Guha agaciro agakiza twahawe n’Imana

" 1 Abami 21:1-3: Kandi hariho umugabo witwaga Naboti w’i Yezereli, yari afite uruzabibu i Yezereli hafi y’i Bwami kwa Ahabu umwami w’i Samariya......: Naboti abwira Ahabu ati "Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo ya basogokuruza banjye."

Iyi ni inkuru dusanzwe tuzi, y’uyu mugabo Naboti wari ufite uruzabibu, cyangwa se umurima hafi y’i Bwami. Umwami rero nyir’igihugu cyose, yaje kwifuza wa murima, rwa ruzabibu rwa Naboti, amubwira ko aribumuhe amafranga yose akeneye kuri rwo cyangwa akaba yamuguranira ahandi haharuta ubwiza cyangwa se ubunini.

Nkimara gusoma izi nkuru, natunguwe n’igisubizo uyu mugabo yasubije Umwami. Natekereje nti ‘’ese iyo bizakuba wowe cyangwa njye, narikubigenza nte?’’ Tekereza President w’igihugu agize ikintu yifuza iwawe akakigusaba; ndumva umuntu yahita akimuha vuba cyane, ntanuwatekereza gusaba ikiguzi, kuko wakumva byonyine kuvugana n’umwami cyangwa president ari ibintu bihambaye cyane, nkanswe noneho hari ikintu yifuje iwawe.

Izi nkuru z’uyu mugabo Naboti rero, zanteye kwibaza cyane ku gaciro gakomeye yahaye uyu murage (uruzabibu), yahawe na basekuruza: Mu by’ukuri numvise uyu murage twawugereranya N’agakiza twahawe.

Gusa ahubwo ndibaza nti ese aka gakiza kacu tugaha agaciro kangana gate? Imana idufashe, kandi itugenderere. Muby’ukuri, muri iyi si harimo ibintu byinshi bishaka kutwambura agakiza twahawe.

Hari ibihendo byinshi bya satani byifuza kutunyaga aka gakiza. Satani we hari n’igihe amenya agaciro k’ako gakiza kuturusha ariko bene data mureke dusabe Imana, kugira ngo idushoboze guhagarara dushikamye ku gaciro k’agakiza twaronse kubw’Imbabazi z’Imana.

Ni gakondo yacu twahawe, mureke dusabe Imana idushoboze gushikama. Tubitse uwo muremyi wo kwizerwa.

Ndumva icyampa wowe nanjye tukagira imbaraga zo gusubiza satani tuti: Biragatsindwa ko turekura agakiza twagabiwe n’Uwiteka. Imana iduhane umugisha twese, kandi idushoboze guhagarara tudatsinzwe.
Mugatabo k’umugenzi, aho bageze mu isoko mburamumaro, harimo ijambo rivuga ngo : " Gura ukuri ntuguranure"

Ndakwibutsa ko satani ashaka kukuguranira ngo akwambura agakiza wahawe, aho kari kari ahasimbuze ibyo ashaka, ariko ube maso, umusubize nka Naboti, umutsembere uti ‘’Biragatsindwa n’Uwiteka kurekura icyo nafashe, umire ukagundire, ugume mu nkuge, Yesu azakugororera, ube nka wa muririmbyi wavuze ngo mpisemo guhora nkizwa ngashingwa mu gakiza, Imana iguhe umugisha, Amen.

Damascene