Guhemukira aba bantu ni ukwiteranya n’Imana ! Alice Rugerindinda

« Ntihakagire umupfakazi cyangwa imfubyi mubabaza. Nugira icyo ubababaza na gato bakantakira,sinzabura kumva gutaka kwabo, uburakari bwanjye bukagurumana nkabicisha inkota, abagore banyu namwe bakaba abapfakazi, abana banyu bakaba imfubyi » Kuva 22 :22-23

Nk’uko natangiye mbivuga, guhemukira uwitwa imfubyi cyangwa umupfakazi, ni ukwiteranya n’Imana. Tekereza nawe aho Imana ivuga ngo nubikorera umwe muri bo agatakira Imana , ngo uburakari bwayo buzakumanukira ikwice maze umugore wawe nawe apfakare yumve uko bibabaza ndetse n’abana bawe babe imfubyi bumve uko ubupfubyi bumera! Ibaze igihano kitaza kuri nyirubwite ahubwo kikagera no kubamukomokaho bose! Yesu adusure.

Hari ukubagirira nabi, ariko hari no kutagira icyo ubamarira kandi ubishoboye kandi mu by’ukuri hari imigisha myinshi Imana yasezeranije abazabagirira neza!

“Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y”Imana Data wa Twese ni iri: Ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’ibyisi” Yakobo 1:27
“Religion that God our Father accepts as pure and faultless is this: to look after orphans and widows in their distress and to keep oneself from being polluted by the world” (James 1:27).

Njya nibaza ngo buriya mu nsengero aho tuba, aba bantu baba bahabwa umwanya ungana iki? Ibi umuntu yabipimira ku igenamigambi ndetse n’ingengo y’imari bya buri mwaka, niba mbeshya uzaryake urebe ko iki kintu kibaho! Ibyo kubasura no kubaba hafi se! Ahubwo niba ntibeshye nasanze ubupfakazi n’ubupfubyi butuma abantu bahunga umuntu kuko baba bakeka ko ibibazo byabo birenze ibyo umuntu yakwishyiraho! Ariko Imana ibabereye maso, ngo ni umucamanza wabo ubaburanira nukuri!

Ibi kandi bijyana na none n’inkunga nyinshi ziza mu izina ry’imfubyi n’abapfakazi ariko zikaribwa cyangwa zigakoreshwa kubantu ahubwo bafite ubushobozi, ariko warukwiriye kubyitondera kuko amarira yabo si nk’amarira asanzwe, ibaze amarira ahagurutsa Imana mu buryo bwihuse.

Humura kandi nawe niba uri umupfakazi cyangwa imfubyi kuko dufite Data wa Twese udapfa kandi uhora uri mason go aturengere.
Ibihe byiza. Alice