Guhitamo nabi n’ingaruka zabyo (Igice cya 2) - Kevin L. Jones

INGARUKA ZO GUHITAMO NABI (RUSI 1:2)

“Uwo mugabo yitwaga Elimeleki, umugore we yitwaga Nawomi, n’abahungu be bombi umwe yitwaga Mahaloni, undi yitwaga Kiliyoni. Bari Abanyefurata b’i Betelehemu y’i Buyuda. Bagera mu gihugu cy’i Mowabu baturayo” Rusi 1:2

Ntushobora gucumura ngo bifate ubusa. Icyaha cyawe kizagira ingaruka ku bandi… CYANE CYANE UMURYANGO WAWE! Niba uri umugabo uhagarariye imiryango, icyaha cyawe kizagira ingaruka ku muryango wawe.

Nzi neza yuko uramutse ubajije Elimeleki yagusubiza ko yimukiye i Mowabu kugira ngo akize umuryango we. Ariko uko yabitekerezaga si ko byagenze, ahubwo ibyo yakoze byashyize mu kaga umuryango we wose. Amahitamo ye yagize ingaruka zitazashira ku muryango we. Mu by’ukuri, tubona yuko abahungu be bombi barongoye abakobwa b’abanyamahanga. Ariko inkuru irangira:

• Elimeleki apfuye!
• Mahaloni apfuye!
• Kiliyoni apfuye!
• Nawomi ahangayitse!

Ibintu byaje gukomera, umugabo we afata icyemezo cyo guhunga ahantu Imana yari yarabashyize. Yahisemo kujya gutura mu gihugu kibi, cyuzuye abapagani, ibyaha no gusenga ibishushanyo! Yatuje umuryango we hagati y’ibyo yari akwiriye kuwurinda! Bamwe muri mwe barimo gukora batya, cyangwa se barenda guca muri izi nzira z’ubusamo!

Nababwira amakuru y’abantu benshi bavugaga ko bakorera Imana, ariko bagera mu bihe bikomeye bakareka Imana, bagafata imiryango yabo bakajya gutura mu gihugu kibi! Abagabo bajyaga bayobora imiryango yabo mu nzira y’Imana, none ubu bakaba barayishubije mu mwijima! Abagabo bahoze ari abanyamwuka, none ubu bakaba ari abanyabyaha ruharwa!

Reka nkusabe witegereze ubuzima… waba warateshutse ukava ku Mana? Wahuye n’ibigeragezo urahunga? Mbese utekereza ko ari wowe wenyine urimo kwigirira nabi? Niba ari uko, URIBESHYA CYANE!!! Igihe cyose uhisemo nabi, habaho INGARUKA ZIKOMEYE!

INGARUKA ZIKOMEYE (RUSI 1:2B-5)

“Bari Abanyefurata b’i Betelehemu y’i Buyuda. Bagera mu gihugu cy’i Mowabu baturayo. Elimeleki umugabo wa Nawomi arapfa, asigarana abahungu be bombi. Barongora Abamowabukazi, umwe yitwaga Orupa, undi yitwaga Rusi, bamarayo imyaka nk’icumi. Maze Mahaloni na Kiliyoni bombi barapfa. Uwo mugore yapfushije umugabo we n’abana be bombi” Rusi 1:2b-5.

Sobanukirwa neza ibi, ingaruka zizakubera mbi kurusha Elimeleki kuko zizagera ku bandi benshi…

A. Icyaha kizakugeza kure utashakaga kujya (v 2b) Bagera mu gihugu cy’i Mowabu barahatura. (v3) Elimeleki umugabo wa Nawomi arapfa, asigarana n’abahungu be bombi.

Bavuye mu gihugu cy’i Betelehemu y’i Buyuda (inzu y’imitsima n’ishimwe), bajya i Mowabu mu gihugu cy’ibyaha. Umurongo wa 2 utubwira yuko batuyeyo. Batuye mu gihugu cy’ibyaha! Byashoboka yuko Elimeleki atari yarigeze ategura kumarayo igihe kinini. Byashoboka yuko yateganyaga guhungirayo inzara yarangira akagaruka i Betelehemu y’i Buyuda. Ariko n’ubwo yabiteganyaga atyo, batuyeyo.

Ushobora kuba warahunze igihugu Imana yaguhaye, ukajya kure yayo ubitewe n’impamvu runaka. Ariko umenye ko ugomba kugaruka. Ikibazo ni uko utekereza ko uzabanza kwinezeza ukabona kugarukira Umuremyi wawe. Ufite ibyo ushaka kubanza gukora maze wamara kumva winiguye ukagaruka. Urumva bidashoboka kugaruka… Nta yandi mahitamo bari bafite uretse kugaruka i Betelehemu y’i Buyuda!

Ncuti yanjye, “utuye mu byaha.” Wahungiye mu gihugu gikiranirwa, uturayo. Nta mahoro uzagirirayo, uzababarizwayo!

ICYAHA KIZAGUTUZA KURE Y’AHO USHAKA KUBA! Ikindi tyubona ni uko:

B. ICYAHA KIZAKUJYANA KURE Y’AHO USHAKA KUJYA: (v4) Barongora Abamoowabukazi, umwe yitwaga Orupa, undi yitwaga Rusi, bamarayo imyaka nk’icumi.

Elimeleki yajyanye umuryango we i Mowabu arangije arapfa. Ubu abahungu be bamaze kwijandika mu muco w’Abamowabu, barongora Abamowabukazi. Uku kwari ukugomera amategeko ya Mose. Abantu bamwe bavuga yuko urupfu rw’aba basore rwaturutse ku kwica amategeko, ako kanya ijuru rikabahanira iryo gomwa.

Wibuke yuko batuyeyo imyaka nk’icumi, bataye iwabo i Betelehemi y’i Buyuda. Akenshi usanga tujya mu bibi tudateganya kubitindamo. Niba waraguye, ibyo ubizi neza! Uzi neza yuko hari icyo ugomba gukora nonaha! Kandi ufite ubushobozi bwo kugira icyo ukora, ariko urashaka kubikora mu cyumweru gitaha!

Nk’uko byagendekeye umuryango wa Elimeleki ugatura i Mowabu nk’imyaka 10, nawe uzi yuko uri mu byaha ariko wagumyeyo. Witegereza kumarayo imyaka 10, ndakugira inama yo kuza nonaha ukakira agakiza!

Imwe mu ngaruka z’ibyaha ni uko bizagutuza kure y’aho ushaka gutura! Ibyaha kandi bizakugeza kure y’aho ushaka kujya (Elimeleki byamujyanye i Mowabu).

C. IBYAHA BIZAGUTANGISHA BYINSHI UTASHAKAGA GUTANGA (v5) Maze Mahaloni na Kiliyoni bombi barapfa. Uwo mugore yapfushije umugabo we n’abana be bombi.

Elimeleki, Mahaloni na Kiliyoni bose barapfuye, Nawomi na we asigara ashaririwe. Nawomi n’abakazana be bombi barahangayitse. Muri icyo gihugu, umukene hanyuma y’abandi ni uwari umupfakazi adafite abana bo kumwitaho. Aba bagore nta cyo basigaranye, ahubwo basigaye ubusa bamanjiriwe.

Mbega ingaruka zikomeye kuzihanganira! Kandi ibi byose byari ingaruka zo guhitamo nabi kwabaye rimwe gusa, bikozwe na Elimeleki.

Hariho umugabo umwe wakijijwe, Yesu aramuhindura rwose! Yagiye mu itorero arabatizwa, aba Umukristo wubahiriza gahunda zose z’itorero. Igihe cyose inzugi z’urusengero zabaga zifunguye, yabaga ari mu rusengero. Uko igihe cyagiye gihita, yagiye agirwa umuyobozi w’amatsinda amwe n’amwe ndetse aba n’umwarimu.

Yazanye abantu benshi kuri Kristo, nyamara umunsi umwe ahura n’ikigeragezo… anyura n’ibihe bibi. Ibihe bibi byaje ku buzima bwe, ariko aho guhanga amaso Imana ahubwo arabyirengera. Yahagaritse gusubira mu rusengero, buhoro buhoro aza kwisanga amezi abaye 3 atajyayo. Ubwo isnhingano zose yari afite mu rusengero arazihagaritse!

Yiyumvisemo ko hari icyo agomba gukora ngo ahindure, ariko akomeza kuzarira. Nyuma y’aho ni bwo ku kazi bamupangiye urugendo na bagenzi be. Kuko rero bari abanyabyaha, bagenzi be bagiye mu kabari aho bari bacumbitse na we arabakurikira agira ngo arihagararaho ariko agezeyo afata icyemezo cyo gufata agacupa kamwe ngo yiyibagize ibibazo amaranye iminsi. Ntibyamushobokeye gufata kamwe, ahubwo yarakomeje asangira na bo n’ubwo yajyaga ababwiriza ngo bareke inzira zabo mbi.

Ibibazo yari afite byari ibihe? Uhereye igihe yarekeye kugendana n’Imana, urugo rwe rwaramunaniye n’abana be yari yaratoje inzira y’Imana batangira kwigomeka. Ubukungu bwe na bwo burahungabana. Asubiye mu rugo, yatangiye kujya mu kabari gusangira na bamwe mu baturanyi be. Aho ni ho yahuriye n’umugore atangira kujya aryamana na we rwihishwa. Yatangiye kujya yibetana na we igihe kinini kuruta icyo amarana n’umuryango we, ariko umugore we arabikeka… ndetse aza kumugwa gitumo. Ibi byazanye ibibazo bikomeye mu rugo rwe, ariko aho kugira ngo ahindukirire Imana akomeza kubyirengera ubwe.

Mu magambo make, uyu mugabo wahoze ari umukozi w’Imana ushikamye yahuye n’ikibazo gikomeye. Umugore we yafashe abana bose aragenda, amuta mu nzu atandukana na we atyo. Ubusinzi bwe bwatumye yirukanwa ku kazi, kandi kuko yari yariyandaritse bihagije ntiyabashaga kugira uwo yirukira. Yaje kwisanga asigaye wenyine, ashaririwe ndetse ari umutindi wo kubabarirwa. Nyuma yo kubihirwa, yabonye yuko nta wundi mwanzuro uretse kurangiza ubuzima bwe ni ko kwiyahura. Ni gute ibi byaba ku muntu wahoze akorera Imana, ari Umukristo w’umwizerwa mu itorero?

Ibibazo byaraje, ahi kugira ngo ahindukirire Imana ahubwo ayivaho. Ku iherezo, umugore we yasigaye ari umupfakazi n’abana basigara ari imfubyi. Ababyeyo be na bo babuze umwana, ndetse n’abantu benshi babura incuti!

Mbese wigeze uhura n’ibibazo ufata umwanzuro mubi? Wigeze gutera Imana umugongo ujya mu gihugu cy’ibyaha? Ujya ubona yuko urimo kujyana umuryango wawe mu byago n’ingaruka zikomeye ziwutegereje? Wari uzi yuko ushobora kugira icyo ukora uyu munsi? Ushobora kuva mu gihugu wahungiyemo nonaha, ukagaruka mu “nzu y’ishimwe”.

Tekereza uramutse upfiriye mu byaha byawe… wazababazwa iteka ryose. Niba warateye Imana umugongo, uzahura n’igihano cy’Imana. Guhitamo ibyaha kuzana ingaruka zikomeye… ariko hari icyo wakora!

Garukira Yesu nonaha!

Kanda hano usome igice cya 1:

http://www.agakiza.org/spip.php?article3103