Gukanguka mu buryo bw’ Umwuka.( Igice cya 2). RUGAGAZA MUHIMA Osée

Ikimenyetso cya kabiri cyerekana ko umuntu ari mu bihe by’ububyutse ni :

2. Kwemera ko Imana igira icyo ikora mu mitima yacu (Nehemiya 8.7-12);
Reka twongere dufatanye gusoma iri jambo ry’Imana :
Kandi Yoshuwana Bani na Sherebiya,na Yaminina Akubuna Shabetayi,naHodiya na Māseya na Kelita,na Azariyana Yozabadina Hanāni,na Pelayan’Abalewi basobanurira abantu amategeko, abantu bahagaze aho.Basoma mu gitabo amategeko y’Imana gusoma kumvikana, barasobanura kugirango abantu bamenye ibyasomwaga. Nehemiya ari we Umutirushata, na Ezira umutambyi n’umwanditsi n’Abalewi bigishaga abantu, babwira abantu bose bati “Uyu munsi ni umunsi werejwe Uwiteka Imana yanyu, ntimubabare kandi ntimurire”,kuko abantu bose bariraga uko bumvaga amagambo yo mu mategeko.Maze arababwira ati “Nimugende murye inyama z’ibinure, munywe ibiryohereye, mwoherereze amafunguro abadafite icyo bahishiwe, kuko uyumunsi ari umunsi werejwe Uwiteka wacu, kandi ntimugire agahinda kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu.”Nuko Abalewi bahoza abantu bose bati “Nimuceceke kuko uyu munsi ari uwera, kandi ntimugire agahinda.”Maze abantu bose baragenda, bajya gufungurano guhana amafunguro,no kuganira ibiganiro by’ibyishimo byinshi kuko bamenye amagambo babwirijwe.

Bumvise ubutumwa babwiwe, bituma bashaka kurushaho kumenya Imana. Kumenya Imana bibyutsa amarangamutima y’uburyo bubiri busa nk’aho bunyuranye nyamara bwuzuzanya. Ubwa mbere habaho kubabara no kurira nkuko tubisanga ku mirongo ya 9 na 10 : kuki rero abantu bumva ija,bo ry’Imana bikabatera kubabara mu mitima ?

Igisubizo ni kimwe ni uko ijambo ry’Imana riba ribateye kubabazwa n’ibyaha bakoze, baba bibutse ibihe byo gukiranirwa kandi uko gukiranirwa kuba kuza mu maso yabo kuko iyo twirebeye mu ndorerwamo y’ijambo ry’Imana bidutera kubona neza uko twakiraniwe. Ntabwo bishoboka ko habaho ububyutse hatabanje kubaho kubabazwa n’imirimo yo gukiranirwa twakoze. Nehemiyaari we Umutirushata,na Ezira umutambyi n’umwanditsi n’Abalewi bigishaga abantu, babwira abantu bose bati “Uyu munsi ni umunsi werejwe Uwiteka Imana yanyu, ntimubabare kandi ntimurire”,kuko abantu bose bariraga uko bumvaga amagambo yo mu mategeko…kandi ntimugire agahinda kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu.”

Aha rero icyo dukwiriye kumenya ni uko ububyutse bwose bubanzirizwa no kumenya neza ko turi abanyabyaha imbere y’Imana Yera kandi buzanwa nuko Imana yagendereye ubwoko bwayo bigatuma bubasha kumenya neza no kubona neza ko Imana yacu ari Imana yera de. Ibi rero bituma abantu babona ko badakwiriye guhagarara imbere yayo batejejwe ari na bwo baherako bashakana umutima wose kwezwa no gutungana reba Abaheburayo 12 :14.Ijambo ry’Imana riza mutima yacu rimeze nk’itabaza reba Zaburi 119 :105, riduha kumenya ibihishwe byo mu mitima yacu maze tukarizwa na byo tukihana. Buri gihe iyo hatabayeho kubabazwa n’ibibi dukorera mu maso y’Imana nyamara tukihutira gukora imishinga y’ivugabutumwa na za konseri (concerts) ; aha rwose nta bubyutse buba buriho. Dore uko Yakobo abivuga neza mu rwandiko rwe ku gice cya 4 imirongo ya 9 na 10 :« Mubabare,muboroge murire,ibitwenge byanyu bihinduke kuboroga, ibyishimo bihinduke agahinda.Mwicishe bugufi imberey’ Umwami Imana kuko ari bwo izabashyira hejuru”.

Tumaze rero kubabazwa no guterwa agahinda n’imirimo yo gukiranirwa yacu, ijambo ry’Imana rirongera rikarema mu mitima yacu ubundi bwoko bw’amarangamutima ari bwo ibyishimo n’umunezero. Ibi byishimo bigaragaza ko turi mu bihe by’ububyutse kandi biterwa nuko Imana yatubabariye ndetse ikaduha kwiyunga na Yo maze ibihe byiza by’umunezero n’amahoro bigahinda mu mitima yacu. Ni cyo cyatumye Ezira ababwira ati:” Maze abantubose baragenda,bajya gufungurano guhana amafunguro,no kuganira ibiganiro by’ibyishimo byinshi kuko bamenye amagambo babwirijwe.

Erega ! Kugira ngo umuntu abashe kuba mu bihe by’ububyutse nyakuri, abanza kubabazwa n’imirimo yo gukiranirwa yagendeyemo hanyuma agahabwa ibyishimo n’umunezero biva ku Mana Data. Ibi bitandukanye n’uburyo bigendera ib’isi kuko bo babanza umunezero bagaheruka umubabaro ariko twe tubanza umubabaro tugaheruka ibyishimo.Ese nshuti yanjye waba uri mu nzira y’ububyutse bwo mu Mwuka ? Waba wifuza ko Imana yakora ku mutima wawe kugira ngo usabane na Yo ?Waba wifuza ko muri wowe hazamo Umwuka ugutera kubabazwa n’imirimo yo gukiranirwa wakoze kugira ngo uzaheruke ibyishimo by’iteka ryose hamwe n’Imana yawe ?Kingura umutimwa wawe maze wemerere Imana kugira ibyo ihinduramo maze wibonere amahoro. Imana yacu ni yo yonyine ibasha kubona ibihishwe byo mu mutima wawe, ikabihindura. Dore uko uyu muririmbyi w’indirombo ya 38 mu zo gushimisha yavuze : « Kandi umenya ibyo jibwira n’imigambi yanjye ; n’ibimbamo binyanduza bikangira imbohe » Reka Imana yinjire mu mutima wawe maze ikubohore.

Iri jambo ry’Imana murigejejweho na Evangéliste RUGAGAZA MUHIMA Osée Tél : 0788672964/ Tigo : 0722672964. E-mail : rugagaza 2000@ yahoo.fr).