Guhindura abantu kuba abigishwa ba Yesu Kristo

Matayo 28:18-20 “Nuko Yesu arabegera avugana nabo ati : Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa mu babatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka wera, Mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.

Uretse aya magambo Paul yigeze kuvuga ko adaterwa isoni n’ubutumwa bwiza kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa Abaroma1:16

Guhindurira abantu kuba abigishwa ba Yesu ni zimwe mu nshingano Kristo yasigiye intumwa ze nkuko muri iki gihe abantu benshi bakunze kwitwa abavugabutumwa, wareba ugasanga benshi bibanda ku bitangaza ariko dukwiriye kurebera hamwe Yesu icyo yabwiye abigishwa be ko atigeze ababwira bagende babe ibirangirire hubwo akabatuma gukora ibintu bitatu.

*Guhindura abantu abigishwa, Daniyeli 12:3, abahinduriye benshi mu gukiranuka bazaka nk’inyenyere, mu ijuru abazaba barahinduriye benshi mu gukiranuka bazaba baguwe neza kuko aribo bazaba barashyize mu bikorwa ibyo batumwe n’Umukiza, kuko igihe kirasohoye ubwami bw’Imana buri hafi nuko mwihane mwemere ubutumwa bwiza.

*kubabwiriza ndetse no kubigisha Ijambo ry’Imana Mariko 16:15 “ arababwira ati ‘’mujye mu bihugu byose mwigishe abaremwe ubutumwa bwiza.’
Aha usanga ariho ibintu byose bipfira mu kuvuga ubutumwa tubwiriza cyangwa twigisha, ubusanzwe ubuhamya bwacu aho twiga, aho dutuye, mu kazi niho hambere twagakwiriye kuvuga ubutumwa, twigisha abantu, tubereka n’itandukaniro riri hagati yacu n’abatarizera. Kubwiriza ntabwo ari uguhagarara kuri aritari cyangwa mu bantu benshi ngo baguhe umwanya uvuge ubutumwa, ahubwo Bibiliya itubwira abantu bagiye babwirisha imirimo myiza n’ubuhamya bwabo abo twavuga Doruka (ibyak10:36), urebye muri iki gitabo k’Ibyakozwe n’intumwa uhasanga ubuhamya bwa abatubanjirije mu gakiza uburyo bari bafite ishyaka ryo kubwiriza no kwigisha ubutumwa bwiza.

*Kubabatiza mu izana rya Data n’umwana n’Umwuka wera

Aha yesu adushishikariza ko abazaba babaye abigishwa bakwiriye kubatizwa nk’ikimenyetso cyo kuzirikana igikorwa yakoze cyo gucungura abantu. Kubatizwa ni ikimenyetso ariko gisobanura igikorwa yesu yakoreye i Gorogota ariko ikibabaje usanga umuntu bamubatiza atarahinduka.

Bakundwa guhinduka tugahindura abandi ni inshingano zaburi mukristo kandi bikaba n’inyungu z’umuntu ku giti cye, kuko mu ijuru hari ingororano nyinshi ( icyo nzi neza rwose ntashidikanya nuko iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza) Abafilipi1:6.

Ese waba uziko umurimo wo kuvuga ubutumwa uburyo Imana iwuha agaciro? kandi Yesu ntabwo yatwohereje mu kazi atabanje gukora. Bavandimwe kuba twaramenye uburyo Yesu agira neza ntitugende tubimenyeshe abandi yesu yavuze amagambo 4 akomeye muri ino mirongo.

1. Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi (all authority ) bishatse kuvuga ko tudakwiriye gutinya ko dufite ubutware turi abahagarariye Yesu mu isi

2. Mu mahanga yose (all nations )mwene data ijambo ryose wumva ryagufashije urishyize mu rurimi rwose wumva ukarisangiza abandi cyangwa aho uri mu banyamahanga ukaberera imbuto amahanga uba wayavuzemo ubutumwa.

3. Mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose (all that I have commanded you ) usanga muri ino minsi aho kwigisha abantu ibyo Yesu yatubwiye hubwo twigisha abantu ibyo Yesu yakoze, nibyiza ariko ivugabutumwa ni ukubwira umuntu ibimufasha gukira ntabwo ari ibimufasha kugubwa neza

4. Kandi dore ndikumwe namwe iminsi yose (all the day ), bavandimwe mureke dukorere Imana n’imbaraga zacu zose tuvuga ubutumwa twese ntabwo tuzabona umwanya wo guhagarara ngo dutambutse ijambo ry’Imana mu insengero tubamo ariko hari icyo uzi gukora kandi kiza cyatuma nibura undi umwe yaza agaha ubuzima bwe Kristo.

Ndakwiginze duhirimbanire kuvuga ubutumwa mu bikorwa no mu kubwiriza no kwigisha. Imana itubashishe.