Guhamya ibitangaza by’Imana

Isirayeli yatoranijwe kugira ngo igaragaze imbaraga z’Imana. Niyo mpamvu tubona ibitangaza byinshi kuva kuri Aburahamu kugeza kuri Isirayeli nk’igihugu. Imana yavanye ubwoko bwayo muri Egiputa ikoresheje ukuboko kwayo gukomeye. Ibi bisa n’ibyo tunyuramo mu buzima bwacu iyo Yesu atuvanye mu bubata bwa Satani n’isi. Uri Isirayeli y’uyu munsi!

Abantu bagendanye n’Imana, nibo babonye imirimo n’ibitangaza byayo icyo gihe. Ntabwo bose bagendanye n’Imana kuko bamwe bakurikiraga abandi. Nubwo bose bahuye n’ibigeragezo bimwe birimo: kubura amazi, inzara, ubwoba… abagendanye n’Imana bari bafite umutima utandukanye nuw’abandi. Yosuwa na Kalebu bari bafite umutima utandukanye n’uw’abandi; bituma bagira amagambo n’imyitwarire bitandukanye n’ibyabo. Twari dukwiye gushishikazwa no kwibaza duti: “Ese Imana iranyishimiye?” Abagendana n’Imana, nibo babona imirimo yayo. Imana ifite igisubizo cya buri kibazo cyose n’ibigeragezo byose duhura nabyo.

Kugira ngo ubwoko bw’Imana bushobore kuva mu bibazo bahuraga nabyo, bakeneraga Ijambo ry’Imana! N’uyu munsi niko bikimeze: kugira ngo tuve mu kibazo turimo dukeneye Ijambo ry’Imana. Imana ifite igisubizo imbere ya buri kibazo cyose. Imana iduha ijambo ridufasha, ritwambutsa ikibazo kandi rikazana ubuhamya mu buzima bwacu. Ubuhamya ntibuturuka ahandi; ni umusaruro w’imirimo y’Imana mu buzima bw’abagendana nayo. Dusabwa kudahanga amaso ibibazo byacu, ahubwo tukareba Imana nkuko Abisirayeli barebye inzoka y’umuringa (yashushanyaga Yesu ku musaraba).

Kimwe mu bikorwa Imana ikora mu buzima bwacu ni ukuduha agakiza. Ariko, kwakira Yesu mu buzima bwacu ntabwo ari kubabarirwa ibyaha GUSA. Muri Yesu hari imigisha yose. Kubabarirwa ibyaha ni kimwe muri byinshi agakiza kaduha. Ijambo “Agakiza” mu Kigiliki rihuza ibintu byinshi birimo kubabarirwa ibyaha, gusanwa mu buryo bwuzuye, gukurwa ku ngoyi, gukira indwara n’ubutsinzi.

Yesu ashobora gukora imirimo mu buzima bwacu ariko ntitubibone. Aratwigaragariza kenshi, kandi nibwo tubona inkuru yo kubwira abandi. Imirimo y’Imana ifite intego 3: guha umuntu umunezero, guhesha Imana icyubahiro no kuzana abantu kuri yo. Imana ikora imirimo mu buzima bwacu kugira ngo tuyibwire abandi: ntabwo ari iyo guceceka/guhisha!

#IBYANDITSWE: Ibyakozwe n’Intumwa 10:36-38; Abefeso 1:3-4; Luka 5:12-15

Sr Pastor Liliose K. TAYI