Guhakana ukuri, Bibiliya na Yesu Kristo: ikimenyetso cy’imperuka!

Ijambo ubuyobe «apostasy» risobanura «kugwa cg gusubira inyuma». Rituruka ku magambo 2 y’Ikigereki «ténai » (kujya) na «apo» (kure). Benshi bazayoba ukuri, biturutse ku ntege nke, ku mibare mike cyangwa indamu.

«Umunyabinyoma» (Antikristo), umwana wo kurimbuka, umugome wishyira hejuru y’icyitwa Imana cyose cyangwa igisengwa ni we uzazana ubwo buyobe mu isi yose. Azageza n’aho yicara mu rusengero rw’Imana, yiyite Imana ubwe.

«Ubwiru bw’icyaha bwamaze gushinga imizi» mu itorero. Ntitugomba gutegereza kuzamurwa kw’itorero mu buryo bwihuse cyangwa busanzwe. Uhereye mu bihe bya mbere, habayeho kuyoba gukomeye. No mu gihe cy’intumwa Pawulo byabayeho, bikomeza kugenda bifata indi ntera. Icyo ni cyo kidutera gutekereza cyane, ni na yo nkomoko y’ubuyobe mu mateka y’itorero.

Bibiliya irimo amagambo menshi avuga ku buyobe. Intumwa Pawulo yaranditse iti “Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimura Imana kurya kwimura Imana kutabanje kubaho, kandi urya mynyabugome atrahishurwa ari we mwana wo kurimbuka” (II Thess. 2: 3).

Yesu aravuga ati “N’abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka bayobye benshi” Mat. 24:11.

“Ariko Umwuka avuga yeruye ati “Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni” (I Tim. 4: 1).

Intumwa Pawulo atwihanangiriza agira ati “Kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo…” (II Tim. 4: 3-4). Ibi byose bigaragaza igihe cy’uburyarya rusange, aho abantu benshi bazajyanwa mu nsengero ariko mu mitima yabo badafite Yesu Kristo by’ukuri. Udutsiko tw’ubuyobe tuzagwira, abahanuzi b’ibinyoma bagwire mu itorero kandi Bibiliya ihigwe bikomeye!

Amayeri y’umwanzi Satani ntiyahindutse, uhereye igihe yayobyaga Adamu na Eva mu busitani bwa Edeni abwiye Eva ati “Mbese koko Imana yavuze ibyo?” Bamwe mu biyita abakozi b’Imana bagerageza gusenya ubutware bw’ibyanditswe byera no kwizera kw’itorero. Ni ibirura bibi, byiroshye mu ntama Yesu yaragije abigishwa be. Ni abatwazi b’ubuyobe buzaranga itorero mu bihe bya nyuma.

«Kuko hariho bamwe baseseye muri mwe rwihishwa bagenewe kera gucirwaho iteka: ni abantu batubaha Imana, bahindura ubuntu bw’Imana yacu isoni nke, bakihakana Yesu Kristo ari we wenyine Databuja n’Umwami wacu” Yuda 4.

Ku bijyanye n’ubuyobe, Petero aravuga ati “Ariko nk’uko hariho abahanuzi b’ibinyopma badutse mu bwoko bw’Abisirayeli, ni ko no muri mwe hazabaho abigisha b’ibinyoma, bazazana rwihereranwa inyigisho zirema ibice zitera kurimbuka, ndetse bazihakana nashebuja wabacunguye bizanire kurimbuka gutebutse…” II Petero 2:1-3.

Mabanga Ma Puna, RDC (Ex-Zaïre)