Guhoma imbere n’inyuma Ev. Kiyange Adda Darlene

Itangiriro 6: 14,"Nuko rero wibarize inkuge mu giti cyitwa goferu, ugabanyemo ibyumba, uyihome ubushishi imbere n’inyuma."

Imana imaze kurema umuntu, yicujije icyo yamuremeye kuko yari amaze gukabya gukora ibyaha. Igihe cyarageze ibona mu bantu bose, umusaza Nowa ni umukiranutsi, maze imutuma kubaza inkunge izamuhungishirizamo we n’umuryango we, kuko yari igambiriye kurimbuza abanyabyaha amazi.

Aho dusomye, ni aho Imana yasuye Nowa ikamubwira umugambi wayo n’icyo agomba gukora.Maze iti dooore Nowa, gahunda yanjye ni uko iteye ariko wehoho wibarize inkuge mu giti cyitwa Goferu.

Imana yamuhitiyemo igiti yari izi neza uko kibasha guhangana n’amazi. Iti kandi uhome imbere n’inyuma. Kubera iki Imana yamutegetse guhoma? Kwari ukugira ngo amazi atazinjira mu bwato.

Ikigaragara nuko Nowa yumviye Imana agakora nkuko yamubwiye. Niyo mpamvu, amazi atagize icyo abatwara we, umuryango we, n’inyamaswa zose zari mu bwato.Imana yarambiwe ibyaha biriho ubu. Ifite gahunda yo kuzarimbura isi n’abantu bose banga Imana ntibayisenge. Twebwe abizera hari ibanga Imana yatumeneye.
Yatubwiye ko abari muri Kristo Yesu bose nta teka bazacirwaho. Aho muri Kristo Yesu, niho mu gakiza, niho mu nkuge.Agakiza buri wese arirwariza kugira ngo akabone. Ntawugatiza undi cyangwa ngo akamuhe nk’impano, oya. Buri wesyibariza iye nkuge. Hari intambwe utera kugira ngo ubone agakiza bigereranywa no kwubariza inkuge.

Agakiza karagoye kukabona, kabirisha icyuya, kandi kenshi iyo ukubaka baraguseka nkuko basekaga Nowa ari kubaka. Guhoma imbere n’inyuma, nabyo ni ngombwa. Iyo wahomye inyuma, imbere hadahomye ni bibi. Abantu baba bakuzi ko uri umukristo ujya no gusenga, ariko kamere ikiri nzima. Umwuzure nuza kuko wahomye inyuma gusa, bizashwanyuka, ya nyubako yawe itwarwe n’umwuzure. Agakiza k’inyuma gusa ntacyo kamaze.

Guhoma imbere gusa inyuma hadahomye, ni igihe umuntu aburana ati Imana iranzi, ireba mu mutima, niyo izi ko nkijijwe. Tuzarijyanamo, ireba mu mutima. Uwo muntu agira agakiza kazwi nawe gusa n’Imana ye ariko katagaragarira abantu. Uwo nawe wahomye imbere gusa inyuma hadahomye, umwuzure nuza, uzashwanyuza inyubako ye, ntikomeye.

Mwene Data, homa imbere n’inyuma. Imana iguhamirize, n’abakubona babone ko uri umuntu w’Imana. Imbere hahomye, n’inyuma bizwi ko ukijijwe. Bibiriya iravuga ngo ubwo udakonje kandi ntubire, ngiye kukuruka. Kuba usengera hariya, kuba uri muri korari, uri umudiyakoni, ntibivuga ko warangije guhomesha ubushishi imbere n’inyuma dore ka kamere karacyagutegeka. Uhomesha ishwagara ridakomeye.

Wiyama abakugendaho, uvuga ko Imana ireba mu mutima ariyo ikuzi. Ariko dore Yesu yaravuze ati: muzabamenyera ku mbuto zabo. Homa n’inyuma, iyo myenge (Imbuto mbi) yabasha kwinjiza amazi mu bwato bwawe.

Reka ndangiriza aha ngusaba ngo urebe mu gakiza kawe (inkuge), mbese igiti bagutegetse kubakisha nicyo wubakishije (Yesu)? Mbese hose harahomye? Imbere n’inyuma? (Mu mutima n’ahagaragarira abantu)? Mbega wahomesheje iki? Ni ubushishi? Amazi yikubiseho nta kibazo? Cyangwa wahomesheje ishwagara? Amazi naza se?

Imana idufashe buri wese yite ku nkuge ye. Agakiza kawe gashore imizi muri Yesu Kristo, amen! Murakoze cyane.
Ev. Kiyange Adda- Darlene