Guhamya iby’Imana, intwaro yo kunesha satani.

“Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Niho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose, mbese sinjye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutimye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose” (Yosuwa 1:8-9).

Aya ni amagambo Yosuwa mwene Nuni, yabwiwe n’Imana nyuma yo guhabwa inshingano zo gusigara mu mwanya wa Mose amaze gupfa, Bibiriya ikaba yerekana Yosuwa nk’uwari usanzwe aba hafi cyane ya Mose amufasha umurimo w’Imana,ariko akaba asa nk’uwagaragazaga imbaraga ze n’ubwitange cyane murugamba n’intambara, mbese ntiyabonekaga cyane mu buyobozi, nyamara n’ubwo atari asanzwe ayobora, Imana yamubonyemo ubushobozi bwo gutwara ubwoko bwayo, n’ubwo bibiriya yerekana ko yari ahawe inkoni y’ubushumba mugihe kitari cyoroshye, Imana yamusezeranije ko ijambo ryayo rizamubera intwaro n’ inkomezi mubyo azanyuramo byose.

Si kubwa Yosuwa gusa twahereyeho duterura aya magambo, kuko iyo usomye zaburi ya 119 guhera ku murongo wa mbere hari amagambo agira ati: « Hahirwa abagenda batunganye, bakagendera mu mategeko y’uwiteka, hahirwa abitondera ibyo yahamije, bakamushakisha umutima...nagushakishije umutima wose ntukunde ko nyoba ngo ndeke ibyo wantegetse Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye , kugira ngo ntagucumuraho, aha umwami Dawidi nawe akaba yarahamyaga uruhare n’imbaraga z’ijambo ry’Imana mu kunesha Satani ukubahisha Imana .

Muby’ukuri Bene data, ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga kandi rigira ubugi buruta ubw’inkota zose, rirahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rigabanya ingingo n’umusokoro kandi ribangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira. Abaheburayo 4:12” bityo iyo urivuga ugahamya iby’Imana ribasha kugira umumaro kuwo uribwira, rigahindukira nawe rikakubera ingabo, rikagukomeza, nk’uko inkota ebyiri zityazanya kandi kuribwiriza abandi bigasa nko kubatsaza, niko nawe utyara nyuma yo gutyaza abandi, ukagira ubugi,ukongererwa imbaraga zo kwirinda,maze satani akabura aho aguhera.