Gukiranuka ntabwo ari ubwishingizi butuma dusimbuka ibigeragezo

Inyigisho zihumuriza abantu ni zimwe muzo Imana yashyize mu nyandiko z’ijambo ryayo dusanga muri Bibiliya, kugirango zijye ziduhumuriza ndetse zinadusubizemo ibyiringiro mu gihe tugeze mu bikomeye bihagarika Imitimana yacu, gusa na none ni na byiza ko ibyo bihumuriza tubikoresha tutagendera gusa ku marangamutima ya kimuntu ahubwo tunagendeye ku kuri kw’ijjambo ,kuko bigira Umumaro mwinshi mu gufasha uwahumurijwe ndetse akanarushaho gusobanukirwa Imana iyo ariyo n’umugambi imufiteho.

Ijambo ry’imana muri Yesaya 40:1- 2 hagira hati “ ni muhumurize abantu banjye mubahumurize” niko Imana yanyu ivuga .Muvuge ibyururutsa imitima y’ab’I Yerusalemu, mukomeze mubabwire ko intambara zabo zishize kandi mubabwire ko gukiranirwa kwabo bakubabariwe, n’ibyaha byabo byose ko babihaniwe kabiri n’Uwiteka.
Iminsi tugezemo ni iminsi ikomeyereye cyane abatuye isi ! kurya ni ukwiyuha icyuya, kwambara , gutura ndetse n’ubuzima bwose muri rusange burakomeye nyamara twibuke ko n’ijambo ry’Imana rivuga ngo nta kigeragezo kibageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora , ahubwo hamwe n’ibibagerageza, izabacira akanzu,kugirango mubone uko mubasha Kucyihanganira (1 Abakorinto 10:13), nyamara ntibibuza ko hari bamwe bavuga ngo kugeragezwa ni ukwabibera mu byaha gusa, ariko ibigeragezo ntago ari umwihariko kubantu bamwe, si umuvumo cyangwa ibihano by’abantu bakora ibyaha cyane Oyaa!

Ndetse nahamya ko n’abo bababwira ngo nimuve mu byaha muzabona ubutunzi n’ibindi ntago aribyo habe namba, ikinatangaje ahubwo ni uko hari n’igihe usanga bamwe mu baretse ibyaha bakunda gusenga cyangwa gukorera Imana aribo byibasira.
Dusomye ijambo ry’Imana muri zaburi ya 34:18-20 dusanga havuga ngo Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse,kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe. Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi ,ariko Uwiteka amukiza muri byose. Arinda amagufwa ye yose , nta na rimwe rivunika. Ibi rero bitwereka ko guca bugufi umuntu akegera Imana bimukiza ibintu byinshi bitandukanye, nyamara ntago bikuraho ibigeragezo ahubwo umuntu yavuga ngo biriyongera kurushaho , gusa na none hariho ibyiringiro kuko Uwiteka aba akuri hafi ntago byaguhitana ahubwo ubibamo ukavamo ukomeye.

Kureka ibyaha,Gukiranuka cyangwa gukora ibyo Imana yishimira ni inyungu y’umuntu cyane ni ubwishingizi bw’ejo hazaza, bidutegura kuzabana n’Imana ubuziraherezo turi ku rugero rushyitse, aho tutazongera kubabara no kugeragezwa, bituma kandi umuntu abana n’abandi amahoro mu minsi akiri mu isi, kandi n’aho yageragezwa aba yizeye ko ari iby’akanya gato, gusa na none n’ubwo twavuze ngo gukiranuka ntago bikuraho kugeragezwa , ntago Imana ari umubyeyi gito Uhora yicisha abana be ibigeragezo ahubwo yemera ko bibaho ku bw’impamvu kandi kurugero ruringaniye tubasha kwihanganira mu gihe tubaye maso, iyo ibonyeko igihe kigeze, irakurengera ikagukura aho wari uri hasa nko ku cyavu ikagushyira ahandi heza kuko ni Imana ishyira ikuzimu igakurayo,ikura ku cyavu ikicazanya n’abakomeye kandi ntago ibikora kuko idutinya ngo hato tutazayisubirana ahubwo ni uko igira imbabazi.