubushobozi bwinshi zirakora ku bantu biringira Imana bakayishikamishaho imitima nayo ikababera ibyiringiro "Yesaya 26:3-4"

Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa kuko akwiringiye.

Mujye mwiringira Umwami iminsi yose, kuko Umwami Yehova nyine ari we Rutare ruhoraho iteka ryose.

Ndabifuriza gukomerera mu mbaraga z’Imana zifite ubushobozi kuruta izindi mbaraga zose abantu bajya biringira no kuyihungiraho.

Imana idushoboze kwibuka ko hejuru y’imbaraga zose abantu biringira hari imbaraga z’Imana zihangamura ibyananiranye. Samweli 1:1-8,20.

Zikarema ibitariho nk’ibimaze kubaho
Mariko 5:35-42

Zigatanga ubuzima aho butari umuntu akabaho ku munsi mubi atakagombye kubaho. Esiteri 5:14

Humura hariho izindi mbaraga. Wiringire Yesu azagutabara. Hariho imbaraga zimira izindi. Yesu agufashe kandi aguhe umugisha, Amen.