Gukiranuka Imana idushakaho

‘’Kandi ndababwira yuko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.’’ Matayo 5:20

Dukunze kwita abafarisayo ngo indyarya n’ibindi byinshi. Abafarisayo mu by’ukuri bari abayuda biyemeje kwitandukanya n’abandi batumviraga Imana. Bo biyemeza kubahiriza amategeko ya Mose. (Matayo23:2)

Unoboyemo ijisho ry umwana wawe nawe uzanoboremo iry’uwe rimwe. Ntugasambane. Abayuda bandi bicaga amategeko ariko Umufarisayo yarayubahirizaga. Nibo twakwita abarokore b’igihe cya kera.

Reka turebe inkomoko y’ijambo abalokore:
Abalokore ni ijambo ryavuye mu Rugande. Amadini y’abangirikani, abamethodiste n’andi menshi muri Uganda ahasaga muw’1960 yagiye agira abayoboke bayo bavuga ngo oya. Inzoga oya, kwambara bigufi oya kutitega agatambaro oya n’ibindi nk’uko abafarisayo nabo bitandukanyije n’abandi maze bagasa ukwabo kubwo kubahiriza amategeko.

Abo bose muri Uganda babitaga balokore( abarokowe kujya muri disco, abarokowe kwambara nabi, abarokowe politiki...)

Iwacu i Rwanda ndetse n’i Burundi amatorero ya Pentekoti aho ageze yo yaje abayoboke bayo bose bitandukanya n’imyambarire idahwitse, bitega udutambaro, batavuga cyangwa ngo bajye muri politiki maze bahita bahabwa rya zina ngo Abarokore ry’ikiganda.

Mwibuke ko i Buganda ho itorero rimwe ryabaga ririmo abakristo basanzwe n’abandi biyemeje kwitandukanya n’iby’isi bakabita balokore. Mwibuke ko n’abafarisayo bari abiyemeje kubahiriza amategeko ya Mose maze bitandukanya n’abayuda batayakurikizaga. Yewe hadutse n’abandi benshi nk’abasadukayo.

Gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abasadukayo n’abafarisayo n’abarokore ntimuzinjira mu bwami bw’Imana!
Natinze mu mateka kuko ndi umwigisha reka njye mw ijambo noneho:

1. Gukiranuka kwabo kwari ukw’inyuma ( amategeko) ariko mu mutima nta gakiza kigezemo. (Matayo 23:5)
Bari bafite agakiza kagaragarira bose pe nk’ibendera , ntibakoraga ku isabato, ntibahemukiraga utabahemukiye, ntibambaraga ibikojeje isoni nk’uko Mose yabitegetse ariko kwari ugukiranuka ko kwereka abandi ngo babone ko tudasa, bamenye ko ndi umusadukayo cyangwa umufarisayo cyangwa murokore w’ i Buganda cyangwa umurokore w’i Rwanda.

Yesu aje, azana gukiranuka kutari ukw’inyuma ahubwo gukiranuka ko mu mutima.(Abaroma 6:17)

Niyo mpamvu abafarisayo bashoreye umugore wasambanye n‘imbere ya Yesu bati mwigisha.... kuko areba mu mutima asanga bose ni abasambanyi itandukaniro ni uko bo batarafatwa.

Mu yandi magambo bararya bakihanagura maze kukarubanda bati Abakozi b’Imana baratambutse. Yesu yanditse hasi bose bariruka. Agakiza ni mu mutima gahera ubundi kagasesekara inyuma.

Yesu ati ntugasambane harya ati nubwo utaryamana n’umugore w’abandi ariko ukaba wamazwe no kumwifuza uri umusambanyi. kuko urarwaye mu mutima. Agakiza gahindura mu mutima.
Umwicanyi si uriya utema abantu ngo abarunde nk’amasiteri gusa, oya, ufite mu mutima we urwango n’ishyari, uwo ari mu gatebo kamwe n’uwo wa mbere, kuko agakiza kadukeba mu mutima.

Ikibazo gikomeye ni uko n’uyu munsi abantu bari kwitiranya amategeko n’agakiza. Yesu abwira abafarisayo ati ‘’sinaje gukuraho amategeko’’(matayo 5:17-19), mu nyumve bwoko bw’ Imana, sindi gukuraho imyambarire myiza igaragaza umukobwa, umugore, umubyeyi wubaha Imana, oya ariko Umwuka ati mbabwire ko n’abafarisayo bambaraga neza bakubahiriza byose ubabonye hanze ati dore abantu b’Imana ariko imitima yabo ntiyari izi Imana.

N’uyu munsi hari benshi bazi ko kuba umurokore ari ugutega agatambaro, kwambara birebire, kutavuga amagambo atameshe, kutayoboka amashyaka ya politiki, kutavuga amoko , kutinjira mu kabari, kutareba umupira.... n’andi mategeko menshi.

Nk’uko Yesu yavuze simvuze ngo biveho oya ahubwo umutima nukizwa nibwo ibi byose bizakomezwa. Nk’uko Yesu yagize ati ‘’naje gukomeza amategeko.’’ Umutima nubohoka n’inyuma ntuzabwirizwa, bizikora. Ariko hari benshi barya bakihanagura nk’abatariye. Ingero: twaramaramaje ntitujya mu buraya na za night club nka bariya kandi urusha abajyayo amarari.

Twe twakijijwe amoko inyuma bikagaragara pe ariko umutima uhekenyera uwo mudahuje ubwoko bw’inyuma. Twe ntitwiba icyacumi n’amaturo ukabitambutsa ku mugaragaro, ariko mu mutima hakubwira ko icyacumi cyawe kituzuye. Uraho mwene da Yesu ashimwe ariko mu mutima hakwibutsa ko ejo mutari kumwe wari wamugize igitaramo. Yesu ati (matayo23:26)
Yesu ati (Matayo 23:27)

Bene Data, Dusabe Imana idukebe mu mitima tuyikorere tutishuka, tutaryarya kugira ngo tutazabwirwa ngo sinigeze kubamenya. Ibyo mwahanuraga mwigisha sinari mbazi kuko mutampaye imitima yanyu ahubwo mwiyerekaga abantu nka za ndyarya z’abafarisayo ba kera n‘iz’abafarisayo b’ubu ( abarokore).

Duhinduke mu mutima inyuma.