Gukizwa ni ugutera intambwe! Pastor Desire Habyarimana

« Sigara aha » 2 Abami 2:1-11

Gukizwa ni ugutera intambwe kuko tuva mu bwiza tujya mu bundi. Iyo ukijijwe ntutere intambwe buri gihe ugana imbere, biba ari ikibazo kuko ni nko kubyara umwana ntakure. Uri umubyeyi wababara cyane ari nta cyo utakoze ngo akure, ariko bikanga. Nkeka ko ariko Imana ibireba iyo ibona umwana wayo amara umwaka yumva ijambo ry’Imana ariko ntakure ngo atere intambwe, areke ibyaha byamuneshaga kera atarakizwa.

Mu buzima bwa Gikristo duhura na byinshi bitubwira ngo «Sigara hano, ntutere intambwe.» Indirimbo y’108 hari aho igera ikavuga ngo «Jye ndi Umukristo, ndakomeje mu rugendo rwanjye. Iby’ino mu isi ndabihinyuye, nsigaye nifuza ibyo mu ijuru.» Bivuga ngo iyo iby’isi utabihinyuye (aho kugira ngo ubitegeke byo bikagutegeka) birakudindiza ntibitume utera intambwe ujya mu ijuru. Kandi muzi yuko turwana n’isi, n’umubiri na Satani. Ibyo byose ni ibigambiriye kudusigaza. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo « Umuntu asiga ikimwirukankana, ntasiga ikimwirukamo. »

Gutsinda abandi biroroshye, ariko kwitsinda birakomeye. Kwigisha abandi biroroha, ariko kwiyigisha birakomeye. Bishatse kuvuga ko isi ari yo tugendamo, umubiri turawambaye ibyo byose kubitsinda birakomeye, bisaba gufata icyemezo cyo kudasigara nka Elisa kuko iyo apfa gusigara aho abonye ntiyari kubona umwitero wa Eliya.

Muribuka ko na Pawulo yageze aho akavuga ngo « Ndiruka kugira ngo mfate icyo Kristo yamfatiye. » Ntukwiriye gusigara utaragera kumpera y’umuhamagaro wawe. Ibigeragezo ducamo, 90% biba bigamije kudusigaza. Ariko ntitugomba gusigara n’ubwo dufite inzitizi nyinshi mu nzira ijya mu ijuru.

Hari ubwo n’Imana igucisha mu bigeragezo, kugira ngo irebe ko uzi uwo wakurikiye kandi ko urukundo uyikunda ari urw’ukuri cyangwa ari urumamo. Yesu mu mugani w’umubimbyi yasobanuye ko hari abantu batotezwa kubw’ubwami bw’Imana bikabasitaza bagasubira inyuma (Matayo 13:21).

Aburahamu Imana yamuhaye umwana w’ikinege, hashize iminsi imutegeka kujya kumutambaho igitambo (Itangiriro 22:1). Ariko nyuma Imana ibonye atsinze icyo kigeragezo (adasigaye aho ngo atsindwe), Imana iramubwira ngo « Kuko ukoze icyo, nanjye nzaguha umugisha, uzabe umugisha…

Naomi yagerageje abakazana be, Orupa yisubirirayo ariko Rusi yihambira kuri nyirabukwe (Rusi 1:6). Rusi rero byamuhesheje kuba mu gisekuruza cya Yesu, kandi n’ibyo yari yigomwe yarabibonye, atsinda icyo kigeragezo neza ntiyasigara nka Orupa.

Gideyoni Imana yaramubwiye ngo « Abantu (ingabo) baracyakabije kuba benshi. Manukana na bo mujye ku mugezi mbakugeragerezeyo, uzamenya abo uzatabarana na bo (Abacamanza 7: 4). Yasigaranye ingabo 300 gusa, aba ari bo batsinda ku bw’Uwiteka na Gideyoni.

Burya umuntu wese utarageragezwa yakwemeza ko ari umukiranutsi, ariko Umukristo w’ukuri. Uzamumenyera mu makuba no mu bibazo, ni ho umuntu yerekana Yesu yizeye kuko benshi iyo babinyuzemo ntibabivamo. Nyamara Yakobo 1:12 haravuga ngo « Hahirwa uwihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azambikwa ikamba ry’ubugingo. »

1. Abana b’abahanuzi babwira Elisa bati « Wamenye ko ugiye gusigara wenyine ? » Arababwira ati « Nabimenye, ariko muceceke. »

Dufite bene Data baduca intege bavuga ko nta cyo tuzageraho, kandi baba bategereje ko dukorwa n’isoni. Ariko Zaburi 25:3 haranditswe ngo « Mu bamutegereza nta we uzakorwa n’isoni, keretse abava mu masezerano nta mpamvu. »

Hari ubwo bakwereka abagiye bananirwa urugendo, bakakubwira ko abandi bakira ari uko bakoze amanyanga bati « Nawe nta kibazo wabikora ukazihana. » Baba bagira ngo ukunde gusigarane na bo, kuko bo ntibigera batera intambwe na rimwe. Ntiwemere gusigara aho, kuko imbere hari ibyiza. Elisa akomeje imbere, yasanze hari umwitero n’imbaraga zikubye 2. Ntugashyire umutima ku baguca intege, ahubwo ushyire amaso kuri Yesu ukemura ibibazo.

Barutoromayo yumvise Yesu ari guca i Yeriko, yaratatse ati « Mwene Dawidi, mbabarira. » Ba bantu bagendana na Yesu baramucecekesheje. Wagira ngo abaduca intege ni bande ? Ni abagendana na Yesu. Ariko Barutoromayo yanga kubyitaho, kuko yari azi icyo ashaka. Iyo yibeshya gusa Yesu akamucika, bwari bwo bwa nyuma yari anyuze aho, kuko yari agiye i Yerusalemu kubambwa. Urumva ko yari kuzapfa ari impumyi. Nawe uyu munsi ni wo wawe, ntukemere ibigusigaza mu nzira ijya mu ijuru kuko ibyiza biri imbere.

Barutoromayo akomeje gusakuza, Yesu yaramuhamagaye ahita ata icyenda yari yambaye (aha twabigereranya na kamere), yambara ubusa asanga Yesu (amubwiza ukuri kose ku bimurimo). Wowe komeza usenge we kurambirwa, kandi we kwita ku biguca intege kuko Yesu abasha kuguhamagara vuba akagukemurira ibyo umusaba.
Yesu yaravuze ngo dusenge ubudasiba. Ariko kandi nk’uko Barutoromayo yambariye ubusa Yesu, abe ariko ukura icyo cyenda wambaye (ndavuga kamere), umubwize ukuri ikibazo cyawe Yesu azagukorera igitangaza.

Aho Elisa yanyuraga hose akurikiye Eliya, baramubwiraga ngo « Wari uzi ko shobuja mugiye gutandukana ? » Igisubizo cyari ngo « Ndabizi, ariko muceceke. »

Ibibazo urimo ntuzemere ko bigusigaza : ubusore bwawe, ubwiza bwawe, akazi kawe, amafaranga yawe, ubukene bwawe, abakuvuga, urugo rwawe, imibereho ikugoye, kwangwa n’abantu, ibyagukomerekeje, amateka wabayemo… ibyo byose ntibizakubuze gutera intambwe ugana imbere, uko waba uri kose.

2. Dawidi yigeze asigara abandi bagiye ku rugamba, bituma abona undi mugore na we wasigaye atagiye ku rugamba ahubwo we asigara yambaye n’ubusa, bimuzanira irari barasambana. Dawidi abonye ko gusigara bitumye akora ibyaha, ahita akora byinshi ahubwo ashaka uko yahisha icyaha : azana inzoga ayiha umugabo w’uwo mugore, yanze kujya iwe aramwicisha. Yakoze nk’ibyaha 5 bikurikiranye. Uwasigaye nta cyo adakora. Nusigara muri uyu mwaka, uzaba uhombye.

Ndagukangura ngo muri uyu mwaka ntuzasigare mu gusoma Bibiliya, mu kwiyiriza ubusa, mu gutanga 1/10, mu gufasha abandi, mu kujya mu rusengero, mu kwihanganira ibigeragezo… ntuzasigare ndabigusabye.

Hari abasirikare bari mu ishyamba, bakunda kuririmba ngo « Hata tugonde kama msumali, hatuwezi kurudi nyuma ! » Kandi koko icyo bifuzaga bakigezeho, n’ubwo barwaniraga isi ishira. Ariko twebweho ubwami turwanira ni ubw’ iteka ryose. Rero nta mpamvu yo gusubira inyuma, Imana izabana natwe.

Ba bantu bamuciye intege bagera kuri 50 ngo bahita bajya ku musozi ahirengeye, kugira ngo barebe uko Elisa ari bubigenze. Babona barambutse na Eliya, amazi arasubirana, bati « Turareba uko ari bugaruke, araseba uko biri kose ! » Ariko muhumure ntituzakorwa n’isoni.

Zaburi 91:14 haranditswe ngo « Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza, nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye… Nzamuhaza uburame, kandi nzamwereka agakiza kanjye. »

Elisa yambukana Yorodani na Eliya, adatekereje ngo ndagaruka nte ? Ibintu tubamo, ushyizemo ubwenge ntiwabikora kuko ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ari ubupfu, ariko kuri twe abakizwa ni imbaraga z’Imana zihesha uwizera wese gukizwa (1 Abakorinto 1:18). Ariko niduca mu nzuzi ntizizaturengera, kandi niduca mu muriro ntituzashya (Yesaya 43:1-3).

3. Bagezeyo aramubwira ati « Nsaba icyo ushaka. » Abantu batemeye gusigara aho, babonye Imana. Izabaha imigisha kuko ntibizahora bimeze bityo.

Iyo urebye ubuzima bukomeye abigishwa babayemo imyaka 3, byari bikomeye ariko Yesu yageze aho arababwira ati « Ni mwe mwihanganye nanjye, nanjye mbabikiye ubwami. »

Muhumure, mugambirire kudasigara gusa ibindi Imana izakora ibitangaza, kandi nta cyiza izima abagenda batunganye. Yesaya 3:10-11 haranditswe nko « Nimuvuge yuko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo. » Icyo umuntu abiba ni cyo azasarura. Muhumure kandi Imana ntikiranirwa ngo yibagire ko mwihanganye. Imana ibahe imbaraga zo kwihanganira byose. Amen.