Gukendera k’ubakristo mu bihugu byateye imbere gukomeje gutera impungenge

Hashize imyaka itari mike, ikigereranyo cy’ubukristo mu bihugu byateye imbere kigenda kimanuka, ariko bikarushaho gukabya uko iminsi igenda ishira kuko muri ibi bihugu imibare y’abakristo igenda ikendera, ibintu biteye impungenge cyane ko muri ibi bihugu ariho hagiye haturuka abantu bakwirakwije ubutumwa bwiza mu myaka yo ha mbere.

Iyo ukurikiranye amakuru usanga abamisiyoneri bagejeje ubutumwa bwiza bwa Yesu ku migabane nka Afurika na Aziya kimwe n’ahandi baragiye baturuka mu bihugu kenshi by’Uburayi, ariko kugeza ubu siko bikimeze kuko amabarura atandukanye yerekana ko ubukristo bumaze gucika intege muri biriya bihugu ku rwego rwo hejuru.

Christian Today itangaza ko imibare yenda gushyirwa ahagaragara n’ikigo Britain Social Attitudes (BSA) cyo mu Bwongereza igaragaza ko ubukristo bugenda bucika intege ku buryo bamwe babibona nk’inzira yo kurangira kwabwo mu Bwongereza.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko nubwo igabanuka ry’ubukristo hari aho ryavuye kuri 49% kugera kuri 48%, ariko igiteye impungenge cyane ari uko usanga umubare munini kugeza ubu batagifite amatorero babarizwamo.

Iyi mibare kandi ikomeza yerekana ko indi mpungenge ari uko umubare munini w’abakiri bato nko ku myaka 25 ku manura batemera iby’ubukristo. Ibi bivuze ko niba bwitaweho n’abo mu myaka yo hejuru ejo habwo hakemangwa.

Uretse iki kibazo kigaragara mu Bwongereza, kimwe n’ahandi mu bihugu byateye imbere, ibi bihuzwa n’amategeko atandukanye asinywa ahabanye n’amahame y’ijambo ry’Imana, aha twavuga nk’ayo gushyingira ababana bahuje ibitsina bikorwa no mu matorero yitwa aya gikristo ndetse n’andi menshi.

Iki ni ikimenyesto cy’uko ibi bigugu bikeneye inkunga y’amasengesho, ariko nanone twakwibaza, ese ko basubiye inyuma barigeze kugira ububyutse bwateye no gutanga ubuzima bwabo bakaza kutubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, twebwe hari abiteguye gukora nk’ibyo? Cyangwa duhugiye mu isi gusa kandi ubugingo bwa benshi burimo gukendera?

Urasabwa gukomeza gusenga cyane!